Digiqole ad

Kigali: Ibihugu 10 mu mahugurwa yo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

 Kigali: Ibihugu 10 mu mahugurwa yo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Abakora ibijyanye n’iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bagera kuri 28, bo mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika bari mu mahugurwa y’iminsi azasozwa kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira.

Abari mu mahugurwa.

Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, arimo kuba ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga (Interpol), akaba ari ku nshuro ya kabiri abereye mu Rwanda.

Imyanzuro izava muri aya mahugurwa izashyikirizwa inteko rusange ya 84 ya Interpol izabera i Kigali mu ntagiriro z’ukwezi gutaha.

Abayitabiriye basanzwe bakora mu bijyanye no kurwanya, kuburizamo ndetse no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda, Botswana, Kenya, Tanzania, Centrafrika, Gambia, Gabon, Namibia, Nigeria na Zimbabwe.

Louis Kwan, umukozi mu kigo cya Polisi mpuzamahanga ‘Interpol’ mu bijyanye no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yabwiye abari muri aya mahugurwa ko ibyaha by’ikoranabuhanga, no kuba nta buryo buriho bwo kugenzura imikoreshereze y’ihererekanyamakuru hakoreshejwe internet bwizewe 100%, ndetse n’ingamba zo kubikumira burundu zikaba zidahagije bakwiye gutuma Abapolisi barushaho gukorera hamwe bakungurana ubumenyi ndetse bagafatanya kurwanya ibyo byaha.

Chief Spt of Police (CSP) Oscar Sakindi, Umuhuzabikorwa muri Polisi mpuzamahanga mu guhuriza hamwe ibikorwa by’amashami ya Interpol zo mu turere ibihugu birimo we yavuze ko inyungu yo guhurira mu mahugurwa nk’ayo barimo bigamije guhuriza hamwe ubumenyi no kumenyana, bityo bagafatira hamwe ingamba zo kunoza imikoranire n’Ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ritandukanye.

Src: RNP

1 Comment

  • Cybercrimes are emerging quickly let’s try to establish some measures to fight against

Comments are closed.

en_USEnglish