Digiqole ad

Rulindo: Polisi ntirafata abajura bishe umuzamu bagakomeretsa undi

 Rulindo: Polisi ntirafata abajura bishe umuzamu bagakomeretsa undi

CIP Robert Ngabonziza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko itarabasha guta muri yombi abantu bakekwaho kwica umuzamu warindaga ikigo cya Kompansiyo, ndetse bagakomeretsa undi umwe.

CIP Robert Ngabonziza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru.
CIP Robert Ngabonziza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubu bwicanyi bwakozwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 25 Ugushyingo, rishyira kuwa kane, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi, Umudugudu wa Marembo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Robert Ngabonziza avuga ko abajura baje kuri Kompansiyo bitwaje intwaro gakondo, bateragura ibyuma abazamu barinda icyo kigo, ndetse umuzamu witwa Bitonderubusa Fidel w’imyaka 42 ahita ahasiga ubuzima; Naho mugenzi we witwa Uwayezu Jean Claude w’imyaka 34 ararokoka ariko afite ibikomere byinshi by’ibyuma bamuteye.

CIP Robert Ngabonziza yadutangarije ko nyuma yo gutera ibyuma abo bazamu, ngo abo bagizi ba nabi barakomeje bica idirishya biba mudasobwa zigendanwa (laptop) ebyiri.

Yagize ati “Ntiturabata muri yombi turacyashakisha,…hari amakuru dufite ariko tutashingiraho cyane kugeza ubu.”

Amakuru y’abaturiye aho ubu bwicanyi bwakorewe avuga ko abajura baguye gitumo nyakwigendera Bitonderubusa Fidel na Uwayezu Jean Claude basinziriye babateragura ibyuma kugira ngo babone uko bibaba.

Ubu bwicanyi bubaye mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’uko no mu ntangiro z’iki cyumweru, mu Karere ka Musanze umugabo yishe indaya ayikubise agafuni mu mutwe, ngo bapfa amafaranga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish