Dr. Rwirangira wayoboraga ibitaro bya Kibuye arafunze
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buremeza ko Dr. Rwirangira Theogene wayoboraga ibitaro bikuru bya Kibuye yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho imikorere mibi.
Hari amakuru avuga ko Dr. Rwirangira Theogene ufite Ipeti rya Captain mu Gisirikare cy’u Rwanda ashobora kuba afungiye muri Gereza ya Girikare yo ku Murindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yadutangarije ko Dr. Rwirangira Theogene yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa kane tariki 22 Ukwakira 2015.
Yagize ati “Yaraye atawe muri yombi nimugoroba, kugeza ubu ntabwo twari twamenya impamvu yatawe muri yombi gusa ashobora kuba yaazize imicungire mibi y’ibitaro.”
Ndayisaba yanze kugira amakuru menshi atangaza ku ifatwa rya Dr.Rwirangira ku mpamvu z’uko ngo nawe nta makuru arambuye abifiteho.
Muri uku kwezi kw’Ukwakira kandi, abayobozi babiri bakuru ku bitaro bya Kibuye bari bungirije Dr. Rwirangira Theogene nabo batawe muri yombi barafungwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’Umujyi wa Kigali Spt Modeste Mbabazi yahakanye ko Dr. Rwirangira Theogene adafungiye muri Stasiyo za Polisi zo mu Mujyi wa Kigali.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
10 Comments
Bayobozi nimucunge neza ibya rubanda naho ubundi utabigenje atyo kamubayeho
Capt Dr.Rwirangira arazira akoshye kuwari admin we.
Nabe ikigarasha nkabandi!!!
kuki se havuga umuvugizi wa police ishami ry’umugi wa Kigali, nihavuge umuvugizi wa police k’urwego rw’igihugu niba adafungiye muri stasiyo zo mu mugi Kigali wenda afungiye muzindi stasiyo zo mugihugu!
banyarukire no muri Nyaruguru Hopital Munini barebe akazi bagatanga nkuko AMIN Uganda yagabaga ibintu by’abazungu aho yavugaga ati” nguhaye iriya nzu, undi atia” fata ziriya modoka undi ati” fata iriya mirima” ahaaa nzaba ndeba ntakitagira iherezo!daaaa!!!!
Ubundi usibye ibibamurwandantahandibyabaye capiteni,bakogeraho Docteurmubiki?mukubanga se cyangwamukwicaabantukumayeri,umuntu icyoyigiyenicyoagombagukora,capiteni ayoboraibitaronkande?
Ibyo bihuriyehe se ni dr ibindi urabishakira icyi Ntabwo bose erega Ari nka dr muge sera mujye mureka amagambo
Ibyo bihuriyehe se ni dr ibindi urabishakira icyi Ntabwo bose erega Ari nka dr muge sera mujye mureka amagambo abanyarwanda no kwica sinzi aho bizagarucyira kuba Ari dr Ntabwo bimubuza gukosa akabazwa Nibwo wunvishe dr wumusirikare
Wowe mugesera umuzanye ute?Ko udashatse kuvuga abandi badoctor ,ingengabitekerezo yitsembatsemba iracyabuzuyemo.Doctor Nyabaki en Plus wumusirikare wiba ibyarubanda?Uwo numucivils wigisambo ntugasebye abasirikare en Plus ba RDF.
Uyu muntu uvuze ibitaro bya Munini,wagirango arahazi,Niba iki gihugu kigira abashinzwe Kugenzura Imari ya Leta ,bazatubabariye bakaza biteguye ,ntamarangamutima,ntakwakira ruswa bakaza bakahakora igenzura,mumitangire y’akazi,y’amasoko,mumikoreshereze Y’umutungo wa Leta,mumicungire y’abakozi,aho bamwe bahembwa gusa ntacyo bakora,batanahaba,akareba koko?Wagirango nimuyindi si.Mutabare LETA n’abaturage bayo bikomeje kuyogozwa.Ibi bitaro by’iwacu bintera agahinda.Mzee President aha hasi barakuvungira sana.
Comments are closed.