Digiqole ad

Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu cyerekezo cy’imyaka 10 iri imbere

 Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu cyerekezo cy’imyaka 10 iri imbere

Impuguke zitabiriye iyi nama

Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA) cyakiriye inama ngishwanama yitabiriwe n’impuguke mu by’isoko ry’imari n’imigabane ziturutse mu Rwanda ndetse no mu mahanga, iyo nama yari igamije gutegura gahunda y’imyaka 10 izagenderwaho n’urwego rw’isoko ry’imari n’imigabane, bikazatanga umusanzu wimbitse mu guteza imbere u Rwanda mu buryo bwimbitse.

Impuguke zitabiriye iyi nama
Impuguke zitabiriye iyi nama

Bamwe mu mpuguke zitabiriye iyi nama harimo abavuye mu bihugu 14 bitandukanye birimo: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Isirayeli, Ubuhinde, Malaysia, Espagne, UBwongereza, Ubuhoandi, Uruguay, Mauritius, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda, Zambia na Tanzania.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari n’imigabane akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imari muri Milken Institute, Staci Warden aganira n’abanyamakuru yagize ati “U Rwanda rwatumiye impuguke mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane bavuye hirya no hino ku isi kugira ngo badusangize amasomo y’uko twazamura isoko ry’u Rwanda. Igitekerezo gihari ni ukureba uko twashyiraho uburyo bunoze bw’uko twakwihutisha izamuka ry’ubukungu biganisha ku kongera ubwizigame n’ishoramari binyuze mu isoko ry’imari n’imigabne.”

Staci yongeyeho ko “Ishoramari rizanyuzwa mu bigo bizabizamura mu by’ubukungu, bagaha akazi abantu benshi, abantu benshi bakabona ubwizigame bwinshi nyuma bagashora aya mafaranga mu isoko ry’imari.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete watangije iyi nama yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu rwego rw’imari mu myaka mike ishize, ariko ibi bisaba gukomeza kubona amafaranga yo gushora mu mishanga itandukanye ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda.

Minisitiri Gatete yongeyeho ati “Iyi gahunda y’imyaka 10 y’isoko ry’imari n’imigabane izakomeza gushyigikira imbaraga z’ikigo cy’imari n’imigabane (CMA) mu kugira u Rwanda ahantu h’ingenzi ho gukorera ibikorwa by’imari mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda kandi y’imyaka 10 izafasha urwego rw’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda gutanga umusanzu mu kubona amafaranga azashorwa mu bikorwa biyuranye by’iterambere ry’u Rwanda.”

Sunil Benimadhu, Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Mauritius (SEM) yashimye u Rwanda ku gutangira gukora gahunda y’imyaka 10 y’isoko ry’imari n’imigabane ndetse atangaza ko Mauritius inejejwe no gukorna n’Ikigo cy’Imari n’imigaane cy’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA) cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu kurushaho guteza imbere iri soko mu buryo bwiza kandi biganish ku guteza imbere igihugu muri rusange.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’umwihariko, aho hari impuguke zikomeje gukora kuri iyi gahunda badengeye ku nama zatanzwe n’impuguke zivuye hirya no hino ku isi. Iyi nama kandi yabaye ku nkunga yatanzwe na Fnancial Sector Development (FSD) ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda (MINECOFIN).

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mudusyirirero website umuntu yareberaho uko ifaranga ryu Rwanda rihagaze. in real time kwisoko.Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish