Rwanda mu bihugu 10 byitezweho imibare y’abagenzi b’indege izamuka cyane

Ibihugu by’u Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda na Ethiopie byo ku mugabane wa Afurika biri mu bihugu 10 ku Isi byitezweho kugira igipimo cy’izamuka ry’imibare y’abagenzi b’indege byakira kugera mu mwaka wa 2034. U Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda, Ethiopie, Serbie, Nouvelle-Guinée na Vietnam nibyo bihugu 10, urugaga rw’ibigo bitwara abantu […]Irambuye

Perezida wa Turukiya yaburiye Putin “kudakina n’umuriro”

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yaburiye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin kudakina n’umuriro, agendeye kubirimo gukurikira n’indege y’intambara y’Uburusiya Turukiya yahanuye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Mu magambo yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Erdogan yaburiye perezida Putin w’Uburusiya kudakina n’umuriro, kubijyanye n’ibyabaye. Gusa yavuze ko igihugu cye kitagamije kwangiza umubano w’igihugu cye n’igihugu cy’Uburusiya. […]Irambuye

Gakenke: Koperative KODUSI irashinja Akarere uruhare mu kwambura abarimu yakoresheje

Nyuma y’igihe kirekire abakozi n’abarimu bakoreye Koperative KODUSI mu ishuri ryayo ry’imyuga basaba kwishyurwa amafaranga bakoreye, ubuyobozi bw’iyo Koperative bwavuze ko umuterankunga bwazaniwe n’Umurenge yatumye bwambura abo barimu babakoreye mu gihe kigera ku mwaka; Gusa, Akarere ka Gakenke ko kavuga ko ibyo bidakwiye kugirwa urwitwazo kuko ngo na mbere yari isanzwe ifite ishuri. Abanyeshuri basaga […]Irambuye

Amavubi yatsinze Somalia 3-0, abona Itike ya 1/4

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ iri muri Ethiopia mu mikino ya CECAFA yitwaye neza itsinda Somalia ibitego bitatu ku busa (3-0), ihita inabona amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/4. Uyu mukino wabereye kuri Stade yitwa Awassa wayobowe cyane n’abasore b’u Rwanda waje no guhira bakawutsinda. Igitego cya […]Irambuye

Ubuholandi : Urukiko rwanzuye ko Iyamuremye na Mugimba batoherezwa mu

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ugushyingo, Ubutabera bw’Ubuhorandi bwahaye agaciro ubujurire bwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba basabye kutohererezwa ubutabera bw’u Rwanda ngo bube aribwo bubaburanisha ku byaha bya Jenoside bakekwaho. Mu byumweru bibiri bishize twabagejejho inkuru ivuga ko mu Buholandi: Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside banyuze imbere y’ubutabera. Muri iyo nkuru twababwiraga […]Irambuye

Rulindo: Polisi ntirafata abajura bishe umuzamu bagakomeretsa undi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko itarabasha guta muri yombi abantu bakekwaho kwica umuzamu warindaga ikigo cya Kompansiyo, ndetse bagakomeretsa undi umwe. Ubu bwicanyi bwakozwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 25 Ugushyingo, rishyira kuwa kane, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi, Umudugudu wa Marembo. Umuvugizi wa Polisi mu […]Irambuye

Polisi yasobanuye ubushyamiranye yagiranye n’abafana ba Rayon Sport

Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport FC na Gicumbi FC wabereye ku kibuga cya Kicukiro, havutse ibibazo hagati ya Polisi na bamwe mu bafana ba Rayons Sports nyuma y’uko umupolisi akubise umufana akamukomeretsa; Polisi iravuga ko hari abafana bari banze kumvira. Uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa […]Irambuye

Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi ku Bitaro bya Rwinkwavu barekuwe

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo, urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu Karere ka Kayonza rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo abakozi batatu (3) b’ibitaro bya Rwinkwavu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi waguye muri ibyo bitaro nyuma yo kubagwa abyara. Mu kwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko kuri Hopital bya Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi […]Irambuye

Abifuje kugura ‘Treasury Bond’ nshya za Miliyari Frw 15 bageze

Banki Nkuru y’u Rwanda ‘BNR’ yatangaje ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bwagaragaye ku isoko ry’impapuro z’agaciro mpeshwa-mwenda Guverinoma iherutse gushyira hanze zifite gaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda, ubusabe bw’abazishakaga bwageze ku 176.39%. BNR yafunguye ibitabo ku bifuza kuguriza Leta y’u Rwanda binyuze mu kugura impapuro nshya z’agaciro mpeshwa mwenda kuva kuwa mbere […]Irambuye

en_USEnglish