Mbarushimana yabwiye Urukiko ko mubo ashinjwa ko yishe hari ukiriho

*Mbarushimana uregwa Jenoside avuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvika, ngo gisubirwemo; *Urutonde rwa ba ‘victims’ (abagizweho ingaruka n’ibyo akurikiranyweho) ngo ntirusobanutse; *Akeneye icyemezo gikuraho igihano cya Burundu y’umwihariko yakatiwe n’Inkiko Gacaca, bitabaye ibyo ngo yaba ari kuburanishwa inshuro ebyiri; *Akomeje gusaba Urukiko gushyiraho abantu bigenga bazakora iperereza rimushinjura. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana […]Irambuye

Abakoze Jenoside hafi ibihumbi 150 barangije ibihano babanye bate n’abaturage?

Hirya no hino mu Rwanda hari abantu basaga ibihumbi 100 barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko Gacaca, ndetse n’izindi nkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, hirya no hino mu gihugu babanye bate n’abaturage muri rusange, cyane cyane imiryango biciye? Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko hagati y’umwaka wa 2015-2017, bazarekura abagera ku 3 220 […]Irambuye

Nyuma y’amasaha 4 asinyiye FC Barcelona yirukanywe azira gufana Real

Nyuma y’amasaha ane gusa, FC Bracelona yasheshe amasezerano na Sergi Guardiola kubera ko mu myaka ibiri ishize uyu musore yigeze kwandika kuri Twitter ye amagambo akunze gukoreshwa n’abakinnyi n’abakunzi ba mukeba Real Madrid. Sergi Guardiola w’imyaka 24, ni umukinnyi wo hagati wari waguzwe na FC Barcelona B; nyuma y’amasaha 4 gusa asinye amasezerano yahise asezererwa […]Irambuye

2015, umwaka utazibagirana mu mukino w’Amagare mu Rwanda

-Umukino w’amagare wigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi mu 2015; -Ikipe y’igihugu “Team Rwanda” yarushijeho kubaka izina yitabira Shampiyona y’Isi; Yegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika, ndetse yisubiza ‘Tour Du Rwanda’. Umwaka wa 2015 ariko unasize u Rwanda rutakaje umusore muto wagaragazaga impano mu mukino w’amagare, Iryamukuru Kabera Yves wazize impanuka.   Team Rwanda yabaye iya […]Irambuye

Ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuzamuka Kagame niyongera gutorwa mu 2017

Urubuga rwo mu Bwongereza, “Global Risk Insights (GRI)” rukora ubusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga n’ingaruka zayo cyane cyane ku bukungu, rwagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubamo akavuyo gashingiye ku matora na Politike muri rusange, gusa ngo umwaka wa 2016 na 2017 uzaba uw’amahire ku Rwanda, Paul Kagame natorerwa gukomeza kuruyobora. Mu mwaka […]Irambuye

Umwaka wa 2015 muri ruhago y’u Rwanda

Umwaka wa 2015, usa n’utarahiriye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko waranzwe no gutakaza bamwe mu nkingi za mwamba z’uyu mukino ukunzwe na benshi; Ruhago kandi, yaranzwe no gutsindwa kwa hato na hato kw’Ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse amakipe (Club) yasohokeye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Rayon sports […]Irambuye

Nubwo Abagatolika bagabanuka mu Rwanda, Abakirisitu biyongereyeho 3.5%

-Uyu munsi wa Noheli wishimirwa cyane n’abemera Yesu Kristu -Ese mu Rwanda Ubukirisitu buhagaze bute? Nk’uko bigaragara mu ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikorwa buri myaka 10, imibare igaragaza ko Ubukristu bugenda bushinga imizi mu Rwanda dore ko bwavuye kuri 93% mu 2002, bagera kuri 96.5% by’abaturage bose muri 2012; Gusa imibare y’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika biganje […]Irambuye

Abakirisitu ni 2.1% by’abaturage ba Israel aho Kirisitu yavukiye

Mu gihugu cya Israel hakomoka amadini  y’abemera Kirisitu n’Abisilamu dore ko ari ku butaka bwatuyeho Sekuru w’abizera Abraham, habarurwa  Abakirisitu bagera kuri 2.1% gusa by’abatuye Israel basaga Miliyoni 8. Nk’uko bigaragara ku mbuga za internet zinyuranye, imibare yo muri 2012, igaragaza ko muri Isiraheli hari abakirisitu 161,000,  bangana na 2.1% by’abaturage bose. Muri abo Bakirisitu, […]Irambuye

Min.Mushikiwabo na Perezida Magufuli basabye Abarundi kujya mu biganiro

Mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Tanzania, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ubutwererane Louis Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli ku kibazo cy’u Burundi, abayobozi bombi basabye Abarundi gushakira umuti w’ibibazo byabo mu bibiganiro bya Politiki. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’itumanaho bya Perezida wa Tanzania riravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye […]Irambuye

6.5% by’abakozi bo mungo bari munsi y’imyaka 16-CLADHO

Ubushakahsatsi bwakozwe n’umuryango “CLADHO” uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buragaragaza ko 6.5% by’abakozi bo mu ngo bari munsi y’imyaka 16 amategeko y’u Rwanda ateganya ko ugomba kuba ufite kugira ngo ube wahabwa akazi. Ubushakashatsi bwakorewe mu Turere 15 tw’u Rwanda, muri uyu mwaka bugaragaza kandi ko uretse abo 6.5 bari munsi y’imyaka 16, abandi […]Irambuye

en_USEnglish