ICC yatangiye kumva ubuhamya bw’abashinja Bosco Ntaganda
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera mu Buholandi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Jenerali Bosco Ntaganda ushinjwa ibya by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu bigera kuri 18.
Ku busabe bw’ubushinjacyaha, umutangabuhamya wa mbere wahawe nomero 805 mu rwego rwo kwirindako atamenyaka.
Mbere y’uko umutangabuhamya atangira gushinja Ntaganda, uruhande rwunganira Bosco Ntaganda rwabanje guterana amagambo n’Ubushinjacyaha bwashinje ikipe y’abunganira Ntaganda ko ubwo yari muri DR Congo mu gikorwa cyo gukusanya amakuru ashinjura baba baravuganye n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, ndetse ngo na Ntaganda n’umuryango we ngo hari ubutumwa boherereje bamwe mu batangabuhamya. Ibyo Ubushinjacyaha bwagereranyijwe no gushaka gutera ubwoba abatangabuhamya, bisanishwa n’ibyavuzwe mu zindi manza nk’urwa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’urw’Umunye-Congo Jean-Pierre Bemba.
Uruhande rwunganira Ntaganda rwemeye ko hari abatangabuhamya babonaniye muri Ituri ubwo bari mu ikusanya makuru, gusa ngo ntabwo ari ibintu byari byateguwe “involontaires.”
Nyamara, Me Stéphane Bourgon wo ku ruhande rwunganira Ntaganda nawe yabanje kugaruka ku mpungenge zikubiye mu ibaruwa yandikiye urukiko kuwa mbere, agaragaza ubwumvikane bucye hagati y’ikipe ye n’ubushinjacyaha bwabimye uburenganzira bwo kubonana n’abatangabuhamya bashinja mu bwisanzure busesuye.
Nyuma y’impaka, umutangabuhamya wa mbere muri uru rubanza yaje gutangira ubuhamya bwe, ijwi rye ryahinduwe, ndetse n’isuraye itagaragara neza. Gusa uko yakomeje gutanga ubuhamya mu rurimi rw’Igiswahili, byaje kumvikana ko ashobora kuba ari umuturage wo muri Ituri, wo mu bwoko bw’Abalendu bwari buhanganye cyane n’umutwe wa “UPC” wa Jenerali Bosco Ntaganda mu myaka ya za 2002-2003.
Uyu mutangabuhamya wahawe nomero 805 ngo mu mwaka wa 2002 yari umucuruzi muri Ituli, ubwo UPC ya Ntaganda yateraga ako gace, aza guhunga kuko yumvaga nk’Umulendu ari mukaga.
1 Comment
NONE UWO MWARI MUHANGANYE YAKUVUGA NEZA?
Comments are closed.