Digiqole ad

Ikibazo cya FDLR cyabaye nka ya mabati – Min.Mushikiwabo

 Ikibazo cya FDLR cyabaye nka ya mabati – Min.Mushikiwabo

Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa byibasira inyoko muntu mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma asanga ikibazo cy’umutwe wa FDLR cyarabaye “nka ya mabati kuko nta wuzigera amenya aho kizarangirira.”

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari abajijwe ikigiye gukurikira nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’ingabo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye n’iy’u Rwanda bakemeranya gufatanya bundi bushya mu kurwanya umutwe wa FDLR .

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ari byiza kuba Minisitiri w’ingabo wa DR Congo yaraje mu Rwanda kubonana na mugenzi we, n’abandi bayobozi bashinzwe umutekano kuko ngo bigaragaza ubushake bw’ubuyobozi bwa DR Congo mu gufatanya mu kurwanya FDLR.

Ati “Ni ibintu byiza, gusa tuzabibara tubibonye. Twishimiye cyane ko ubuyobozi bwa DR Congo bwifuje ko iki kibazo twagikoranaho, kandi ibyo bavuga twumvaga aribyo. Turizera ko ibyumvikanye hagati y’abayobozi b’ingabo bizagerwaho.”

Gusa, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kurwanya FDLR byoroshye mu buryo bwa gisirikare, ariko bikananirana kubera imbaraga ziyiri inyuma.

Yagize ati “FDLR ntabwo ari ikibazo gikomeye ku rwego rwa gisirikare, ni ikibazo cyoroshye cyane ku rwego rwa gisirikare. FDLR kandi ntimukibeshye, ntabwo ari ikibazo giterwa na DRCongo yonyine, ni ikibazo kirimo ibihugu byinshi, ndetse navuga ko abafite uruhare rukomeye kuri FDLR batari muri aka karere; ni abantu bifuza kuyikoresha mu buryo bwa Politike.

Hari abayobozi bayo bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye, hari abagerageza kuyishyigikira, ariko buriya gushyikira FDLR ni ikosa rikomeye, ndumva abenshi bayishyigikiye bamaze kubibona.”

Yavuze kandi ko amacenga ari mu kibazo cya FDLR ashingiye ku nyungu nyinshi n’ingaruka za Jenoside, ati “FDLR buriya ibamo amacenga menshi cyane, ntabwo FDLR ari ingabo zari zikwiye gutuma abantu bakora inama ziva muri Afurika, zijya mu Burayi, zijya muri Amerika, ariya ni amacenga ya za Politike za Jenoside, zananiwe kuva mu nzira.”

Minisitiri Louise Mushikiwabo yemeza ko kuba ikibazo cya FDLR cyarangizwa abayirimo bagataha nk’uko hari abandi benshi bari bayirimo batashye, mu buryo bwa gisirikare bidakomeye, ku buryo n’u Rwanda na DR Congo babyirangiriza.

Yagize ati ”…ntabwo mu buryo bwa Operation ya gisirikare ari ikibazo gikomeye. Twe nk’u Rwanda twemera ko abo bandi bose, n’izo nyungu nyinshi zitandukanye, ari ibihugu, ari abantu bavuye mu nzira u Rwanda na DR Congo, turi babiri gusa kiriya ntabwo ari ikibazo cyamara igihe, ni ikibazo twarangiza mu buryo bworoshye.”

Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), ni umutwe Leta y’u Rwanda ifata nk’umutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’iterabwoba. Ni umutwe kandi ukunze gushinjwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu muri DRCono, ndetse hari n’abayobozi bayo babihamijwe n’inkiko.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ni abana b’igihugu inzira muha ikikibazo niyo ituma kitarangira. Ejo ntimuzatubwire ngo “iyo tubemenya”.

  • Uzakirangize wowe wiyise kanyarwanda ndumva uzi inzira cyarangiramo kurusha ababishizwe yenda natwe twaboneraho tugakira ubwicanyi bwabo bagize umwuga

  • Wowe wiyita kanyarwanda, bakubwira bakubwiriki, ngumariki se, MUZI KWISHYIRA IMBERE, wabatije igitekerezo se ejo batazakubwira, tanga inama reka gutega abantu iminsi kuko ibyo utekereza ninzozi, ninibyiyumviro byawe ntacyo uzabona kidasanzwe nukwo ukwo ubireba, nyuma ubisige ugende ariko bizarangira amahoro, aharubushake byose birashoboka. Ariko gukanga umu nya Rwanda uribeshya cyane burya si buno.

  • Ministre Ngo ikibazo kiroroshye mubya gisilikare.Arabeshya kuko FDRL yabananiye kurwanya FDLR ntabwo wayishobora nubwo abayigize Bose wabica hagasigara umwe FDLE izahoraho kuko ufite ibyo iharanira.

  • Uyu nawe yasetsa nuvuye guta nyina, Ngo nkayamabati? hahahahah.. umu comedien twagiraga muri polotike narinziko ari Twagiramungu… none Mushikiwabo juste killed it.. lol.
    By the way, Mushikiwabo for president!!! kandi mama Louisa yacyiyobora. niba hari abandi tubibona kimwe mumfashe dutangize campagne, tunasinye petitions tuzohereze munteko. #mushikiwabo2017 Go Louise Go!!

  • Ibya aha iwacu ni byenda gusetsa twabuze icyo dufata nicyo tureka ngo FDr batutwira ko itakibahi none ngo kuyirandura biroroshye ndabona Mushikiwabo kamunaniye niyegure dukeneye abantu bafite amaraso ashyushye muli Porotike wowe urananiwe umeze nkurimo kunyonga igari ahamanuka

  • Gusa njyewe icyo nkundiye iyi nkuru nuko abatari mu Rwanda icyo gihe batasobanukiwe nayo mabati, aha birerekana ko Mushikiwabo abo abwira biyizi ariko rero byari kuba byiza atugejejeho aho iyi nkuru yavuye, bisa ninkuru ivugango ubu Igitsinagore cyarahagurutse kandi ubu kirashinze.Nanjye nshyigikiye Mushikiwacu muri 2017.

Comments are closed.

en_USEnglish