Digiqole ad

Igiciro cy’ibikomoka ku Petelori cyagabanyijweho 14Frw

 Igiciro cy’ibikomoka ku Petelori cyagabanyijweho 14Frw

Itangazo ryasohowe na Miniteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ryashyizweho umukono na Minisitiri muri iyi minisiteri, Francois Kanimba rigaragaza ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori cyagabanyijwe kiva ku mafaranga y’u Rwanda 888 gishyirwa kuri 874 kuri Litiro.

Petrol drips from a gasoline pump at a petrol station in London

Iyi MINICOM ivuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2015 mu Mujyi wa Kigali gusa; iri tangaza rikavuga ko igiciro fatizo cya Lisansi kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 874.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku imanuka ry’ibikomoka kuri Peteroli ryatangiye kugaragara mu kwezi kwa Kanama 2015.

Impinduka z’igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori zaherukaga mu Ukwakira, aho na bwo cyari cyagabanyijwe kivuye ku mafaranga 920 gishyirwa kuri 920 kuri Litiro.

Nubwo benshi mu bakora ingendo bari bizeye ko iri gabanuka ry’ibikomoka kuri Petelori rizajyana n’igabanuka by’amafaranga y’ingendo, ariko si ko byaje kugenda kuko ahubwo mu mpera z’Ukwakira igiciro fatizo cy’ingendo cyazamuwe kikava ku mafaranga y’u Rwanda 18, kigashyirwa kuri 20 ku Kilometero mu Mujyi wa Kigali, naho igiciro cy’abajya mu Ntara kiva ku mafaranga 18 gishyirwa kuri 19.

Agaragaza impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ingendo, Maj. Patrick Nyirishema uyobora ikigo Ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yavuze ko igiciro cyari gisanzwe cyashyizweho muri 2012, bityo ko igihe cyo kubihindura cyari kigeze.

Maj. Patrick Nyirishema yavuze ko ibiciro by’ingendo byumvikana nk’ibikwiye kujyana n’iby’ibikomoka kuri Petelori bizongera kuvugururwa muri 2017.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibashaka babireke nubundi ko ntacyo bimariye abagenzi,nibongeeere rero ibiciro by’ingendo ko iyo bagabanyije ibikomoka kuri petroli hazamurwa ibiciro by’ingendo.ahead goooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!but don’t go ahead.

  • Ibi umuyobozi wa RURA yavuze ku bijyanye no kuvugurura ibiciro bya Transport ntabwo bisobanutse. None se kuvugurura ibiciro nyuma y’igihe runaka bivuze kubyongera? Ushobora kuvugurura wongera, ugabanya cyangwa ntacyo uhinduye.

    Ku bijyanye rero n’ivugururwa riherutse gukorwa, igiciro cya Transport cyakagombye kuba cyaramanutse kubera ko n’igiciro cya Petrol cyari giherutse kumanuka, none n’ubu kiracyamanuka.

    Ibi byo kongera ibiciro bya Transport uko bishakiye batitaye ku bushobozi bw’abaturage batitaye no ku giciro cya Petrol usanga bafata abanyarwanda nk’intama.

    • mwarimu bamuzamuriraho igiciro uko bishaki

      Imana ibafashe !!!

Comments are closed.

en_USEnglish