Digiqole ad

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 izaterana kuwa 21 na 22 Ukuboza

 Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 izaterana kuwa 21 na 22 Ukuboza

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteranyiriza hamwe abayobozi ku nzego zitandukanye bagera ku 2 000

Ku matariki 21-22 Ukuboza 2015, ku nshuro ya 13 hazaba Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuza abayobozi bose kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Diaspora, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu banyuranye. Iyi ni inama ngaruka mwaka iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 168.

Inama y'igihugu y'Umushyikirano iteranyiriza hamwe abayobozi ku nzego zitandukanye bagera ku 2 000
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteranyiriza hamwe abayobozi ku nzego zitandukanye bagera ku 2 000

Mu myanzuro 20 y’inama nk’iyi iheruka imyinshi ishingiye ku kurushaho kunoza inshingano za nyinshi mu nzego n’ibigo bya Leta.

Iyi myanzuro kandi yari ishingiye ku bibazo bwite cyangwa rusange bigarukwaho n’abanyarwanda benshi bahabwa umwanya ngo babaze inzego zose za Leta kugeza kuri Perezida wa Republika ziba zateranye. Ubushize hakoreshejwe n’ikoranabuhanga (Video conferencing) abari mu bice bya kure bahabwa ijambo imbona nkubone.

Myinshi mu myanzuro y’inama nk’iyi iheruka ni urugamba rusa n’uruhoraho kugeza ubu k’u Rwanda, nk’umwanzuro wa gatanu (5) wavugaga ku ‘kunoza ingamba zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ikintu kigaragara nk’ikizahoraho igihe cyose hakiri abagize uruhare muri Jenoside n’ababashyigikiye.

Umwanzuro wa 20 wavugaga ku ‘gukaza ingamba mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, icuruzwa ry’abantu‘. Urugamba narwo rugaragara nk’uruhoraho kubera ibibazo bishingiye ku bukene cyangwa umurengwe bituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, inzego zibishinzwe nazo  zigahorana akazi.

Indi myanzuro nk’uwa 18, mu myanzuro y’iyi nama iheruka, uvuga ku ‘Gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango n’isenyuka ry’ingo‘ nawo ugaragara nk’akazi gahoraho ku nzego zibishinzwe kuko umuti w’ibi bibazo utaba umwe kuri buri kibazo.

Imyanzuro imwe n’imwe y’iyi nama yo bigaragara ko ari iy’igihe kirekire nk’uwa gatandatu wasabaga ‘Kunoza ireme ry’uburezi hubakwa za Laboratoire mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12‘ , umwanzuro wa 12 uvuga “Kunoza imitangire ya Serivisi, mu nzego za Leta n’iz’abikorera” n’umwanzuro wa 13 uvuga “Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukora umurimo unoze“. Imyanzuro umusaruro wayo bigoye ko ugaragara mu gihe cy’amezi 12.

Imyanzuro imwe, nk’uwa 15, irashe ku ntego, no kugaragaza icyayikozweho bizaba bibonekera buri wese, uwa 15 wavugaga ku “Gushyira mu bikorwa imyanzuro itatu yo mu Mushyikirano wo mu mwaka wa 2013, itarashyizwe mu bikorwa”.

Urwego rushinzwe gutangaza ikurikiranwa ry’imyanzuro y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka rukaba ubu rutaratangaza uko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro y’inama iheruka ryagenze.

Abanyarwanda bamaze kubona umushyikirano, uba buri mwaka, nk’indorerwamo y’aho bahagaze, cyane cyane abayobozi ku byo bagomba gukorera abaturage.

