Digiqole ad

Rwanda mu bihugu 10 byitezweho imibare y’abagenzi b’indege izamuka cyane ku Isi

 Rwanda mu bihugu 10 byitezweho imibare y’abagenzi b’indege izamuka cyane ku Isi

Rwandair ni kimwe mu bigo birimo gukura cyane muri Afurika.

Ibihugu by’u Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda na Ethiopie byo ku mugabane wa Afurika biri mu bihugu 10 ku Isi byitezweho kugira igipimo cy’izamuka ry’imibare y’abagenzi b’indege byakira kugera mu mwaka wa 2034.

Rwandair ni kimwe mu bigo birimo gukura cyane muri Afurika.
Rwandair ni kimwe mu bigo birimo gukura cyane muri Afurika.

U Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda, Ethiopie, Serbie, Nouvelle-Guinée na Vietnam nibyo bihugu 10, urugaga rw’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu ndege ku Isi “Association internationale du transport aérien (IATA)” rwagaragaje ko imibare y’abagenzi byakira iziyongera cyane mu myaka 19 iri imbere.

IATA iteganya ko biriya bihugu uko ari 10 bizagira izamuka ry’imibare y’abagenzi buri mwaka riri ku gipimo kiri hagati ya 7-8%.

IATA kandi ivuga ko mu mwaka wa 2034 imibare y’abagendera mu ndege ishobora kwikuba kabiri, ikava kuri Miliyari 3,5, ikagera kuri Miliyari 7. Muri rusange ubwiyongere bw’abagenzi buri mwaka bukaba butegenyijwe ku gipimo cya 3,8%.

Kugera mu mwaka wa 2029, Ubushinwa ngo bushobora kuzaba aricyo gihugu gifite abagendera mu ndege benshi imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera izamuka ry’ubukungu bwabwo.

Muri 2034 kandi urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku Isi ngo ruzaha imirimo abantu Miliyoni 105, bakubye hafi kabiri Miliyoni 58 rwahaye imirimo ubu.

Src: Agenceecofin
UM– USEKE.RW

en_USEnglish