Digiqole ad

Amagare: Rwanda Cycling Cup igiye gusozwa basiganwa Muhanga-Rubavu-Kigali

 Amagare: Rwanda Cycling Cup igiye gusozwa basiganwa Muhanga-Rubavu-Kigali

Rwanda Cycling Cup igiye kumara hafi umwaka ikinwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu.

Mu mpera z’iki cyumweru, abakinnyi bakina mu makipe atandukanye yo gusiganwa ku magare mu Rwanda baraba bahatanira kugira ibihe byiza mu ruhererekane rw’amasiganwa azenguruka u Rwanda yiswe ‘Rwanda Cycling Cup’, ariko bakomeza no kwitegura isiganwa mpuzamahanga rya ‘Tour Du Rwanda’ ribura ibyumweru bitatu gusa ngo ritangire.

Rwanda Cycling Cup igiye kumara hafi umwaka ikinwa n'abakinnyi b'imbere mu gihugu.
Rwanda Cycling Cup igiye kumara hafi umwaka ikinwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu.

Kuwa gatandatu no kucyumweru, abaturiye umuhanda wa Muhanga, Ngororero ugera Rubavu baraza kubona ibirori by’isiganwa ngaruka kwezi rya ‘Rwanda Cycling Cup’.

Isiganwa risoza ayandi, rizahaguruka i Muhanga Saa tatu z’igitondo kuwa gatandatu tariki 24 Ukwakira, rinyure mu muhanda wa Ngororero werekeza Rubavu. Uyu muhanda ufite intera y’Ibilometero 140, ukaba uzanakoreshwa muri ‘Tour Du Rwanda’.

Bucyeye bwaho, ku cyumweru abasiganwa bazahaguruka i Rubavu bagana i Kigali, bace umuhanda wa Rubavu-Musanze, basoreze i Nyamirambo, banyuze ku muhanda w’amabuye wa Kimisagara (ho bita kwa Mutwe). Aha hazarebwa uzaba wahize abandi mu Bilometero 165 bazaba basiganwe.

Kuri iki cyumweru kandi hazahembwa uzaba yarahize abandi muri ‘Rwanda Cycling Cup’ muri rusange. Ibi kandi bikazafasha abasiganwa kwitegura ‘Tour Du Rwanda’, kuko muri iri rushanwa ry’imbere mu gihugu, hakoreshejwe imihanda izanacamo ‘Tour Du Rwanda’ izatangira tariki 15-22 Ugushyingo 2015.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish