Digiqole ad

Polisi yasobanuye ubushyamiranye yagiranye n’abafana ba Rayon Sport

 Polisi yasobanuye ubushyamiranye yagiranye n’abafana ba Rayon Sport

Rayon umufana wakomeretse (photo:Izubarirashe).

Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport FC na Gicumbi FC wabereye ku kibuga cya Kicukiro, havutse ibibazo hagati ya Polisi na bamwe mu bafana ba Rayons Sports nyuma y’uko umupolisi akubise umufana akamukomeretsa; Polisi iravuga ko hari abafana bari banze kumvira.

Rayon umufana wakomeretse (photo:Izubarirashe).
Rayon umufana wakomeretse (photo:Izubarirashe).

Uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa ryiswe”Rayon Sport Christmas Cup” ririmo guhuza amakipe umunani yo mu Rwanda, Uganda na DR Congo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko mu gihe umukino wabaga, imvura yatangiye kugwa, bamwe mu bakunzi b’umupira bavuye mu ruhande barimo, aho bari bagenewe, bajya mu rundi ruhande rugenewe abanyacyubahiro, gusa Abapolisi bari bahari bahacunze umutekano barababuza.

CSP Twahirwa yavuze ko bamwe muri abo bafana banze kubahiriza ibyo basabwaga n’abashinzwe umutekano maze bateza akavuyo ku buryo byateje umubyigano ukabije.

Ati “Ibi byatumye umwe muri bo witwa Musabyimana Innocent akomereka, mu gihe Abapolisi bageragezaga kugarura umutuzo muri abo bafana. Polisi y’u Rwanda yahise ifasha kugeza ku kigo nderabuzima cya Bethsaida Musabyimana, akaba yarahise yitabwaho n’abaganga aravurwa, arakira maze arataha.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda agasaba abakunzi b’imikino kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose ajyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro, ndetse bakirinda ibikorwa byose biteza umutekano muke, kandi bitubahirije amategeko, kuko bihanwa n’amategeko, ndetse bikaba byanaviramo bamwe gutakaza ubuzima nk’uko byagiye bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • N’ubwo ntawashyigikira iyo myitwarire idahwitse ya bamwe mu bafana, Polisi nyo ikwiye kwirinda kumva ko akantu kose kabaye igomba gukoresha inkoni mu gihe n’inka zitagikubitwa! Byari kuba byiza iyo abo bateje akavuyo babafata bagashyikirizwa ubutabera bikavamo n’isomo aho kubahata inkonni.

  • Abakunzi b’imikino cyane cyane abafana ba rayon sport nabo barasaba ubuyobozi bwa Polisi kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose ajyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro, ndetse bakirinda ibikorwa byose biteza umutekano muke, kandi bitubahirije amategeko, kuko bihanwa n’amategeko, ndetse bikaba byanaviramo bamwe gutakaza ubuzima nk’uko byagiye bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

  • Ariko ko mbona abafana ba Rayon Sport BAKOMEJE KWITWARA UKO BABONYE BAHUNGABANYA UMUTEKANO INZEGO ZA LETA ZIREBERA BIZAGENDA BITE ? MWIBUKE KO BIGEZE KUMENA STADE I NYAMIRAMBO NI AMAMODOKA Y’ABANTU AKONONEKARA, I MUHANGA BAKUBISE UMUNTU NIBA AKIRIHO SIMBIZI HARI MU MUKINO BAHUYE NA AS KIGALI ,URUMVA NI AKO KAVUYO BATEJE BASAGARARIRAV POLICE ,NGE NDABIBONAMO KUNANIRWA KWA POLICE …….

    • Ese Nkubwo Iyo Uvuga Ngo Abafana Basagariye Police,wandusha Harakomeretse Umupolisi,cg Ni Umufana?

    • Ni akazi kawe.