 

 

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 12 yo mu Ukuboza 2014:

1.Gushyira imbaraga mu kunoza uburyo bwo kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo burambye;

2.Gushishikariza Abanyarwanda kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ihahamuka;

3.Gufatira ingamba zikwiye ikibazo cy’abashaka gutesha agaciro umurimo wakozwe n’Inkiko Gacaca;

4.Gushyira imbaraga mu kurangiza vuba imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe muri Jenoside;

5.Kurushaho kunoza ingamba zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda;

6.Konoza ireme ry’uburezi hubakwa ibyumba byo kwimenyerezamo (laboratory) byujuje ibikoresho bya ngombwa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, by’umwihariko mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga;

7.Gushyiraho ubufatanye hagati ya Leta n’ababyeyi kugira ngo hanozwe igikorwa cyo kugaburira abana biga mu mashuri atanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, cyane cyane hafashwa abana baturuka mu miryango ikennye;

8.Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kunoza imikorere y’Inteko z’abaturage;

9.Kunoza Imihigo y’Uturere igashingira ku mahirwe Uturere dufite;

10.Gushyira imbaraga muri gahunda y’imijyi 6 yunganira Kigali, hitabwa ku kuyihuza na gahunda y’iterambere mu nganda n’ibikorwa remezo;

11.Gukangurira Abanyarwanda gukomeza kubitsa mu ma Banki n’ibigo by’imari, no kubyitabira kubatarabikora;

12.Kunoza imitangire ya Serivisi, haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera;

13.Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose gukora umurimo unoze;

14.Gukomeza gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kugira uruhare mu kurinda no gusigasira ibyagezweho, kubumbatira ubumwe bwabo, n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere rirambye;

15.Gushyira mu bikorwa imyanzuro 3 yo mu Mushyikirano wo mu mwaka wa 2013, itarashyizwe mu bikorwa;

16.Gushyira mu mihigo y’inzego z’ibanze gukurikiranwa ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’imiryango;

17.Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda bose kwamagana no gutungira agatoki inzego zibishinzwe abahohotera abana no kwiga uburyo bunoze bwo kwegeranya ibimenyetso ku byaha by’ihohoterwa;

18.Gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, isenyuka ry’ingo no gusesengura impamvu zibitera kugira ngo bibonerwe umuti;

19.Abanyarwanda bose barasabwa guharanira kugira ubuzima buzira umuze, burangwa n’indyo yuzuye no kugira isuku;

20.Gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, icuruzwa ry’abantu, ihohotera ry’abana, guca ubuzererezi no gushyingira abana bakiri bato, ndetse havugururwa amategeko arebana nabyo.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hagombye gutorwa PREZIDA w inama y umushyikirano tuvuge nka 2015 uyiyobora ( undo utari prezida wa repiblika) hamwe na comité ye bayobora uwo mushyikirano wuwo mwaka kandi bagakomeza gukora
    FOLLOW UP ( SUIVI) y ibyemezo no kubishishikariza .

    Uwo Prezida w inama y umushyikirano agahererekanya urumuri n umusimbura umwaka ukurikira.

    Sema Kweli

  • Turasaba inama y’umushyikirano y’ubutaha kuziga ku kibazo cy’umusoro bita ubukode bw’ubutaka ubangamiye abaturage cyane. Hakwiye ko icyo kibazo cyigwa mu mizi hagafatwa umwanzuro unoze, kuko abaturage barimo kurira ayo kwarika ku bijyanye n’amafaranga basabwa yo gusorera ubutaka bwabo.

    Turanasaba kandi inama y’umushyikirano kuziga ku kibazo cy’imisoro muri rusange yakwa na Rwanda Revenue Authority (RRA) ku bacuruzi, kuko usanga ihanitse none bikaba bica intege abacuruzi bamwe na bamwe, ku buryo ubu bamwe basigaye bahitamo kujya gukorera ubucuruzi bwabo muri Uganda aho kubukorera mu Rwanda. Ibyo bikomeje gutyo byazatuma Leta y’u Rwanda itakaza umubare munini w’abacuruzi bityo n’amafaranga yinjiraga mu isanduku ya Leta akagabanuka.

  • Ariko ko Perezida yagowe koko ubu azi ko gusorera aho umuntu atuye mu Rwanda bibaho ! cyangwa ni ubwiru kuri bamwe mu bayobozi !

  • president arabizi nyine, ntamusoro ushobora kubaho president atawuzi!

Comments are closed.

en_USEnglish