Digiqole ad

Abifuje kugura ‘Treasury Bond’ nshya za Miliyari Frw 15 bageze ku 176%

 Abifuje kugura ‘Treasury Bond’ nshya za Miliyari Frw 15 bageze ku 176%

Banki Nkuru y’u Rwanda ‘BNR’ yatangaje ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bwagaragaye ku isoko ry’impapuro z’agaciro mpeshwa-mwenda Guverinoma iherutse gushyira hanze zifite gaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda, ubusabe bw’abazishakaga bwageze ku 176.39%.

BNR yafunguye ibitabo ku bifuza kuguriza Leta y’u Rwanda binyuze mu kugura impapuro nshya z’agaciro mpeshwa mwenda kuva kuwa mbere tariki 23 Ugushyingo, ibifunga kuwa gatatu tariki 25 Ugushyingo.

Muri iyo minsi itatu (3), ibigo by’imari, ibigo bisanzwe n’abantu ku giti cyabo basabye kugura izo mpapuro ku kigero cyohejuru, dore ko basabye ku kigero cya 176.39%.

Izi mpapuro z’imyaka itatu, abaziguze Guverinoma izajya ibungukira inyungu ya 11.80% buri mwaka.

Mu icuruzwa ry’izi mpapuro, ibigo by’imari nk’amabanki byari byemerewe 53,61%, ibindi bigo byemerewe 42,83%, mu gihe abaturage n’Imirenge-SACCO byo byari bifite 3,56 kandi impande zose zaritabiriye cyane.

Mu busabe 64 bwakiriwe, 39 bari abaturage ku giti cyabo, mu gihe 8 ari Imirenge-SACCO. Umuturage ku giti cye ushaka kugura impapuro asabwa gufungura Konti yabugenewe muri BNR, hanyuma akaba afite ubushobozi butari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Izi mpapuro za Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda zacurujwe zizandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane tariki 01 Ukuboza 2015, kugira ngo abaziguze ku isoko rya mbere babe bashobora kuzicuruza ku isoko rya kabiri.

Ubusanzwe, impapuro z’agaciro Leta ishyira ku isoko zikunze kwitabirwa cyane ku isko rya mbere.

Guverinoma izongera gucuruza impapuro nk’izi tariki 24 Gashyantare 2016, ubwo hazaba hacuruzwa impapuro z’imyaka itanu.

Leta y’u Rwanda icuruza impapuro z’agaciro mpeshwa-mwenda buri gihembwe, hagamijwe guteza imbere ibikorwaremezo n’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni byiza ariko kurundi ruhande ntabwo byumvikana neza, muragira muti ibigo by’imari nk’amabanki byari byemerewe 53,61%, ibindi bigo byemerewe 42,83%, mu gihe abaturage n’Imirenge-SACCO byo byari bifite 3,56 kandi impande zose zaritabiriye cyane.

    None se nigute usaba umwenda ukagena nabo ugomba kuwuha? ibi ndumva bidasobanutse neza kuko bigaragara ko bishoboka cyane ko abo bagenwe mu ibyiciro runaka bashora kutagira amahitamo yuzuye yo kuba batakwemera gufata izo mpapuro cg batabyemera.

  • waouh, ibi birerekana ko goverinoma ifitiwe icyizere n’abacuruzi kuko izi mpapuro mpeshamwenda barazigura nk’abagura ibijumba mu gihe cy’inzara

Comments are closed.

en_USEnglish