Digiqole ad

Uwunganira Mugesera yaciwe 500,000 Frw kubwo gutinze urubanza

 Uwunganira Mugesera yaciwe 500,000 Frw kubwo gutinze urubanza

Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera icyaha cya Jenoside rwongeye gusubikwa kuko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa yanze kuburana avuga ko akiri mu kiruhuko cya muganga, byanatumye Urukiko rumuhanisha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 500 kubwo gutinza urubanza nkana.

Mugesera n'umwunganizi we Me Rudakemwa
Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

Mu ntango z’urubanza, Perezida w’Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza yabanje kuvuga ko ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 14 Nzeri, babonye ibaruwa ya Me Jean Felix Rudakemwa wunganira Mugesera isaba gusubika urubanza ku mpamvu z’uburwayi.

Aha, umucamanza yahise atera utwatsi ubu busabe kuko ngo urukiko rwamaze gufata umwanzuro ku cyemezo cy’uburwayi bwe Urukiko rwagaragaje ko inyandiko itanga ikiruhuko cy’uburwayi (repos medical) yanditswe aratwaye”, bityo rusaba ko bitakongera kugarukwaho, ahubwo hategerezwa umwanzuro w’ubujurire batanze.

Abajijwe niba aribwunganire Leon Mugesera, Me Rudakemwa ahawe ijambo, yahise abihakana avuga ko adashobora kumwunganira kandi arwaye, kuko we yibaraga nk’utari mu rukiko kabone n’ubwo yari yarujemo.

Yagize ati “Ubwo mundeba aha ndarwaye,…Ntabwo niteguye kumwunganira (Mugesera)kuko ndarwaye,…ntabwo mwunganira.”

Me Rudakemwa yavuze ko yaje mu rukiko kubera umwanzuro wo ku itariki 11 Nzeri, wamusaba kuzitaba iburanisha, ariko ngo ntiyiteguye kubura akiri mu kiruhuko cy’uburwayi (cyateshejwe agaciro n’urukiko).

Ubushinjacyaha buhawe ijambo ngo bugire icyo bubivugaho, bwavuze ko ibyo Me Rudakemwa avuga nta shingiro bifite, kuko “Nta mpamvu yo kutunganira uwo ashinzwe kunganira agendeye kubyo Urukiko rwafasheho umwanzuro.”

Ku rundi ruhande, Mugesera we yashatse kongera kugaruka ku iremezo ry’ikiruhuko cy’uburwayi umwunganira arimo, gusa urukiko ruramutwama, rumwibutsa ko byamaze gufatwaho umwanzuro.

Mugesera nawe ati “Nanjye nk’uko amategeko (…) abingenera sinshobora kuburana ntunganiwe, Maitre mufitiye ikizere, ararwaye, ari mu kiruhuko.”

Uretse kuba ataburana mu gihe atunganiwe, Mugesera yanagaragaje ko kubera ikibazo cy’uburwayi bw’umwunganira batanabonye umwanya wo gutegura urubanza.

Gusa, kuri iyi ngingo abacamanza bamwibukije ko uwo mwanya bawuhawe mbere, bityo iyo itaba impamvu yo gusubika urubanza.

Nyuma yo kumva impande zose, inteko y’abacamanza batatu iburanisha uru rubanza, yanzuye ko “Ibisabwa na Me Jean Felix Rudakemwa ari ugutinza nka iburanisha”, bityo hashingiwe ku ngingo ya 15, mu gitabo cyerekeye iburanisha ry’imanza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi, Urukiko rumuhanishije ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500 000).

Uyu mwanzuro, ntiwishimiwe n’uruhande rw’uregwa, ndetse Leon Mugesera ahita atangaza ko ajuririye icyo cyemezo cyo guhana umwunganira.

Ati “Bibangamiye bikomeye uburenganzira bwanjye bwo kwiregura no kunganirwa ngenerwa n’itegoko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 uko ryavuguruwe kugeza ubu, n’andi mategeko. Nsangamo gukangaranya no guhungabanya uburenganzira n’ubuzima bw’unyunganira.”

Ubu bujurire bwa Mugesera bwakiriwe, maze Urukiko rutangaza ko uru rubanza ruzongera kuburanishwa, ku itariki 21 Nzeri, 2015.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Sha Mugeseta iyo aza kuba arusha yari kuzarustinda kabisa! Aba ba types bazi kuburana!

  • DR. Leo Mugesera, uri Dr. kabisa. ariko rero nimugihe ubundi waburanishwa nabantu urusha amategeko bakagukira?? ngaho umva wunganirwa na Me.

  • Wowe kibwa Uri kibwa kweri!! Gutinza urubanza niko kumenya kuburana !!ndabona fanatisme yarabamize.

    • ntago ari fanatism nukugendera mukwahwa kandi bizashira man

  • Ariko umuntu ufungiye muburoko bwo murwanda yagira nyungu ki mugutinza urubanza ??? mwagiye mureka gushinyagura . uziko ibyirwanda byose ari agahinyaguro sinzi ibyamugesera na 1994, hari nabandi banyururu nunvise bashinjwa gutinza urubanza nabaribakwiye kurwihutisha , ubutabera bwabaye uburozi .

  • hahaha

Comments are closed.

en_USEnglish