Digiqole ad

U Rwanda ruzaha u Burundi abo bwita abanyabyaha bwifuza?

 U Rwanda ruzaha u Burundi abo bwita abanyabyaha bwifuza?

Photo: Iwacu Burundi

Mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yasaye u Bubiligi kubafasha bugata muri yombi abantu 12 ngo bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze. Hari amakuru avuga ko icyenda (9) mu bari kuri urwo rutonde bashobora kuba bari mu Rwanda.

Photo: Iwacu Burundi
Photo: Iwacu Burundi

Nk’uko tubikesha urubuga ‘Iwacu Burundi’, abashakishwa barimo impirimbangi z’uburenganzira bwa muntu Pacifique Nininahazwe, Perezida w’ishyirahamwe “Forum pour la Conscience et le Développement (Focode)”; Vital Nshimirimana, Perezida “Forum pour le Renforcement de la Société civile (Forsc)”; Audifax Ndabitoreye; Marguerite Barankitse, umuyobozi wa “Maison Shalom”.

Mu bashakishwa kandi harimo abanyaPolitiki nka Alexis Sinduhije, Perezida w’ishyaka “Msd”; Gervais Rufyikiri, wahoze ari Visi-Perezida wa Repubulika y’u Burundi; Pie Ntavyohanyuma, wahoze ayoboye Inteko Ishinga Amategeko; Chauvineau Murwengezo, Perezida w’icyubahiro wa Upd; Pancrace Cimpaye, umuvugizi wa Adc (diaspora) na Catherine Mabobori, wahoze ari umuvugizi w’ibiro bya Visi-Perezida wa mbere w’u Burundi, Evariste Nsabiyumva, Félix Ndayisenga, n’uwahoze ari Ministiri w’umutekano Pontien Gaciyubwenge.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko niba hari impunzi Leta y’u Burundi ishinja kuba ikibazo, ibihugu bibaye bikorana neza byaganira.

Ministre Mushikiwabo yagaragaje ko guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi birimo imbogamizi y’uko nta masezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Burundi yo guhererekanya abanyabyaha, kuko ngo u Burundi kuva na cyera bwagiye bugenda biguru ntege mu kwemeza amasezerano yo guhererekanya imfungwa n’abayabyaha.

Gusa, akemeza ko nta murundi uwo ariwe wese uzigera ahezwa mu Rwanda, nta murundi uzirukanwa, cyangwa ngo afatwe akubitwe, cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo, ati “twe si uko dukora.”

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • nimundebere namwe!!!!!!!titre ninkuru nyirizina ntaho bihuriye!!!!

  • Ministre na we arabeshya ku manywa pe! Niba ayo masezerano ntayabaho Mshaidi yatanzwe na nde?Si uburundi

  • ariko mwajyiye mubaza mugasoma ijyegasi gusa

  • Urwanda ntabwo rupfa guhubukira ibintu, abanyapolitique bacu bazi gushishoza cyane n’inararibonye ntibagwa mwikosa so bazabikorana ubuhanga turabizeye, HE ntajya ategwa mubyakora mutegereze.

  • ari jye sinabatanga kuko mbona byashyira ubuzima bwabo mukaga.

  • Niba koko abo bashakishwa n’ubutegetsi bw’uburundi hari ibyaha bikomeye bibahama, kandi koko bakaba bari mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yakagombye kubasubiza iwabo mu Burundi bagacibwa imanza uwo icyaha gihamye agahanwa uwo kidahamye akagirwa umwere.

    None se ntimuzi ko hari abanyabyaha bo mu Rwanda bigeze guhungira i Burundi, Leta y’u Rwanda igasaba ko bagarurwa mu Rwanda kandi Leta y’uburundi icyo gihe ikaba yarabirukanye bakagarurwa mu Rwanda. (Akebo iwamugarura)

    Ntabwo rero ubu u Rwanda rwari rukwiye kwiteranya n;abaturanyi kubera abantu bavugwaho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo no gushaka guhirika ubutegetsi.

Comments are closed.

en_USEnglish