Digiqole ad

Tugiye kwicara twumvikane nk’igihugu uburyo bwo gusaba inyandiko za ICTR-Min.Busingye

 Tugiye kwicara twumvikane nk’igihugu uburyo bwo gusaba inyandiko za ICTR-Min.Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.

Nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rufunze imiryango ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukuboza 2015, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangaje ko inzego zinyuranye mu Rwanda zigiye kwicara zikumvikana ku buryo bumwe buhamye bwo gusaba ko ubushyinguro-nyandiko bwa bw’urwo rukiko buzanwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.

Minisitiri Busingye avuga ko ubusanzwe ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa bwo guhabwa ubushyinguro-nyandiko bwa ICTR butagiye buhabwa agaciro gakwiye, ngo byigwe nk’ikibazo ukwacyo.

Ati “Twasabye UN ko iki kibazo kibonerwa umwanya wacyo, kikigwa mu buryo bwacyo, ntigikomeze kuvangwa n’ibindi…kikaguma kirimo ibyemezo bidafatika, bitagiriyeho icyo kibazo cyonyine ubwacyo,…twasabye ko ibyo biganiro bibaho.”

Minisitiri w’ubutabera avuga ko ubusanzwe nta mpaka zakagombye kubaho, ndetse ko ari ukuri kudakwiye kugibwaho impaka kuko ngo ushatse mu bihugu binyamuryango bya UN bisaga 190 nta kindi gihugu gikwiye guhabwa buriya bushyinguro-nyandiko uretse u Rwanda.

Busingye ati “Icyo twifuza ni uko habaho uburyo n’umwanya w’iki kibazo byihariye, hakabaho inzira y’uko Abanyarwanda n’inshuti zabo, n’imiryango iki kibazo kiganirirwamo bagitereka ku meza bakakiganiraho.”

Nubwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, na za Ambasade z’u Rwanda bakunze kubaza ikibazo cya buriya bushyinguro-nyandiko ariko ntibigire icyo bitanga; Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda rutazarambirwa, rutazaruha, rutazareka gusaba ko ububiko bwa ziriya nyandiko buba mu Rwanda,…ndetse ngo igihe ntabwo kizatuma rucika intege ngo rubiveho.

Yagize ati “Ndizera ko natwe ubwacu tuza kwicara, tukumvikana ubwacu, uburyo twiteguye, uburyo dushyize hamwe kugira ngo iki kibazo tugikurikirane.”

Biteganyijwe ko ibihumbi n’ibihumbi by’inyandiko, amafoto, amajwi n’amashusho byakoreshejwe na ICTR bikomeza kubikwa mu nyubako urwo rukiko rwakoreragamo iri Arusha muri Tanzania nubwo u Rwanda rutahwemye gusaba ko ruhabwa ubwo bushyinguro-nyandiko kuko bubumbatiye amateka yarwo. Kugeza ubu byose ni umutungo w’Umuryango w’Abibumbye (UN) washinze urukiko.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubwo ni ukuvuga ko ubusanzwe mutumvikanaga ubwanyu uko mugomba gusaba ziriya nyandiko !? C’est quoi exactement ?

    Ufiye inyandiko ni UN, ushaka inyandiko ni Rwanda…hanyuma Minister wa Rwanda ati tugiye kubanza kwicara twumvikane uko noneho tuzisaba UN izifite, kuko mbere twrasabye irazitwima !

    Yewe communication ni ikibazo pe !

  • Ntabwo nshyigikiyeko izo nyandiko zijyanwa Rwanda zizasabwa nu Rwanda mu gihe ruzaba rumaze gutera intambwe ishimishije muri demokarasi.Icyo gihe rero ntabwo cyari cyaza kuko turi hafi kujya munzibacyuho.

Comments are closed.

en_USEnglish