Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyize umukono ku masezerano y’igice kimwe cy’inkunga yo kubaka umuhanda wa Kilometero 124,5 uzaturuka mu Ntara y’Amajyaruguru Base – Gicumbi – Rukomo – Nyagatare na Banki y’Abarabu y’iterambere mu bukungu muri Afurika ‘Banque Arabe pour le Development Economique en Afrique (BADEA), Ikigo RTDA gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda kiratangaza ko mu […]Irambuye
Ku mukino wa mbere w’irushanwa ‘Rayon Sports Star Times Christmas Cup’, Rayon Sports FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa (1-0); Umutoza mushya Jacky Ivan Minaert yishimiye intsinzi ye ya mbere atoza Rayon. Igitego cya Rayon cyatsinzwe n’umusore Mustapha Bisengimana. Nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyarwanda witwa Tanguy Muvuna yahohoterewe n’abazungu batatu ku ishuri rikuru ryitwa ‘Lewis & Clark College’ yigaho, gusa kuri uyu wa kabiri, yatumye benshi mu babyeyi n’abanyeshuri bigana basesa amarira ubwo yatangarizaga imbere yabo ko yababariye abamuhohoteye. Muvuna w’imyaka 26 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rikuru ‘Lewis & […]Irambuye
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje mu rwego rwo gushyigikira abakora ibikoresho mu ruhu nk’inkweto, ibikapu n’imikandara igiye kuzamura imisoro y’ibyakoreshejwe bituruka mu mahanga bizwi nka ‘Caguwa’, by’umwihariko imisoro ku nkweto za Caguwa ngo izazamuka igere kuri 100% muri Nyakanga 2016. Hirya no hino mu Rwanda, usanga ahacururizwa imyenda, inkweto, imikandara n’ibikampu higanje cyane ibizwi nka ‘Caguwa/Second […]Irambuye
Umushinga L3 Plus uharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ukorera mu Mirenge itandatu (6) yo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu mirenge ukoreramo bwagaragaje ko abana 56,7% bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri; 90,2% by’abarigezemo ngo barivamo batarangije. Umushinga L3 Plus unafite ibigo bibiri bishinzwe gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga mu […]Irambuye
Mu mikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA ku rwego rw’ibihugu irimo kubere muri Ethiopia, kuri uyu wa mbere Malawi yaje muri iri rushanwa nk’umushyitsi yatsinze Sudani ibitego bibiri kuri kimwe (2-1); Naho Sudani y’Epfo itsinda Djibouti 2-0. Ibitego bya Malawi byatsinzwe na Dalitso Sailesi ku munota wa 13′, na Chiukepo Mosowoya ku munota wa 29′. […]Irambuye
Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kuri uyu wa 23 Ugushyingo, inama y’igihugu y’abagore yavuze ko muri iki gikorwa izibanda ku gukangurira Abanyarwanda ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza kuko ngo abakobwa biga muri ayo mashuri ari bo hava abacuruzwa cyane. Kuwa […]Irambuye
Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika kw’Isi Papa Francis azatangira uruzinduko rwe ruzarangira tariki ya 30, ku mugabane wa Afurika. Papa Francis azasura Kenya, Uganda na Repubulika ya Centre Africa byo ku mugabane w’Afurika, ndetse akazahura n’Abanyapolitike n’abayobozi b’amadini banyuranye. Mu rugendo rwe rw’iminsi itanu, biteganijwe ko Papa Francis azasoma ibitambo […]Irambuye
Ikigo gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage ‘RALGA’, kinafite inshingano yo gushaka no gukoresha ibizamini by’akazi abantu baba bifuza gukorera uturere twose tw’u Rwanda kiratungwa agatoki n’abantu banyuranye ko cyaba gisigaye gifite amakosa menshi mu gukoresha ibizamini. Mu cyumweru gishize, itangazamakuru ryavuze ko mu Karere ka Nyanza, abahataniye kuyobora imirenge […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umubyeyi we ‘Nyina’ yitabye Imana. Mu magambo y’icyongereza yagize ati “I know mothers are special pple (people) to many….mine was very very special to me. She has passed on.May God rest her in peace.” Tugenekereje […]Irambuye