Digiqole ad

Kicukiro: Isoko rya Centre rirafunze, abarisohowemo bakavuga ko batunguwe

 Kicukiro: Isoko rya Centre rirafunze, abarisohowemo bakavuga ko batunguwe

Iri soko rya Kicukiro Centre ubundi wasangagamo abantu benshi kuva mu gitondo kugera nijoro wagira ngo ntabahigeze.

Kuva kuriuyu wa kabiri tariki 01 Ukuboza, isoko rya Kicukiro Centre rirafunze mu rwego rwo kurivugurura kugira ngo rijyane n’igihe; abaryimuwemo bo  bifuzaga kurisorezamo uyu umwaka bo bakavuga ko bimuwe mu buryo bwabatunguye.

Iri soko rya Kicukiro Centre ubundi wasangagamo abantu benshi kuva mu gitondo kugera nijoro wagira ngo ntabahigeze.
Iri soko rya Kicukiro Centre ubundi wasangagamo abantu benshi kuva mu gitondo kugera nijoro wagira ngo ntabahigeze.

Nk’uko itangazo ry’Akarere ka Kicukiro ryabisabaga, abacurizi bose bavuye mu isoko rya Kicukiro Centre bitarenze tariki 01 Ukuboza 2015.

Ubwo UM– USEKE wageraga aho ririya soko ryakoreraga kuri uyu wa gatatu, wasanze nta muntu uhari. Isoko rizengurutswe n’’inkingi z’ibyuma n’iz’ibiti.

Aho abacuruzi badandazaga ibicuruzwa byabo nta kintu na kimwe gihari, ahubwo mu nkengero z’isoko niho hari abagore bacuruzaga amoko y’imboga atandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’Umujyi wa Kigali buvuga ko abacuruzi bakuwe mu isoko rya Kicukiro Centre bagiye kandi basabwa kujya gukorera mu isoko rya Kabeza kuko ngo rigifite imyanya idafite abayikoreramo.

Umwe mu bacururizaga mu isoko rya Kicukiro Centre witwa Munyakayanza yavuze ko ubusanzwe bumvaga bivugwa ko isoko rizasenywa hakubakwa ikindi gikorwa remezo, ariko ngo ntibasobanuriwe igihe nyacyo bazimurirwaho kugira ngo babashe kwitegura neza.

Munyakayanza n’abandi bacuruzi bagenzi be bacye twavuganye bemeza ko bakekaga ko bazahabwa igihe gihagije cyo gushaka aho bakwimurira imirimo yabo; Ngo basanga kwimura abantu bakuru utabanje kubateguza bigaragaza ko nta gaciro uba ubahaye.

Undi witwa Mukandekezi Madeleine we yatubwiye ko nyuma yo kwirukanwa bya huti huti byahungabanyije imibereho ye ku buryo ubu yibaza uko azahangana n’ubuzima muri Kigali.

Uyu mubyeyi w’abana bane wacuruzaga ifu y’imyumbati yaranguraga mu Ntara y’Amajyepfo, ngo yakoreshaga inguzanyo yatse muri imwe muri Banki zitanga inguzanyo yo gushora mu mishinga iciriritse.

Mukandekezi ubu ngo ari kwibaza uko azishyura iyo nguzanyo bikamuyobera, yakongeraho n’ubuzima bw’urubyaro rye akumva bigoye kubyakira.

Hari umuturage watubwiye ko abadafite amikoro yo gukodesha ibibanza bya Kabeza bimukiye mu isoko rya Ziniya, naho muri Kicukiro.

Fred Mugisha, Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire ku murongo wa Telefone yatubwiye ko isoko rya Kicukiro Centre rigiye kuvugururwa rigahindurwa isoko rya kijyambere, hanyuma abahacururizagamo bakazagaruka bakongera bakarikoreramo bakodesha nk’uko byari bisanzwe.

Mugisha yavuze ko imirimo yo kuryubaka izatangirana n’umwaka utaha, kuko ngo ba rwiyemezamirimo bamaze gutsindira kariya kazi.

Uyu mukozi w’Umujyi wa Kigali ariko yahakanye amakuru y’abacururizaga muri ririya soko avuga ko batunguwe, kuko ngo abacuruzi bari barabwiwe mbere ko isoko rizavugururwa, bityo ngo nta kubatungura kwabayeho.

Umujyi wa Kigali uvuga ko isoko rya Kicukiro Centre rivuguruye ngo rizaba rifite ahagenewe gusiga imodoka (parking), kandi rifite ibisabwa byose ngo rikorerwemo mu buryo bwisanzuye kandi buboneye.

Aha ni hamwe muho abacuruzi batandikaga ibicuruzwa.
Aha ni hamwe muho abacuruzi batandikaga ibicuruzwa.
Iri soko ryari rifite inzu zagaragaraga nk'izishaje.
Iri soko ryari rifite inzu zagaragaraga nk’izishaje.
Inze zose zacururizwagamo zirafunze.
Inze zose zacururizwagamo zirafunze.
Iruhande rw'isoko, abantu baragenda nta muvundo.
Iruhande rw’isoko, abantu baragenda nta muvundo.
Hari bacyeya banze batandika imboga n'utundi ducogocogo iruhande rw'aho isoko ryakoreraga.
Hari bacyeya banze batandika imboga n’utundi ducogocogo iruhande rw’aho isoko ryakoreraga.
Aha ubu hahoraga abantu benshi isoko ritarimurwa.
Aha ubu hahoraga abantu benshi isoko ritarimurwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nyamuneka Bayobozi mujye mwubaha abayoborwa, kuko nibo mubereyeho. Ni gute mubyuka mufatiraho ibyemezo abantu nta tariki nteguza (pre-avis) mwabahaye, mwamuhaye ngo ni uko mwamumenyesheje ko isoko rizasanwa. Ko abo muri Quartier Matheus mwabahaye bitarenze 5 Ukuboza 2015 (nkaba narumvise ko mwanabongerereye igihe), abandi ko uburenganzira bwo kwitegura batabubonye ni uko batujuje ubuziranenge bw’ubunyarwanda nk’abandi? Ubwo ni ubuzima bw’abanyarwanda muba mukinisha yaba abakoreraga ndetse n’abahahiraga muri iri soko. Plz Tugire ubumuntu twubahane nk’abanyarwanda. Murakoze Bayobozi

    • Aba bacuruzi barabeshya! Twarabimenyeshejwe ndetse duhabwa itariki ntarengwa ya 30/11 abashatse bakajya Kabeza cg Ziniya. Ubwo se mwagiraga ngo babamenyeshe gute??????

      Mureke dushyigikire impinduka niwo musingi w’Iterambere rirambye!!!

  • Ibifi Bya Rutura Bitungwa N’udufi Duto.Muzareba Nirirangira Abo Bahakoreraga Ko Hari Numwe Uhasubira,abaherwe Ubu Batangiye Kuhagabanira Muma salon Y’abo Bayobozi!! HE Kagame Barakuvangira Pe!!

  • Abaturage turarushya rwose, murumva koko umujyi nka Kigali capitale wagendera ku byifuzo by’abacuruza imboga ku gataro igihugu kikazagera hehe? Nibyo turakennye ariko tujye twemera no kujya aho ubushobozi butwemerera kandi naho ubuyobozi buba bwahaberetse!

Comments are closed.

en_USEnglish