  • ruto hari icyo ugomba kubanza kumva, njye sinshigikiye ko hagira uhungabanya umutekano wumuntu cyangwa wigihugu ariko nabwo police igira ikintu kitari kiza, mbese hari bamwe muribo bitwara nko kubwabami abaturage bahozwagaho ikiboko none ubwo byaba bitaniyehe. rwose HE ibyo bintu byananiye komiseri ndetse na faziri, adutabare abikosore. ese ko ntarumva aho umusirikare yahohoteye abaturage? bishatse kuvugako bariya bapolisi nabo ninkabarwanyi gusa kandi bashinzwe kurinda ntibashinzwe guhungabanya. umunyarwanda wese ni umunyarwanda kuki abazwa uburenganzira ariko kandi nawe ntakabuze abandi uburenganzira. iyo bigeze ahakomeye hakagombye kuba ubumuntu not kurwana

  • Igisubizo kirambye ni uko kuri iyo stade ndetse n’izindi zose mwazubakaho ibyuma (grillages) zihazitira neza zigatuma iyo imvura iguye abo batindi b’abaturage batajya kuhugama ngo banduze abo banyacyubahiro, cg ngo bateze umutekano mucye muti VIP, bityo, ntaguhangana na Police yacu bizabaho…niba abo nabo bashaka kuhicara bazabanze biheshe agaciro !

  • Igisubizo kirambye ni uko kuri iyo stade ndetse n’izindi zose mwazubakaho ibyuma (grillages) zihazitira neza zigatuma iyo imvura iguye abo batindi b’abaturage batajya kuhugama ngo banduze abo banyacyubahiro, cg ngo bateze umutekano mucye muti VIP, bityo, ntaguhangana na Police yacu bizabaho…niba abo nabo bashaka kuhicara bazabanze biheshe agaciro!

  • Police ihabwe amahugurwa menshi kubijyanye nibibuga by umupira ushobora no gufana cyane ukumva indembo(inkoni y’umu polisi) wayiriye kandi gufana nugufana nyine mbona bashaka aba polisi bo kubibuga akaba aribyo bakora gusa kuko rayons yakinnye na polisi ukiha gufana cyane inkoni urazirya kabisa rimwe ugasanga nukutamenya ku managinga abafana

  • Ese uwo mupolisi azagezwa imbere yu butabera ryari? kereka niba batazi matricule ze.

    • ikingenzi ahubwo nukwigisha abafana ba Rayon sport displin,bakareka akavuyo,nubwo ntarengera umupolisi kuko ntalimpali aliko abafana ba Rayon nge nabasabira ibihano bagakulikira umupira bali hanze,naboye ubwo batsindaga APR FC Ibitego bine kubusa ukuntu bali bafashe ibikona babipfura,mumugi hose,ahubwo nibajije aho poloce iba,ngo ibashyikilize REMA

  • Abafana bagomba kurangwa ni mwitwarire mwiza bakareka gukora urugomo hanse ho mbona bahasiga ubuzima ntibikwiye murwanda

  • Ariko Ubwo Police Irashaka Kutwibutsa Ibyaberaga Muri Camp Kigali Kera!!Gukubita Abafana Nagasuzuguro Kandi Mbona Bigenda Bifata Intera Mubice Byinshi.Reka Nibarize B’afande Bo Mugipolisi Ese Ko Civilian Wakubise Umuntu Abihanirwa Cyane,mukanavuga Ko Yakoze Ibinyuranyije N’amategeko,ese Uwo Mupolisi We Aba Yubahirije Amategeko?Plz Mwongere Amahugurwa,kurabo Basore Boye Kujya Babona Abafana Banshi Ngo Bakuke Umutima Bibaviremo Gukora Amakosa.Ooooh Rayon Baguhoriki Rayon.

  • Ark Turetse N’ibyo,ntibikwiye Ko Abantu Banyagirwa Mugihe Bashobora Kubona Aho Bihengeka.

  • Wowe Witwa Grace Rero Ntago Uzi Umupira Ngo Abafana Ba Rayon Hanze?Ntasoni Ugira Kbs!!Ubwose Rayon Ko Ari Kimaranzara,andi Makipe (Equipes) Yabaho Gute?Uziko Champion Yahita Ihagarara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish