Digiqole ad

Gakenke: Koperative KODUSI irashinja Akarere uruhare mu kwambura abarimu yakoresheje

 Gakenke: Koperative KODUSI irashinja Akarere uruhare mu kwambura abarimu yakoresheje

Umuyobozi wa KODUSI aha impamyabumenyi bamwe mu bana yemeza ko birinze kubatererana kugeza barangije.

Nyuma y’igihe kirekire abakozi n’abarimu bakoreye Koperative KODUSI mu ishuri ryayo ry’imyuga basaba kwishyurwa amafaranga bakoreye, ubuyobozi bw’iyo Koperative bwavuze ko umuterankunga bwazaniwe n’Umurenge yatumye bwambura abo barimu babakoreye mu gihe kigera ku mwaka; Gusa, Akarere ka Gakenke ko kavuga ko ibyo bidakwiye kugirwa urwitwazo kuko ngo na mbere yari isanzwe ifite ishuri.

Umuyobozi wa KODUSI aha impamyabumenyi bamwe mu bana yemeza ko birinze kubatererana kugeza barangije.
Umuyobozi wa KODUSI aha impamyabumenyi bamwe mu bana yemeza ko birinze kubatererana kugeza barangije.

Abanyeshuri basaga 300 nibo bigishijwe imyuga itandukanye irimo ubudozi, kubaza, kubaka ndetse no gutunganya imisatsi n’ikigo cya Koperative KODUSI. Ngo barangije basigiye ishuri imyenda y’abarimu babigishije isaga Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 4 000 000).

Bamwe mu barimu bavuga ko bagikorera Koperative KODUSI bahoraga bizezwa ko amafaranga yabo ari hafi kuza kugeza ubwo byaje kurangira ishuri rifunze imiryango; Nyuma ngo baje kwiyambaza inzego z’Umurenge n’Akarere ariko ntizagira igisubizo gifatika zibaha.

Uretse kuba bifuza kwishyurizwa amafaranga bakoreye, aba barimu banasaba ko iri shuri rikwiriye naryo gushakirwa uko ryakomeza gukora, kuko ryari rifitiye akamaro kanini igihugu bashingiye ku bwinshi bw’abariganaga.

Dukuzumuremyi Garcan, umwe mu bari abarimu b’imyuga muri iri shuri yagize ati ”Twakoraga dutegereje amafaranga twahoraga twizeza iminsi igahita indi igataha. Twaniyambaje ubuyobozi kuva ku murenge ndetse n’Akarere ariko ntagisubizo twabonye.”

Twagirayezu Jean Baptiste, wari umuzamu kuri iki kigo we ati ”Imiryango yacu yarahazahariye cyane kuko kumara imyaka ukorera umuntu ntugire icyo ucyura sinzi niba ari buri wese wapfa kubyikuramo. Icyifuzo cyacu ni ukotwafashwa kubona amafaranga atari make iyi Koperative idufitiye kuko niba yaranahombye ifite imitungo.”

Mutabaruka Innocent, umuyobozi wa Koperative KODUSI ikora ubuhinzi n’ubworozi ndetse ikanigisha imyuga, avuga ko batengushywe n’umuterankunga bazaniwe n’umurenge wabijeje kwishyurira abana bose nyuma akabura atabikoze.

Ati ”Haje umukozi w’umushinga ajya ku murenge wa Rusasa ashaka abana bo kwigisha imyuga bityo umurenge umuzana ku ishuri ryacu uraduhuza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko iby’uyu muyobozi wa KODUSI avuga binyuranye n’ukuri kuko nyuma y’uko umuterankunga adatangiye amafaranga nk’uko bari babyumvikanye atigeze yegera ubuyobozi ngo bumufashe kubimenyesha ababyeyi b’abana kugira ngo hashakwe uko abarimu bahembwa.

Ntakirutimana Zephilin, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ati ”Icy’uwo muterankunga ntabwo tukizi kuko twebwe twari twasabye abo barimu kujyana uyu mugabo mu butabera kuko ntabwo yari gutangira umushinga acungira ku muterankunga. Iyo umuterankunga ahagaze yegera ababyeyi akababwira ko umuterankunga yahagaze kugira ngo batangire bishyure, kuki atabikoze?”

Ntakirutimana yongera gusaba abambuwe kwiyambaza ubutabera kugira ngo uyu mugabo akurikiranwe, kuko ngo na nyuma yo kubambura ntawe yabwiye ikibazo avuga bahuye nacyo, ahubwo we (Mutabaruka) yahisemo kwigendera nk’utorotse, none ibi akaba arimo abivuga uyu munsi nyuma y’amezi arenga 6.

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

en_USEnglish