Amavubi yatangiye neza CECAFA atsinda Ethiopia

Kuwa gatandatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nyuma yo gutsindwa kenshi yisubiyeho itangira neza itsindira Ethiopia iwayo 1-0. Mu mukino wo gufungura imikino ya CECAFA y’ibihugu irimo kubera muri Ethiopia, u Rwanda rwabashije gutsinda Ethiopia igitego kimwe cyinjijwe na Jacques Tuyisenge wari watsinze n’igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Libye warangiye Amavumbi […]Irambuye

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015

Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda. Kuva kuri Stade […]Irambuye

Hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe ibizamini by’akazi ka Leta byaca ruswa

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) isanga mu Rwanda haramutse hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe gushaka no gukoresha ibizamini abifuza gurera Leta byakuraho ibibazo bya ruswa n’icyenewabo rimwe na rimwe bigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta. Ubwo yamurikaga raporo ku isuma yakoze mu bigo binyuranye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ku Nteko Ishinga Amategeko […]Irambuye

Mali: Ibyihebe byafashe bugwate abantu 170, 27 bamaze gupfa (Ivuguruye)

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo, mu masaha y’igitondo, abantu 10 bitwaje intwaro binjiye muri Hoteli mpuzamahanga yitwa ‘Radisson Blu’ bafata bugwate Abakiliya 140 n’abakozi bayo 30, ubu amakuru akaba avuga ko 27 muri bo bahasize ubuzima. Amakuru yagendaga ahindagurika aravuga ko ibyihebe bigera ku 10 byakomezaga gusubiramo amagambo ngo “Imana ni nziza” mu […]Irambuye

RGB, MINIJUST, MINALOC, MINIRENA,…mu kuzenguruka igihugu bumva ibibazo by’abaturage

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, abayobozi banyuranye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’ubutabera, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Minisiteri y’umutungo kamere, Urwego rw’umuvunyi, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, n’izindi nzego zitandukanye baratangira ukwezi kw’imiyoborere bazenguruke igihugu cyose bakemura ibibazo by’abaturage. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Prof. Shyaka Anastase […]Irambuye

Bulgaria: Umusinzi yabeshye indege ko itezemo igisasu ihita igwa by’igitaraganya

Indege yavaga Warsaw muri Polonye yerekeza Hurghada mu Misiri byabaye ngombwa ko igwa by’igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Burgas muri Bulugariya kubera amakuru y’ibihuha yatanzwe n’umugenzi wari uyirimo waje kwemerera Polisi ko yari yasomye agacupa. Indege ubusanzwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 161 ngo yahagurutse muri Polonye nta makuru ku gisasu yaba yayitezwemo ahari. Ariko […]Irambuye

Spain yasabye Interpol guhagarika gukurikirana abayobozi b’u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015, ishami rya Polisi ya Esipanye ‘National Central Bureau (NCB)’ rikorana na Polisi Mpuzamahanga ‘Interpol’ rifite icyicaro i Madrid, ryoherereje ubutumwa ibihugu binyamuryango bya ‘Interpol’ uko ari 190 bumenyesha ko ibirego byaregwaga Abanyarwanda 40 biganjemo abayobozi bakuru b’u Rwanda bikuweho. Iki cyemezo gifashe nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko […]Irambuye

Tour du Rwanda: Abasiganwa bahagurutse Musanze bajya i Nyanza

Kuri uyu wa kane, irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare ‘Tour du Rwanda’ rigeze kuri etape ya kane, aho abasiganwa batangiye urugendo rw’agace Musanze- Nyanza kareshya na 166.2Km, uru nirwo rugendo rurerure muri Tour. Aka gace Musanze-Nyanza niko gace karekare cyane ugereranyije n’utundi duce twa Tour du Rwanda 2015. Abasiganwa bahagurutse Musanze mu ma […]Irambuye

Rusizi: Abayobozi 18 beguye mu cyumweru kimwe, Mayor ati “nta

Nyuma y’amakuru y’uko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu basezeye ku mirimo yabo mu cyumweru gishize, ubu mu Karere ka Rusizi haravugwa isezera ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 11; Ubuyobozi bw’Akarere bugasaba abaturage gutuza kuko ngo nta gikuba cyacitse. Mu cyumweru gishize, Akarere ka Rusizi katakaje abakozi bane barimo Lea Uwirereye wayoboraga Umurenge wa Gashonga, Sebagabo Victor wayoboraga Umurenge wa […]Irambuye

Gitifu w’Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas afungiye mu Mujyi wa Kigali akekwaho ibyaha bya ruswa nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda. Abandi bayobozi b’akarere nabo bahaswe ibibazo. Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko uwo muyobozi mu karere ka Rutsiro koko ubu akurikiranywe na Polisi y’u Rwanda, kandi iperereza riri gukorwa. Twahirwa ati “Yahamagawe […]Irambuye

en_USEnglish