U Rwanda ruzaha u Burundi abo bwita abanyabyaha bwifuza?

Mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yasaye u Bubiligi kubafasha bugata muri yombi abantu 12 ngo bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze. Hari amakuru avuga ko icyenda (9) mu bari kuri urwo rutonde bashobora kuba bari mu Rwanda. Nk’uko tubikesha urubuga ‘Iwacu Burundi’, abashakishwa barimo impirimbangi z’uburenganzira bwa muntu […]Irambuye

Kuri iki cyumweru ‘Rwanda Half Marathon’ irazenguruka Kigali

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2015, i Kigali hateganyijwe irushanwa ryo kwirukanka ku maguru ryiswe ‘Rwanda Half Marathon’ ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri. Iri rushanwa rikazabanzirizwa n’abasiganwa bishimisha “Run For Fun”. Nk’uko Visi-Perezida w’iri shyirahamwe Kajuga Thomas yabitangaje, ngo iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo guha amahirwe abakiri bato, ndetse n’abasanzwe basiganwa ku rwego […]Irambuye

Abanyarwanda batuye mu burengerazuba bw’Afurika bakiriye abayobozi baturutse Kigali

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Ukwakira 2015, Abanyarwanda batuye muri Senegal ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburengerazuba bahuriye ku kicaro cy’Ambasade y’u Rwanda muri Dakar aho bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, Dr. Octave Semwaga ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi […]Irambuye

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iratunga urutoki amagereza na ‘Transit Centers’

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Raporo yayo y’umwaka wa 2014/15, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatunze urutoki mu bigo byakira abanyabyaha by’agateganyi (Transit Centers), amagereza na Sitasiyo za Polisi kuba hari hakirimo ibibazo bigaragaza ko ababishyirwamo batabona uburenganzira bwa muntu busesuye. Nubwo itagaragaje uburemere cyangwa ubukana bw’ibihabera nk’uko bikunze kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga […]Irambuye

Amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Miliyari 2 Frw yibiwe muri

Mu mezi abiri ashize u Rwanda rwibiwe muri Tanzania imizigo y’amabuye y’agaciro afite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’Amafranga y’u Rwanda, aya asanga andi yari yibwe mu mwaka ushize afite agaciro gakabakaba Miliyoni y’Amadolari, aba bajura ngo bibasira amabuye avuye mu Rwanda yerekeza ku mugabane wa Asia n’Uburayi. Ubu bujura bwibasire imizigo y’amabuye (mineral cargo) ngo bubera […]Irambuye

Kigali: Ibihugu 10 mu mahugurwa yo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe

Abakora ibijyanye n’iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bagera kuri 28, bo mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika bari mu mahugurwa y’iminsi azasozwa kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira. Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, arimo kuba ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga […]Irambuye

Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu cyerekezo cy’imyaka 10 iri imbere

Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA) cyakiriye inama ngishwanama yitabiriwe n’impuguke mu by’isoko ry’imari n’imigabane ziturutse mu Rwanda ndetse no mu mahanga, iyo nama yari igamije gutegura gahunda y’imyaka 10 izagenderwaho n’urwego rw’isoko ry’imari n’imigabane, bikazatanga umusanzu wimbitse mu guteza imbere u Rwanda mu buryo bwimbitse. Bamwe mu mpuguke zitabiriye iyi nama harimo abavuye mu […]Irambuye

Dr. Rwirangira wayoboraga ibitaro bya Kibuye arafunze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buremeza ko Dr. Rwirangira Theogene wayoboraga ibitaro bikuru bya Kibuye yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho imikorere mibi. Hari amakuru avuga ko Dr. Rwirangira Theogene ufite Ipeti rya Captain mu Gisirikare cy’u Rwanda ashobora kuba afungiye muri Gereza ya Girikare yo ku Murindi. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yadutangarije ko […]Irambuye

Ikibazo cya FDLR cyabaye nka ya mabati – Min.Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma asanga ikibazo cy’umutwe wa FDLR cyarabaye “nka ya mabati kuko nta wuzigera amenya aho kizarangirira.” Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari abajijwe ikigiye gukurikira nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’ingabo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye n’iy’u Rwanda bakemeranya gufatanya bundi bushya mu kurwanya umutwe […]Irambuye

Amagare: Rwanda Cycling Cup igiye gusozwa basiganwa Muhanga-Rubavu-Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru, abakinnyi bakina mu makipe atandukanye yo gusiganwa ku magare mu Rwanda baraba bahatanira kugira ibihe byiza mu ruhererekane rw’amasiganwa azenguruka u Rwanda yiswe ‘Rwanda Cycling Cup’, ariko bakomeza no kwitegura isiganwa mpuzamahanga rya ‘Tour Du Rwanda’ ribura ibyumweru bitatu gusa ngo ritangire. Kuwa gatandatu no kucyumweru, abaturiye umuhanda wa Muhanga, Ngororero […]Irambuye

en_USEnglish