Urw’ubujurire rwa Toulouse rwanze kohereza mu Rwanda Joseph Habyarimana
Urugereko rw’urw’ubujurire rwa Toulouse mu Gihugu cy’Ubufaransa rwanze koherereza u Rwanda Joseph Habyarimana ukekwaho gutegura no gukora Jenoside i Gihindamuyaga, mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri uyu wa kabiri, urw’ubujurire rwa Toulouse (ari naho uregwa atuye) rwatangaje umwanzuro ushyigikira ubusabe bw’uruhande rwunganira Joseph Habyarimana rwari rwasabye ko uwo bunganira kugeza ubu unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa atkohererezwa ubutabera bw’u Rwanda.
Tariki 09 Kamena, Ludovic Rivière wunganira Habyarimana yasabye urukiko kutohereza uwo yunganira mu Rwanda kubera ko ngo ageze mu Rwanda yaburanishwa hagendewe ku mategeko yashyizweho nyuma y’uko icyaha ashinjwa gukora kiba, agendeye ko ngo itegeko rihana icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu akurikiranyweho yabikoze nta kosa ribihana u Rwanda rufite.
Habyarimana wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubugeni n’ubukorikori ry’ikigo cy’abihaye Imana cya Gihindamuyaga ashinjwa gutegura no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Gihindamuyaga, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Habyarimana ngo yaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abapadiri b’Abatutsi n’iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Gihindamuyaga.
Ludovic Rivière, Avoka wa Joseph Habyarimana yatangarije ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa ‘AFP’ dukesha iyi nkuru bivuga ko u Rwanda rwari rwasabye ko rwohererezwa Habyarimana kugira ngo aburanishwe n’ubutabera bw’u Rwanda, ari naho yakoreye icyaha.