Digiqole ad

Uko ‘British American Tobacco’ yahaye RUSWA u Rwanda, Burundi na Comoros

 Uko ‘British American Tobacco’ yahaye RUSWA u Rwanda, Burundi na Comoros

Inyandiko zashyizwe ahagaragara na BBC ziragaragaza ko mu mwaka wa 2012, uruganda rukora itabi ‘British American Tobacco’ rwahaye ruswa y’ibihumbi 26 by’Amadolari ya Amerika abayobozi mu Rwanda, Burundi, n’ibirwa bya Comoros bari bashinzwe Politike zo kurwanya itabi kugira ngo ayo mategeko yoroshywe.

BritishAmericanTobacco isanzwe ikora itabi ry'Intore, Impala, SMS yoherezwa mu Rwanda
British American Tobacco isanzwe ikora itabi ry’Intore, Impala, SMS yoherezwa mu Rwanda

Mu iperereza ry’ikiganiro cya BBC ‘Panorama’ ryamaze amezi atanu cyagaragaje ko uruganda ‘British American Tobacco (BAT) ruha amafaranga menshi abayobozi muri za Guverinoma n’Abashinga amategeko kugira ngo ntibakaze amategeko na Politike birwanya itabi, ndetse n’ikiguzi cyo gusenya inganda bahanganye muri Afurika.

Uruganda BAT ntirwemera iyi ruswa irimo gukurikiranwa n’ubutabera bw’Ubwongereza, uru ruganda rwo ruvuga ko rukora ubushabitsi (business) bwarwo mu mucyo, ahubwo ngo narwo rurwanya rwivuye inyuma ruswa n’igisa nayo.

BBC ivuga ko mu mwaka wa 2012, umukozi w’uruganda BAT rukora itabi riza mu Rwanda nk’Intore n’irindi, Julie Adell-Owino yakoze uko ashoboye abayobozi batatu barimo uwo mu Rwanda, Burundi n’Ibirwa bya Comoros bishyurwa Amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 26 bose hamwe.

Abo bayobozi uko ari batatu bose ngo bari bafite aho ijambo mu bihugu byabo muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije kugabanya imfu zifitanye isano n’itabi, “Framework Convention on Tobacco Control (FCTC)” mu bihugu byabo.

Adell akoresheje E-mail (itari kumazina ye) ndetse bigaragara ko itanditse kuri BAT, ‘Julie’ yasabye ubuyobozi bw’uruganda BAT kwishyura abo bayobozi.

Ashakishije urwitwazo ruzitirirwa iyo ruswa, Adell-Owino yasabye ko umukozi muri Minisiteri y’ubuzima mu Burundi, akaba ari nawe wari uhagarariye icyo gihugu muri gahunda ya FCTC, Godefroid Kamwenubusa yishyurwa Amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu.

Adell-Owino akavuga ko impamvu y’ayo mafaranga ngo ari uko yafashije uruganda BAT muri gahunda y’ibiganiro na za Guverinoma.

Kamwenubusa akaba ari mubitabiriye inama ya gatanu ya za Guverinoma ‘Intergovernmental Negotiating Body’ yabereye i Geneva mu Busuwisi tariki 29 Werurwe-04 Mata 2012 yemeje umushinga ku masezerano agamije kurwanya icuruzwa ritemewe ry’ibikomoka ku itabi.

Haciyeho iminsi umunani gusa, mu nyandiko zahererekanyijwe kuri E-mail, bigaragara ko Kamwenubusa yemeye kugira ibyo ahindura mu itegeko rigamije kugenzura itabi “Tobacco Control Bill (TCB) mbere y’uko Perezida w’u Burundi arisinya.

Nyuma y’ukwezi, Kamwenubusa yaje kwandikira uruganda BAT arwoherereza umushinga w’itegeko ku itabi, ariko yanga gufata mu ntoki Amadorali ya Amerika ibihumbi bitatu, kuko atari yizeye ibyayo.

Ariko muri E-mail bikagaragara ko hari aho yabazaga ibya gahunda ya Nairobi muri Kenya, aho yari afitanye gahunda n’abahagarariye uruganda BAT, ndetse asaba ko bamwoherereza itike y’indege kugira ngo azajyeyo (bishoboka ko ruswa yayifatiye i Nairobi).

Inkuru ya BBC kandi igaragaza ko muri uwo mwaka wa 2012, Adell-Owino yabanje gusaba ko Dr. Bonaventure Nzeyimana, wari umukozi muri Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) nawe wari ushinzwe iriya gahunda ya UN igamije kugabanya imfu zifitanye isano n’itabi “FCTC” yishyurwa ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika.

Muri E-mail zitamwanditseho nk’uko urukiko rwo mu bwongereza bwabigaragaje Adell-Owino nabwo yavuze ko ayo mafaranga ari ingurane y’umushinga w’itegeko rigenga itabi warimo utegurwa.

Gusa, umuhuza muri ibi bikorwa yaje kuvuga ko Nzeyimana yanze ibihumbi 10 by’Amadolari ($), ngo asaba ibihumbi 20 (aya asaga Miliyoni 14 800 000 z’amafaranga y’u Rwanda).

Nyuma y’igihe gito, Adell-Owino yasabye ko Dr Nzeyimana yishyurwa ayo mafaranga yasabye byihuse, ndetse iperereza ngo ryagaragaje inyandiko za Banki zemeza ko yishyuwe.

Gusa, nyuma ngo Dr Bonaventure Nzeyimana yaje guhakana ko ayo mafaranga ntaho ahuriye n’itabi cyangwa uruganda BAT.

Uretse ibyo bihumbi 20 $ byahawe Bonaventure Nzeyimana, n’ibihumbi 3 $ bivugwa ko byahawe Godefroid Kamwenubusa wo mu Burundi, Umunya-Comoros Chaibou Bedja Abdou nawe wari ushinzwe gahunda ya ‘FCTC’ yahawe 3 000$. Yose hamwe akaba ari ibihumbi 26 $.

Inkuru ya BBC kandi ivuga ko uruganda ‘British American Tobacco’ runaha ruswa, ba Minisitiri muri Kenya n’ahandi, hagamijwe korohereza ikorwa n’icuruzwa ry’itabi muri ibyo bihugu.

Afurika ni umwe mu migabane ifite imibare izamuka y’abanywa itabi.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NI AKUMIRO BAGENZI !

  • Mutubwire amakuru yuwo Nzeyimana.

  • Uyu mujinga wumuyobozi agurisha no gushira mu kaga abana bu Rwanda hejuru ya madolari? Nibamufunge numugambanyi mu bandi

  • harya ubundi asigaye abahe? Bona ko adaherutse kuvugwa

  • NIKO ISI ITEYE!!

  • Uretse n’abakozi b’abatekinisiye barimo bavugw ahano, n’aba perezida bamwe b’ibihugu by’ Africa baragurwa na nkanswe Nzeyimana…Ingero zirahari ugeze mu mabanga ya za Elf, Total, Areva, Mining…wasanga Africa yarategetswe n’amabandi gusa !

Comments are closed.

en_USEnglish