Digiqole ad

Abanyarwanda batuye mu burengerazuba bw’Afurika bakiriye abayobozi baturutse Kigali

 Abanyarwanda batuye mu burengerazuba bw’Afurika bakiriye abayobozi baturutse Kigali

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Ukwakira 2015, Abanyarwanda batuye muri Senegal ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburengerazuba bahuriye ku kicaro cy’Ambasade y’u Rwanda muri Dakar aho bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, Dr. Octave Semwaga ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’umuhinzi-mworozi Dorothée Nakabonye bitabiriye inama ya Banki y’Afurika itsura amajyambere.

Uhagarariye Ambasade Yvette Nyombayire Rugasaguhunga yahaye ikaze abashyitsi b’imena ndetse ashimira Abanyarwanda kuba bitabiriye ubwo butumire ku bwinshi. Yabwiye abanyarwanda ko inama yazinduye abayobozi yarigamije kwiga uko Afurika yavugurura ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika, ikihaza mu biribwa ndetse igasagurira n’Isi. Rugasaguhunga yakanguriye abari aho guhindura imyumvire ku buhinzi n’ubworozi kuko ari umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda n’Afurika.

Yagize ati “Twakuze tuzi ko ubuhinzi ari ubwo abakene cyangwa ababuze akandi kazi ariko naje gusanga twize kubukora kijyambere, tugakoresha ikoranabuhanga bwaba ishingiro ry’amajyambere arambye.”

Mu ijambo rye Minisitiri Mukeshimana yabwiye abari aho aho u Rwanda rugeze mu rugamba rwo guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi ndetse abasaba ko batanga umusanzu kuko iri terambere risaba ubufatanye bw’inzego zose.

Yabwiye abari aho ko mu nama bamazemo iminsi u Rwanda rwashimwe cyane kuba rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere abahinzi-borozi, ndetse no mw’iterambere rusange.

Aha, Minisitiri Mukeshimana yatanze urugero kuri gahunda ya Girinka Munyarwanda yashyizweho na Leta y’u Rwanda muri 2006 igamije gukemura ikibazo cy’ubukene, imirire n’ubuzima bibi ndetse no kunga abanyarwanda ihereye ku bakene. Ubu Gahunda ya Girinka imaze gutanga inka 203 000 ikaba iteganya kugera kuri 350 000 muri 2017.

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ku nzira ndende Abanyarwanda baciyemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Yagaragaje ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho kubera ubuyobozi bwiza, ubwitange n’umurava w’Abanyarwanda ahamagarira abari aho kubugabunga ubumwe ndetse no kwimakaza ubunyarwanda. Yagarutse ku ntambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi, ubutabera, ikoranabuhanga n’ibindi. Yabwiye abari aho k’u Rwanda ruri mu bihugu bike bwabashije kugera ku ntego za MDGs kw’isi.

Yavuze kandi ko mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora za mudasobwa bikaba byaragabanije ibiciro byazo kw’isoko ndetse bigafasha Leta kunoza gahunda ya One Laptop per child.

Ati “Mu gihe gito, Leta irateganya kuzajya iha abanyeshuri mudasobwa zirimo ibyigwa. Abari aho bunguranye ibitekerezo k’ubwisungane mu kwivuza, iterambere ry’abari n’abategarugori cyane abari mu Ubuhinzi n’ubworozi.”

Umuhinzi mworozi Nakabonye yabwiye abari aho uko Girinka yamukuye mu bukene ubu akaba amaze kugera mu rwego rushinishije.

Yagize ati “Girinka yangezeho ndi umupfakazi ubana n’ubwandu bwa Sida. Usibye kwiheba no kubaho nabi, sinari mfite ubushobozi bwo kurera abana batanu umugabo yari yaransigiye. Kubera Girinka, ubuzima bwacu bwarahindutse ndetse n’ abana bariga bagatsinda neza. Ubu mfite inzu eshatu, harimo ebyiri zikodeshwa, ndakama nkanwa amata andi nkagurisha ndetse ndahinga bikera. Ubu inka zikomoka ku yo nagabiwe zimaze kugera ku miryango itanu.”

Abanyarwanda barangije icyo kiganiro basabana n’abayobozi ndetse bafata n’umwanya wo kuririmbira nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bamwifuriza isabukuru nziza y’Amavuko.

Amafoto: PASCAL MUKIZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ugaragara mw’ifoto mbere y’abatumirwa ni Vincent Gacinya nawe n’umujyanama wa ambassade y’u Rwand amuri senegal

Comments are closed.

en_USEnglish