Digiqole ad

Perezida wa Turukiya yaburiye Putin “kudakina n’umuriro”

 Perezida wa Turukiya yaburiye Putin “kudakina n’umuriro”

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yaburiye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin kudakina n’umuriro, agendeye kubirimo gukurikira n’indege y’intambara y’Uburusiya Turukiya yahanuye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Mu magambo yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Erdogan yaburiye perezida Putin w’Uburusiya kudakina n’umuriro, kubijyanye n’ibyabaye.

Gusa yavuze ko igihugu cye kitagamije kwangiza umubano w’igihugu cye n’igihugu cy’Uburusiya. Avuga ko yiteguye guhura na Perezida Putin imbona nkubone i Paris mu nama izahabera ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere mu cyumweru gitaha.

Erdogan yavuze ko bazaganira ku kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi kuko bose bahangayikishijwe n’intera kigenda gifata.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya we yamaze gutangaza ko ibyo Turukiya yakoze bizayitera igihihombo kinini.

Yanavuze ko Uburusiya bwamaze guhagarika abakerarugendo b’Abarusiya kujya muri Turukiya, mu gihe Abarusiya bari aba kabiri mu gusura Turukiya nyuma y’Abadage.

Ibi bihugu byombi ni ibihugu byari bifitanye ubuhahirane buri hejuru dore ko Uburusiya bwari igihugu cya kabiri gikorana ubucuruzi na Turukiya. Ndetse ngo mu mwaka ushize Abarusiya basaga Miliyoni eshatu b’abakerarugendo basuye ighugu cya Turukiya.

Indega y’intambara y’Uburusiya yo mu bwoko bwa SU-24 yahanuwe n’igihugu cya Turukiya ku wa kabiri w’icyumweru gishize. Turukiya ivuga ko iyo ndege yari yambutse umupaka wa Siriya yinjira mu mu gihugu cya Turukiya.

Igisirikare cya Turukiya cyavuze ko cyatanze gasopo ko iyi ndege itagomba kuvogera urubibi rw’iki gihugu,amasegonda 17 mbere yuko bayirasa za misile zayihanuye.

Umwe mu bapilote b’iyi ndege yishwe arashwe ubwo yari amanukiye mu mutaka. Ariko abandi batabawe n’ingabo z’uburusiya bakiri bazima.

Umwe mu bapilote warokotse yavuze ko batigeze bahabwa gasomo n’igihugu cya Turukiya kandi ngo ko batigeze barenga umupaka wa Syria. Gusa Turukiya yahise isohora ubutumwa bw’amajwi yoherereje iyi ndege mbere yuko ihirasaho.

Indege z’Uburusiya zikoreshwa mu kurasa inyeshyamba zirwanya leta ya Asad muri Syria.

Src: BBC
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ngo Erdogan araburira Putine? Mukurikire umukino neza mutazagwa muruzi murwita ikiziba.Putine ashobora kukanda ahantu yibereye Moscow abantu batuye muri Km16.000 bagahinduka amateka.

  • Oya ntamajwi yasohowe na Turiya kuko yahise inyomoza amajwi yasohotse mubitangaza makuru ikindi nuko Turkiya yatangiye ivugako iyondege bayirashe abatazi iyariyo kandi USA burigihe imenyeshwa ko indege za Rusiya zigiye guhaguruka kugirango zitaza kugongana nizayo, abacunga urwo ruva nuruza bakaba bafite ibirindiro muri Turkiya.Ubu indege ya Turkiya izongera kurenga umupaka wa Siriya ijya kurasa kubakurde izahinduka umuyonga.Abarusiya bamaze gushyira intwaro zirinda ikirere cya Siriya S-400 muricyo gihugu.Uzibeshya wese ntibazabibaze abarusiya.

    • Icecekere sha wagze se ngo. Turukiya. Yo. Ni injiji reka da yatanze. Itegeko ko nta n dege yabo izongera. Kujya. Sirie erega. Baramuzi Mr. Pres Putin. Ngo gasopo. Ihabwa. Putin. NTIBAZI IWO BABWIRA.

  • Abanyaturukiya ahubwo kababaye ho muve mubya ndigabo …,Umurusiya arakosora ntimuzasubira, muhimbira kuri Durüm

    • Hahahaahah. Ngo durum. Ahubwo shoarma

    • Hahahahaaaaa. Ngo durum. Ntabwo ari shoarma?

  • Niba ayo majwi yarasohotse rero maze kuyumva ari mu giturke, sinzi niba abapilote batazi icyongereza bemerewe gufata indege kongeraho yintambara.Ahubwo murebe turkish itwara abagenzi baza mu rwanda niba bavuga icyongereza kuko bashobora kugirira ingorane mu kirere niba batazi kuvuga icyongereza rero sinzi ukuntu wabatabara.

  • Uyu mugabo ahubwo niwe ukina n’umuriro. None se umuriro awurusha Putin? ariganirira ahubwo ni ubwoba afite.

  • Ibuye ryatarutse rigwira ikibindi kirameneka nuko kigenzi cyacyo cyari iruhande cyumva kigize umujinya mwinshi cyanga agasuzuguro kirasimbuka kikubita kuri rya buye mu rwego rwo kwihorera…

  • Hahhahhhaa.Mbega isi!Intambara ya 3 se?

  • Mwaba muzi imyaka bamaze barwana ko mutazi amateka? Baramenyeranye kurugamba

  • Icecekere sha wagze se ngo. Turukiya. Yo. Ni injiji reka da yatanze. Itegeko ko nta n dege yabo izongera. Kujya. Sirie erega. Baramuzi Mr. Pres Putin. Ngo gasopo. Ihabwa. Putin. NTIBAZI IWO BABWIRA.

  • Uku ninko kwishima ugaseka!!!! Ubuse President wa Turkey arishingikiriza iki kweli? ngo araha gasopo Moscow kubera ubufasha yemerewe na UK,France, USA na NATO(OTAN). GUsa amenyeko niyo byamufasha hazapfa abaturage be kuko intambara izaba irikubera kubutaka bwe, nibizangirika nibya Turkey sibyabo bamushuka.

Comments are closed.

en_USEnglish