Digiqole ad

CECAFA: u Rwanda rutsinze Kenya kuri Penaliti rujya muri 1/2

 CECAFA: u Rwanda rutsinze Kenya kuri Penaliti rujya muri 1/2

Amavubi aheruka gukoreshwa ku mukino mpuzamahanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ isezereye Harambee Stars ya Kenya, iyitsinze Penaliti 5-3 nyuma yo gusoza umukino ntayibashije kureba mu izamu ry’indi. Hari mu mikino ya CECAFA muri 1/4 iri kubera muri Ethiopia.

Amavubi aheruka gukoreshwa ku mukino mpuzamahanga
Amavubi aheruka gukoreshwa ku mukino mpuzamahanga

Ni umukino wagoye cyane abakinnyi b’umutoza Johnny Mackinstry, kubera ubusatirizi bwa Kenya bwari buyobowe na rutahizamu wa Gormahia, Mike Olunga ndetse na bagenzi be Allan Wanga, na Jacob Keli.

Harambee Stars yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere, ariko ba myugariro b’u Rwanda, Rwatubyaye Abdul na Ndayishimiye Celestin bakomeza kwitwara neza. Umuzamu Jean Luc Ndayishimiye nawe akora akazi ke neza akuramo imipira itatu yari yabazwe mu gice cya mbere kirangira ari 0 – 0.

Umutoza McKinstry yaje gukora impinduka Yvan Senyange wa Gicumbi FC yinjiramo asimbuye Nshuti Dominique Savio, Haruna Niyonzima kapiteni wari wabanje hanze nawe arinjira asimbuye Yusuf Habimana. Mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste yaje kuvunika, agasimburwa na Isaie Songa.

Muri rusange ni umukino utagaragayemo gusatirana cyane uretse mu gice cya mbere ndetse no mu minota 15 ya nyuma y’umukino Kenya yasatiriye cyane u Rwanda, ariko Amavubi nayo akanyuzamo agasatira. Warangiye ari ubusa ku busa.

Kuri za Penaliti, eshanu z’u Rwanda zatewe na Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Djihad Bizimana, Songa Isaie na Celestin Ndayishimiye wateye iya nyuma bose bazinjiza neza.

Amahirwe ntabwo yasekeye Kenya, muri Penaliti bahusha iya gatatu yafashwe n’umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame. Birangira Amavubi atsinze kuri Penaliti 5 kuri 3 za Kenya.

Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’u Rwanda, mbere y’uko Haruna ajyamo, yatowe nk’umukinnyi w’umukino.

Abasore b’u Rwanda basa n’abihoreye kuri Kenya kuko mu mwaka wa 2013, ubwo CECAFA y’ibihugu yaberaga muri Kenya, Harambee Stars yasezereye Amavubi hano muri 1/4.

Amavubi yageze muri 1/4 nyuma yo kurangiza imikino yo mu itsinda A itsinze imikino ibiri, igatsindwa umwe. U Rwanda rwatsinze Somalia 3-0, rutsinda Ethiopia yakiriye amarushanwa 1-0, mu gihe bari batsinzwe na Tanzania 2-1.

Kuri uyu wa kane, Amavubi azahura na Sudani mu mukino wa 1/2; Mu gihe Uganda yo izaba ihura na Ethiopia yakiriye iri rushanwa.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni; Ndayishimiye Eric Bakame, Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Rwatubyaye Abdul, Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Mukunzi Yannick, Nshuti Dominique Savio, Habimana Youssuf, Jacques Tuyisenge.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Kare kose se, n’ubwo batatsinze kare ariko mumenye ko Kenya ari ikope ikmeye.

    Bakame niwe Nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu n’izindi zose ziri mu Rwanda. Naho uriya mwana wo muri APR, ntajya atsindwa munsi ya 3. Ubwo rero Degaule abonye igisubizo ariko abanje kudutsindika bitari ngombwa.

  • Amavubi Oye Rwanda Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee !!!!

  • Niyo amavubi yatwara igikombe, ntibivanaho ko Ferwafa n’umutoza udashoboye bakomeje kutubihiriza mu Rwanda. Byose ni hahandi.

    • Hatari ni byo rwose niyo batwara igikombe ni hahandi

  • Umwana wanzwe niwe ukura,Bravo amavubi mukomeze mudwinge.

  • Nuko nuko Basore, nimukmereze aho tubari inyuma

  • Libiya Oyeeeee!

  • Ferwafa ubanza hari inyungu itari iyabanyarwanda rusange babona mugushiraho abotoza badakomeye !!. “mbese bagiye bagisha inama abanyamakuru “

  • Rwanda oye, Amavubi oyeeeee!!! Mukomereze aho, mutsinde na Sudani. Nta kidashoboka iyo hari ubushake! Tubari inyuma.

  • utabusya abwita ubumera, football niko imera, bakomereze aho , naho kugisha inama abanyamakuru sinemeranya nabyo,bize journalism, birirwa basaba kwirukana umutoza kandi ntako aba atagize,

  • hahhh… sunday team yashijikibonobono noneho… congs Sunday Team

  • Amavubi nakomereze aho tuyari inyuma, nakomeza gutya tuzagitwara!

Comments are closed.

en_USEnglish