Digiqole ad

Karongi: Abanyamasengesho basengeye umugore urwaye ku mafrw 65 000 aranga rapfa

 Karongi: Abanyamasengesho basengeye umugore urwaye ku mafrw 65 000 aranga rapfa

Umugabo witwa Musabyimana Emmanuel, utuye mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi avuga ko yatekewe umutwe n’abantu biyita ko Imana yabatumye bamubwira ko bazasengera umugore we wari urwaye agakira, ariko bamuca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65; Nyamara ararenga arapfa.

Abo banyamasengesho ngo bamutekeye umutwe we nk’uko abyita, ngo bafite icyumba cy’amasengesho ku witwa Ntashavu Laurent, aho bita ku Nyenyeri, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca. Mubamutekeye umutwenk’uko abivuga ngo harimo harimo uwitwa Patrick, n’umugore uzwi ku izina rya Mukagasore Gaudence, ndetse n’uwitwa Mama Sandrine.

Iryo tsinda ry’abiyita abanyamasengesho ngo bamubwiye ko umugore we yarozwe, kandi ko Imana imubatumyeho, bongeraho ko agomba kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65 kugira ngo bamusengere akire.

Musabyimana ngo nubwo atari afite ayo mafaranga, ngo yarayashakishije arayabona arayabaha, ariko n’ubundi birangira uwo mugore we yitabye Imana.

Tuganira yagize ati “Baraje bajya mugikari barambwira ngo nzimye itara, maze baracukura, n’uko tubona akuye mo ishashi harimo uruhu ndetse na magufa utamenya ayo ariyo, ndetse n’ikirori, bambwira ko aricyo umurozi yajyaga areberamo umugore wanjye.”

Uretse Musabyimana, ngo hari n’undi muturage ngo abo banyamasengesho baciye amafaranga y’u Rwanda 100 000, nyuma y’iminsi bamusengera akabura amafaranga abaha ngo yabahaye kugira ibiro 12 by’umuceri n’amavuta yo guteka.

Ntashavu Laurent wakiriye aba banyamasengesho we ahakana yivuye inyuma ko batse amafaranga abo basengeraga, akavuga ko iwe hari icyumba cy’amasengesho gisanzwe nk’ibindi.

Ku rundi ruhande, Mukagasore Gaudence wahoze yitwa Djamila akiri mu Idini ya Islam uri mubashyirwa mu majwi we avuga ko ababashinja kwaka amafaranga abo basengera ngo ari abashaka kubateranya n’itorero rya ADEPR basengeramo.

Umuyobozi w’Akagari ka Gacaca avuga ko ibyo abo banyamasengesho bashinjwa ari ibyo kwamaganira kure kuko ngo byafatwa nk’ubutekamutwe, ndetse agasaba abaturage kujya bahita bamenyesha ubuyobozi bakimenya amakuru nkayo.

Paruwasi ya Gacaca yo ivuga ko igiye gufatira ibihano bikomeye abo bakirisitu, ndetse n’icyumba cyabo kigahagarikwa kuko ngo n’ubundi bari barababwiye ko icyumba cyabo kitemewe.

Umuseke.rw

7 Comments

  • abantu nkabo biyita ko imana yabatumye ni aba jura babi bagomba kubihanirwa bakagrura ayo 65000, ni abakozi ba se kibi dsl;

  • Bantu mube maso. Si aba bonyine, abantu nkaba bareze. Hano muri KIGALI hari abigize abapasitoro. Birirwa bashuka abagore b’abagabo n’abakobwa ngo baze babasengere. Maze iyo basanze ufite akazi kaguhemba umushara ku kwezi, barakubaza ngo uhembwa angahe? Maze ukababwira. Ubwo bakakubwira neza cyane mu mvugo ya gipasitoro, ngo kugirango amasengesho yawe uwiteka azayakire ni uko utanga 1/10 cy’umushahara wawe nkuko YESU yabyigishije; Si ugutura ukimarayo. Iyo babonye ari menshi barakubwira ngo uzayange mu byiciro nka 3. Uribaza kugirango usengerwe, ugomba kugura amasengesho boshye wowe utazi gusenga. Bo se hari uwababonekeye abaha izo nshingano ko ari abantu nkatwe?
    MWIRINDE BIKOMEYE, abatekamutwe bari hose;

  • Ngo iby’abapfu biribwa n’abapfumu! Murinda guha amafaranga abantu ngo babasengere mwe ntimushobora kwisengera? Nge ariko mbona Leta (Polisi) ikwiye gushyira ingufu mu kudukiza aba bantu; uhereye kuri utu tudini tw’inzaduka turara muri za shitingi tubuza abantu gusinzira. Iyo ibintu byose bibaye uburenganzira bihinduka akajagari.

  • Muzakurikirane n’uwitwa usengimana pita na Tuyisenge bashyigikiwe na pasiteri Nyiraneza Aruberitina kuko basangira. Abo bantu babuza abantu kyjya kujya kwa muganga bakarinda bagwa mu rusengero

  • mugihe muri abakristo badasoma ijambo ry’Imana ntagihe abiyita abahanuzi batazarya ibyanyu ;impano z’Imana ntabwo zigurishwa.Mugire amakenga k’umuntu wese wiyita umuhanuzi;mugihe ntampano yokurobanura imyuka mufite.

  • Ariko ibyubuhanuzi n’ibyimyuka uwabireka akaba umukiranutsi,agakora ibyo Imana ikunda nko gufasha imbabare twaba iki?Neza neza abantu bararindagiye peeeeeee kugeza naho upfira mucyumba cy’amasengesho?Ese ubundi niki kikubwira ko icyo cyumba aricyamasengesho?Nukuri abantu bakanguke bave mubinyoma byateye byitwa ubuhanuzi pe

  • Ariko twe kwitiranya ibintu: na kera abahanuzi b’ ukuri babagaho nka ba yozefu soma itangiriro 40;5-23 n’ibice 41;25-43 na ba Mikaya , Elia na Eliya,… ndetse n’abahanuzi b’ibinyoma bahozeho nka ba Hananiya Yeremiya 28;11-16 na kdi banahozeho yemwe bazanabaho . dore igikomeye ahubwo 1) kuvumbura abahanuye ibihuje n’irari ry’abahanurirwa nyamara ari ibinyoma gusa. 2) Abantu bose bigize abagenzuzi b’ibihanurwa nyamara batazi na gato iby’ubuhanuzi. INAMA: Mushake ,mwigishwe, musome biblia mumenye ibyerekeye impano z’umwuka wera, ndetse musabe Imana izibaheho cyane cyane impano y’ubugenzuzi bityo mugenzure neza munavuge ibyo muzi cyangwa se barinda guhanura ibitari byo mwabaruse mugahanura iby’ukuri. SINSHYIGIKIYE NA GATO ABABESHYERA IMANA ngo barasenga ariko na we sigaho gusobanura no gutuka ibyo utazi… Blessed.

Comments are closed.

en_USEnglish