U Rwanda rugiye kujya rwinjiza Miliyoni 200 $ buri mwaka zivuye kuri Macadamia
Mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro umushinga “One Million” w’ubuhinzi bw’igihingwa cya Macadamia cyabaye kuwa mbere Tariki 30 Ugushyingo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko u Rwanda rugiye kujya rwinjiza inyungu ingana na Miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika (asaga Miliyari 148 z’amafaranga y’u Rwanda) iturutse ku musaruro w’ubuhinzi bwa Macadamia.
Uyu muhango wo gutangiza “One Million Project” wabereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma witabiriye n’abayobozi mu nzego zinyuranye, barimo n’ab’Ingabo z’u Rwanda na Polisi, ndetse n’abahinzi batuye muri ako gace.
Minisiteri y’umuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko igihingwa cya Macadamia cyera mu gihe cy’imyaka 4, ariko kigatangira gusarurwa mu mwaka wa gatanu. Abahanga kuri iki gihingwa bagaragaje ko gishobora gutanga umusaruro mu gihe cy’imyaka 100 utongeye guhinga bundi bushya.
Umunyabanga uhoraho muri MINAGRI, Innocent Musabyimana yavuze ko umushinga “One Million” uzasiga hahinzwe ibiti bya Macadamia bigera kuri Miliyoni imwe, mu Turere 5 two mu Ntara zinyuranye kugira ngo inyungo zo guhinga iki gihingwa zisangizwe igihugu cyose.
Yagize ati “Ku giti kimwe umuhinzi ashobora kuhakura ibiro 25 bya Macadamia kandi mu gihe kizaza igiti kimwe kizajya gitanga umusaruro w’ibiro 50,… kuri Hegitari imwe umuhinzi ashobora gutera ibiti 204,…Ikilo kimwe cya Macadamia kigura amafaranaga y’u Rwanda 1 000 (bivuze ko igiti kimwe cyaha umuhinzi ibihumbi 25, Hegitari ikamuha 5 100 000), …uyu musaruro ugaragaza ko ku muhinzi kwinjiza Miliyoni 10 ni ibintu bishoboka cyane, biciye kuri ubu buhinzi.”
Macadamia ni igihingwa usoroma buri cyumweru mu gihe cy’isarura, kandi uko usoromye ufite ubushobozi bwo kujya kubigurisha, ukakirigita kw’ifaranga.
Innocent Musabyimana akavuga ko bitewe n’akamaro iki gihingwa gifitiye umuturage n’igihugu muri rusage, yashishikariza abafite ubutaka guhinga Macadamia, dore ko bitanabuza abaturage gukomeza guhinga ibindi bihingwa mu mu mirima yabo kuko hagati y’igiti cya Macadamia n’ikindi hajyamo byibura Metero indwi (7), ku buryo bitabuza umuturage gukomeza guhingamo.
Umushoramari waturutse muri Australia, Muhamed Jassat ufite uruganda rwa ‘Farm Gate’ rutunganya Macadamia, rukanayibyazamo ibiribwa bitandukanye yasabye abaturage batuye mu Murenge wa Rwabicuma kudatakaza amahirwe bafite yo kubyaza umusaruro iki gihingwa, dore ko mu gihe gito baba batangiye kukibyaza amafaranga menshi.
Macadamia ni igihingwa giteye nk’ubunyobwa kandi kikaya kuryoha nkabwo; ni igihingwa kandi gishobora gukorwamo ibindi bicuruzwa nk’ibisuguti, ubunyobwa bukozwe buvanze n’ubuki.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW