Ubuyobe burimo gutezwa n’abahanuzi benshi Yesu yari yarabuhanuye- Pastor Desire

Mu matorero n’amadini by’iki gihe hari abanyamasengesho n’abiyita abanyamasengesho benshi basengera abantu cyangwa bakabahanurira, ndetse akenshi bakanabikora babanje guhabwa amafaranga; Umushumba mu Itorero rya ADEPR Desire Habyarimana avuga ko Yesu yari yarabivuze ko mu minsi yanyuma hazaza bene abo bahanuzi bamwiyitira. Pasitori Desire Habyarimana avuga ko “ubuhanizi ari ihishurirwa ridasanzwe, cyangwa uburyo bwo kumenya ibintu […]Irambuye

Muri Transform Africa 2015 hazatangizwa Facebook y’Ikinyarwanda

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Transform Africa’ hazashyirwa ku mugaragaro ‘Facebook’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bizorohereza abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ariko batazi indimi z’amahanga nk’igifaransa cyangwa icyongereza ubundi byakoreshwaga. Gutangiza Facebook y’Ikinyarwanda bizakorwa kuwa mbere tariki 19 Ukwakira 2015, ari nawo munsi wa mbere wa ‘Transform Africa’. By’umwihariko, iyi nama mpuzamahanga […]Irambuye

Bank of Africa yaguze 90% by’Agaseke Bank

Bank of Africa iri mu maboko y’Abanya-Morocco yamaze gutangaza ko kuwa kabiri tariki 13 Ukwakira yumvikanye bya burundu n’abanyamigabane b’Agaseke Bank babagurisha yaguze 90% byayo, ngo ikaba ishaka kuyihindura Banki y’ubucuruzi ikomeye guhera mu mwaka utaha wa 2016. Bank of Africa igenzurwa n’indi banki y’Abanya-Morocco yitwa ‘BMCE Bank’ yari isanzwe yarafunguye amashami muri Uganda, Kenya, […]Irambuye

Urukiko rw’Uburayi rwahanaguyeho icyaha uwavugwagaho guhakana Jenoside yakorewe Abanyarumeniya

Urukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ruherereya i Strasbourg mu Bufaransa, rwemeje ko ibivugwa n’umunyapolitiki wo muri Turikiya witwa Dogu Perincek ko nta Jenoside yakorewe Abanyarumeniya yabayeho bifite ishingiro. Ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya bamwe bita Jenoside bwabaye mu 1915, bukozwe n’Ubwami bw’Abami bw’Aba-Ottoman, ubu igice kinini cyabwo cyahindutse Turukiya. Urukiko rwemeje ko abagejeje uriya mugabo imbere […]Irambuye

Abantu Miliyoni 795 ku Isi bafite ikibazo cy’inzara

Raporo nshya ku kibazo cy’inzara ku Isi ‘global hunger index’ yasohotse mu ntangiro z’iki cyumweru iragaragaza ko abantu bagera kuri Miliyoni 795 mu mpande zose z’Isi cyane cyane mu bice birimo amakimbirane bahura n’ikibazo cy’inzara, muri Centre Afrique aricyo kirimo inzara ikabije ku Isi. Imibare igaragaza ko nibura umwana umwe muri bane (1/4) afite ikibazo […]Irambuye

Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye kwakira Inteko Rusange

Ku matariki 2-5 Ugushyingo 2015, u Rwanda ruzakira Inteko rusange ya 84 y’igipolisi mpuzamahanga ‘INTERPOL’ izagaruka ku mikorere y’uru rwego rufite ibiro bikuru i Lyon mu Bufaransa. Iyi nteko rusange izitabirwa n’abahagarariye ibihugu binuranye binyamuryango bya INTERPOL bigera ku 190, ndetse n’abayobozi bakuru bayo. Buri gihugu kiba gifite ijwi rimwe mu matora akorerwa mu Nteko […]Irambuye

Imbere ya LONI u Rwanda rwagaye ubutabera bw’Ubufaransa

Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (TPIR) rwagezaga Raporo yarwo ya nyuma ku muryango w’Abibumbye warushyizeho dore ko rubura ibyumweru bitandatu (6) ngo rufunge imiryango, Maboneza Sana wari uhagarariye u Rwanda yagaragaje intege nke mu gukurikirana abakekwaho Jenoside batarafatwa, ndetse agaya ubutabera bw’u Bufaransa bwanze gukomeza urubanza rwa Padiri […]Irambuye

Amagare: ‘Rwanda Cycling Cup’ irerekeza Nyagatare-Rwamagana-Huye

Amarushanwa y’abakinnyi b’imbere mu gihugu bakina umukino wo gusiganwa ku magare ‘Rwanda Cycling Cup 2015’ arakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa uduce tubiri twa Nyagatare –Rwamagana na Rwamagana-Huye. Aya marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba kuwa gatandatu no ku cyumweru. Kuri iyi nshuro, abakinnyi bagiye gusiganwa mu nzira zizakoreshwa […]Irambuye

Karongi: Abayobozi babiri ku bitaro bya Kibuye barafunze

Kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 13 Ukwakira, Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Karongi zataye muri yombi abakozi babiri ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya Umurenge SACCO ya Rubengera bakiraga bakanatanga amafaranga (cashier); Aba batawe muri yombi biyongera ku bakozi bakuru babiri b’Ibitaro bikuru bya Kibuye bakekwaho imikoreshereze mibi y’Amafaranga ya Leta, n’umuyobozi w’Akagari ka […]Irambuye

Inzu ndangamurage y’umuco izaba ikindi kirungo cy’Umujyi wa Kigali

Igishushanyo cy’nzu ndangamurage y’umuco n’ubugeni ya Kigali cyamaze kujya hanze, imbata y’iyi nzu izaba ifite imiterere itangaje yashyizwe ahagaragara n’ikigo kizobereye mu gukora imbata z’amazu cyo mu Buholandi ‘Groosman’ cyayikoze gifatanyije n’aba- engineers b’ikigo Geelhoed Group. Iyi nyubako izaba irimo Hoteli, inzu zo gukoreramo, igice cyo guturamo, ndetse n’igice kizubakwa munsi y’ubutaka kizaba kirimo ihahiro. […]Irambuye

en_USEnglish