Digiqole ad

Kuri iki cyumweru ‘Rwanda Half Marathon’ irazenguruka Kigali

 Kuri iki cyumweru ‘Rwanda Half Marathon’ irazenguruka Kigali

Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri Kajuga Thomas

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2015, i Kigali hateganyijwe irushanwa ryo kwirukanka ku maguru ryiswe ‘Rwanda Half Marathon’ ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri. Iri rushanwa rikazabanzirizwa n’abasiganwa bishimisha “Run For Fun”.

Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri Kajuga Thomas
Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri Kajuga Thomas

Nk’uko Visi-Perezida w’iri shyirahamwe Kajuga Thomas yabitangaje, ngo iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo guha amahirwe abakiri bato, ndetse n’abasanzwe basiganwa ku rwego mpuzamahanga bagerageze kugabanya ibihe byabo. Iri rushanwa ryahujwe n’ubukangurambaga ku buringanire bwa Minisiteri y’uburiganire, ubwuzuzanye n’iterambere ry’umuryango ‘MIJEPROF’ muri gahunda yayo ya “He For She”.

Kajuga yemeza ko iri rushanwa ngaruka mwaka rifasha abakinnyi bashya kugaragara, abasanzwe bakagabanya ibihe, n’abamaze iminsi badakina bakagaruka.

Yagize ati “Irushanwa ry’igice cya Marato rizaba kuri iki cyumweru turyitezemo umusaruro ukomeye mu buryo Tekiniki. Imikino ngororamubiri kandi ni ingenzi ku buzima bwacu, niyo mpamvu hateganyijwe na gahunda y’abasiganwa b’ishimisha.”

Nk’uko tubikesha Rukundo Johnson umunayamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru, Abasiganwa bishimisha ngo bazahaguruka kuri Stade Amahoro saa mbiri z’igitondo (08h00), bazenguruke Stade, bace ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’uburezi (ryahose ryitwa KIE), bagaruke kuri Stade babe bakoze intera y’ibilometero bitanu.

Nyuma y’iminota itanu bahagurutse, Saa 8h05, abasiganwa igice cya Marato (Half Marathon) nabo bazahaguruka kuri Stade Amahoro, bace ku Gishushu, banyure ku izingiro ry’imihanda (rondpoint) ya Kacyiru, bakomeze bace kuri Police, bamanuke ku Kinamba, banyure mu muhanda w’imodoka ziremereye, bace RWANDEX na SONATUBES, basubire kuri Stade Amahoro, babe bakoze intera y’ibilormetero 22.

Batandatu ba mbere bazitwara neza muri iri siganwa bazahembwa na MIJEPROF kuko ariyo muterankunga mukuru, uwa mbere mu bahungu no mu bakobwa akazahembwa amafaranga y’u Rwanda 300,000.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kwiyandikisha byararangiye?

Comments are closed.

en_USEnglish