Digiqole ad

Amavubi yatsinze Somalia 3-0, abona Itike ya 1/4

 Amavubi yatsinze Somalia 3-0, abona Itike ya 1/4

Fitina Omborenga ukina mu bugarira izamu ku ruhande rw’iburyo mu mavubi, ahanganye n’umukinnyi wa Somalia.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ iri muri Ethiopia mu mikino ya CECAFA yitwaye neza itsinda Somalia ibitego bitatu ku busa (3-0), ihita inabona amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/4.

Fitina Omborenga ukina mu bugarira izamu ku ruhande rw'iburyo mu mavubi, ahanganye n'umukinnyi wa Somalia.
Fitina Omborenga ukina mu bugarira izamu ku ruhande rw’iburyo mu mavubi, ahanganye n’umukinnyi wa Somalia.

Uyu mukino wabereye kuri Stade yitwa Awassa wayobowe cyane n’abasore b’u Rwanda waje no guhira bakawutsinda.

Igitego cya Yussuf Habimana yatsinze hakiri kare ku munota 6, icya Jacques Tuyisenge cyo ku munota wa 50, n’cya Hegman Ngomirakiza ku munota wa 70 byaheshe intsinze Amavubi, yahise agira amanota atandatu (6) inganya na Tanzania iyoboye itsinda A.

Rutahizamu wa Polisi Jacques Tuyisenge yahise ajya mu bamaze gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa ry’uyu mwaka n’ibitego 3, dore ko muri buri mukino muri itatu u Rwanda rumaze gukina yabonyemo igitego.

Ubu abasore b’umutoza John McKinstry bategereje umukino wanyuma muri iri tsinda uzahuza Tanzania ifite amanota 6 na Ethiopia ifite 3, kugira ngo bamenye amakipe azakomeza mu kiciro gikurikira.

Gusa, uko umukino wa Tanzania na Ethiopia uzagenda kose, u Rwanda rufite amahirwe yo gukomeza kuko muri 1/4 hazakomeza amakipe abiri abiri muri buri tsinda; Hanyuma hagakomeza kandi n’ikipe ebyiri zitwaye neza muzabaye iza gatatu; Aha naho u Rwanda rufite amahirwe kuko mu makipe ashobora kuba aya gatatu, Uganda niyo gusa ifite amahirwe yo kunganya amanota n’Amavubi, mu gihe nabwo yaba ibashije gutsinda umukino wayo ukurikira mu matsinda.

Ikipe ya Somalia ‘Ocean Boys’ yahise isezererwa mu irushanwa, nyuma yo gutsindwa imikino yayo yose.

Mu yindi mikino, Sudani y’Epfo yatsinze Malawi 2-0; Naho Kenya itsindwa na Zanzibar 3-1.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nyuma yaho noneho umutoza abanjemo Bakame, Fiston na Savio, ba Rayon, Savio watanze passe y’igitego cya2, amavubi atsinze Somalie 3-0. Kandi Savio ni nawe yatanze passe yavuyemo igitego ajemo asimbuye kuri Tanzanie.

  • Courage bakomereze aho

  • uru turaruvarutse reka tuzarebe ibizakurikira niba bitarangiriye aha

  • Ni sawa ariko ntikarindire gutsinda Somalie nizindi nka Somalie yige no gutsinda na Tanzanie

  • Ubusanzwe zose zikura amanota atatu kuri somalie icyo cyo ntagitangaza kirimo ahubwo ubwo tugize amahirwe tukazamuka reka turebeko twahikura naho

Comments are closed.

en_USEnglish