Ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro n’amahoro rizafasha benshi-RRA
Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura imisoro n’amahoro hifashishijwe ikoranabunganga rya Telefone zigendanwa ndetse na Interineti ngo bifite inyungu n’ingaruka kuri bamwe.
RRA iremeza ko ubu buryo buzafasha abatanga imisoro ndetse n’igihugu kuko bizajya bifasha mu gucunga umutungo w’igihugu.
Gakwerere Jean Marie Vianney, Komiseri ushinzwe intara n’imisoro y’inzego z’ibanze avuga ko ubu buryo bushya buzafasha Abaturarwanda bari basanzwe batanga imisoro n’amahoro.
Yagize ati “Buzafasha Abanyarwanda mu kubagabanyiriza ingendo, ndetse no kugabanya ikiguzi cyo kumenyekanisha no kwishyishyura imisoro n’amahoro.”
Gakwerere Jean Marie Vianney avuga ko ubusanzwe abasora babanzaga kujya ku Murenge kubarisha, barangiza bakajya kuri Banki kwishyura, bava kuri Banki bagasubira ku Murenge bafite gitanse bishyuriyeho.
Ati “Ibyo rero byose bizagabanuka ushobora gukora ibarisha wibereye murugo iwawe, ukanohereza amafaranga mu Karere mu ikoranabuhanga, noneho ku basaba Serivise agahaguruka gusa agiye aho bamuha Serivise.”
Gakwerere kandi avuga ko bitazafasha abatanga imisoro n’amahoro gusa, kuko ngo buzafasha n’igihugu mu gucunga neza umutungo w’igihugu.
Yagize ati “Iyo wagiye mu ikoranabuhanga usobwa na bike, ibinyura ku ruhande ni bikeya. Kuko Raporo zagoranaga kuzibona zo mu ikoranabuhanga zizajya zihuta, ndetse n’amafaranga yakiriwe kuri buri murenge, buri Karere, na buri Ntara azajya aboneka ku buryo bwihuse.”
Ubu buryo kandi ngo buzagabanya ikibazo cy’abantu batondaga imirongo ku ma Banki ku munsi wa nyuma wo kwishyura imisoro. Ndetse n’abacibwaga amande kubera ko bagonzwe n’igihe kubera ubwinshi bw’abishura mu minsi ya nyuma.
Iyi gahunda yo kwishyura imisoro n’amahoro hakoreshejwe ikoranabuhanga izajya ikoreshwa mukwishura imisoro ndetse n’amahoro yose yishyurwa kuri Serivise zitandukanye, ndetse n’umuso w’ubutaka wo uzajya wishyurwa hakoreshejwe Interineti cyangwa Telephone ku buryo bwa Mobile money.
Nubwo ubu buryo bufitiye akamaro Abanyarwanda, bunitezweho kugira ingaruka ku bakozi batari bacye bakoraga iyo mirimo igiye kujya ikorwa hifashishijwe ikoranbuhanga.
Calixte Nduwayo
Umuseke.rw