Team Rwanda: Buri umwe yahawe asaga Miliyoni 3 nk’ishimwe ryo

Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda bakegukana isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, “Tour Du Rwanda” ry’umwaka wa 2015, abakinnyi, abatoza n’abatekinisiye ba ‘Team Rwanda’ buri umwe yahawe ishimwe na Minisiteri y’umuco na Siporo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3 145 000. Kwitwara neza kw’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa, byatumye arisaruramo amafaranga y’u […]Irambuye

Kicukiro: Isoko rya Centre rirafunze, abarisohowemo bakavuga ko batunguwe

Kuva kuriuyu wa kabiri tariki 01 Ukuboza, isoko rya Kicukiro Centre rirafunze mu rwego rwo kurivugurura kugira ngo rijyane n’igihe; abaryimuwemo bo  bifuzaga kurisorezamo uyu umwaka bo bakavuga ko bimuwe mu buryo bwabatunguye. Nk’uko itangazo ry’Akarere ka Kicukiro ryabisabaga, abacurizi bose bavuye mu isoko rya Kicukiro Centre bitarenze tariki 01 Ukuboza 2015. Ubwo UM– USEKE […]Irambuye

Nyaruguru: Mu myaka 5 ishize abagera kuri 13,1% bakuwe mu

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse cyane ku musaruro wagezweho mu myaka itanu (5) ishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko bwaje ku buyobozi busanga igipimo cy’abatuye ako karere bari munsi y’umurongo w’ubukene kiri kuri 61%, na  none ubu imibare iheruka ikaba yaragaragaje ko bamanutse bakagera kuri 47,9%. Kubw’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO Francois ngo uyu ni umuhigo ukomeye […]Irambuye

Tugiye kwicara twumvikane nk’igihugu uburyo bwo gusaba inyandiko za ICTR-Min.Busingye

Nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rufunze imiryango ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukuboza 2015, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangaje ko inzego zinyuranye mu Rwanda zigiye kwicara zikumvikana ku buryo bumwe buhamye bwo gusaba ko ubushyinguro-nyandiko bwa bw’urwo rukiko buzanwa mu […]Irambuye

Uko ‘British American Tobacco’ yahaye RUSWA u Rwanda, Burundi na

Inyandiko zashyizwe ahagaragara na BBC ziragaragaza ko mu mwaka wa 2012, uruganda rukora itabi ‘British American Tobacco’ rwahaye ruswa y’ibihumbi 26 by’Amadolari ya Amerika abayobozi mu Rwanda, Burundi, n’ibirwa bya Comoros bari bashinzwe Politike zo kurwanya itabi kugira ngo ayo mategeko yoroshywe. Mu iperereza ry’ikiganiro cya BBC ‘Panorama’ ryamaze amezi atanu cyagaragaje ko uruganda ‘British […]Irambuye

CECAFA: u Rwanda rutsinze Kenya kuri Penaliti rujya muri 1/2

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ isezereye Harambee Stars ya Kenya, iyitsinze Penaliti 5-3 nyuma yo gusoza umukino ntayibashije kureba mu izamu ry’indi. Hari mu mikino ya CECAFA muri 1/4 iri kubera muri Ethiopia. Ni umukino wagoye cyane abakinnyi b’umutoza Johnny Mackinstry, kubera ubusatirizi bwa Kenya bwari buyobowe na […]Irambuye

U Rwanda rugiye kujya rwinjiza Miliyoni 200 $ buri mwaka

Mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro umushinga “One Million” w’ubuhinzi bw’igihingwa cya Macadamia cyabaye kuwa mbere Tariki 30 Ugushyingo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko u Rwanda rugiye kujya rwinjiza inyungu ingana na Miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika (asaga Miliyari 148 z’amafaranga y’u Rwanda) iturutse ku musaruro w’ubuhinzi bwa Macadamia. Uyu muhango wo gutangiza “One Million Project” wabereye […]Irambuye

Igiciro cy’ibikomoka ku Petelori cyagabanyijweho 14Frw

Itangazo ryasohowe na Miniteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ryashyizweho umukono na Minisitiri muri iyi minisiteri, Francois Kanimba rigaragaza ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori cyagabanyijwe kiva ku mafaranga y’u Rwanda 888 gishyirwa kuri 874 kuri Litiro. Iyi MINICOM ivuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2015 mu Mujyi wa Kigali gusa; iri tangaza […]Irambuye

Karongi: Abanyamasengesho basengeye umugore urwaye ku mafrw 65 000 aranga

Umugabo witwa Musabyimana Emmanuel, utuye mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi avuga ko yatekewe umutwe n’abantu biyita ko Imana yabatumye bamubwira ko bazasengera umugore we wari urwaye agakira, ariko bamuca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65; Nyamara ararenga arapfa. Abo banyamasengesho ngo bamutekeye umutwe we nk’uko abyita, ngo bafite icyumba cy’amasengesho […]Irambuye

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 izaterana kuwa 21 na 22

Ku matariki 21-22 Ukuboza 2015, ku nshuro ya 13 hazaba Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuza abayobozi bose kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Diaspora, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu banyuranye. Iyi ni inama ngaruka mwaka iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 168. Mu myanzuro 20 y’inama […]Irambuye

en_USEnglish