PSF na MINEAC bagiye guhura n’abikorera bo gihugu hose
Guhera kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) na Minisiteri Ishinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) baratangira gahunda yo kuzenguruka uturere twose uko ari 30 tugize igihugu baganira n’abikorere kugira ngo barebera hamwe ibibazo abikorera bahura nabyo, ndetse no kureba uko babyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Antoine Manzi, umukozi muri PSF ushinzwe abanyamuryango avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukumenya ibibazo abacuruzi bafite kugeza ubu, ndetse no kurebera hamwe amahirwe ahari mu bijyanye n’ubucuruzi ku rwego rw’u Rwanda n’urw’akarere.
Manzi kandi asanga ngo iyi gahunda izafasha mu guhuza abikorera n’abayobozi b’inzego z’Intara n’Uturere.
Mu biganiro bizajya biba, MINEAC izajya iganirira abacuruzi, ibereke ahari amahirwe bashobora gushoramo imari yabo ikunguka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Manzi ati “MINEAC izadufasha ibwire abacuruzi bo mu Turere dutandukanye amahirwe yo gucuruza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba…Hari amahirwe menshi ariko ayo mahirwe azwi n’Abanyakigali gusa, ubona abatuye mu turere batazi ko bashobora kujya kurangura Uganda cyangwa Kenya akoresheje indangamuntu.”
Iyi gahunda yo kuzenguruka igihugu izatangirira mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa kane. Iyi gahunda ikazakomereza mu cumweru gitaha mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 22 Nzeri, naho tariki 24 Nzeri bakazakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba, Tariki 28 Nzeri bakomereze mu Ntara y’Amajyaruguru, naho tariki 29 Nzeri basoreze mu Mujyi wa Kigali.
Calixte Nduwayo
Umuseke.rw