Digiqole ad

Live: Abanyarwanda batoye YEGO ku Itegeko Nshinga bagera kuri 98,3%

 Live: Abanyarwanda batoye YEGO ku Itegeko Nshinga bagera kuri 98,3%

Ivuguruye: Imibare y’agateganyo irimo gutangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora iragaragaza ko mu Turere 30 twamaze gutangaza amajwi yavuye mu ibarura, Abanyarwanda batoye YEGO ni 99,7%. Mu Banyarwanda baba mu mahanga, Canada, UAE, Djibouti na Tanzania bo batoye YEGO 100%.

IMG-20151221-WA0001

Umubare w’Abanyarwanda bose bagombaga gutora ungana na 6,392,867 na ho abatoye bakangana na 6,282,335.

Imibare iragaragaza ko mu Karere ka Kicukiro abatoye ari 197,758, abatoye neza bakaba ari 197,252, muri bo abatoye YEGO ni 189,138 bangana na 95.89%, naho abatoye OYA ni 8,114, bo bangana na 4.11%.

Mu Karere ka Kayonza abatoye ni 191,828, abatoye neza bakaba ni 191,214, muri bo abatoye YEGO ni 189,742 bangana na 99.23%, naho abatoye OYA ni 1,472, bo bangana na 0.77%.

Mu Karere ka Karongi abatoye ni 252,235, abatoye neza bakaba ni 251,925, muri bo abatoye YEGO ni 248,445 bangana na 98.62%, naho abatoye OYA ni 348, bo bangana na 1.38%.

Muri Ngoma abatoye Yego ni 98.87%, Ngororero abatoye Yego ni 98.20%, Nyabihu abatoye Yego ni 98.39%, Nyagatare abatoye Yego ni 98.45%, Rusizi abatoye Yego ni 98.49%, Gatsibo abatoye Yego ni 98.31%, Gasabo abatoye Yego ni 97.97%, Ruhango abatoye Yego ni 98.60%, Burera abatoye Yego ni 98.20%, Musanze abatoye Yego ni 98.94%, Gicumbi abatoye Yego ni 98.54%.

 

Uko mu tundi turere byagenze.
Uko mu tundi turere byagenze.

Muri Diaspora, Abanyarwanda baba mu mahanga nabo batoye YEGO cyane, dore ko mu bihugu nka Canada, UAE, Djibouti na Tanzania bo banatoye YEGO 100%.

Mu Karere ka Huye abatoye Yego ni 98.18% , Nyanza abatoye Yego ni 98.13%, Kamonyi abatoye Yego ni 98.89%, Nyamagabe abatoye Yego ni 97.86%, naho Muhanga abatoye Yego ni 97.65%.

Ku isaha ya Saa 23h02, kuri Televiziyo y’u Rwanda, Prof Mbanda Kalisa uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko imibare rusange y’agateganyo mu turere 21 tungana na 70% by’igihugu, abatoye Yego bagera kuri 98.1%, naho abatoye Oya bakaba ari 1.9%.

Prof Mbanda yavuze ko ku mibare y’agateganyo Abanyarwanda bitabiriye cyane amatora ku kigereranyo cya 93%; Yavuze ko muri utwo turere abarenga Miliyoni enye, n’ibihumbi 600 aribo bagombaga gutora, muri bo abagera kuri Miliyoni 4,5 bangana na 98.3% bakaba batoye, muri bo 99.7% ngo batoye neza, abatoye nabi baba 0.3%.

Prof Mbanda yatangaje ko muri utwo turere 21, abatoye yego berekana ko bemeye ko Itegeko Nshinga rivugururwa ari 4,47776, 98%, bangana na 98.1%.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba yasezeranyije ko kuri uyu wa gatandatu tariki 19 batangaza imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora mu gihugu hose, hanyuma bitarenze kuwa mbere bakazaba batangaje ibyavuye mu matora ndakuka.

Mu Karere ka Nyarugenge abatoye Yego ni 93.82%, Nyaruguru abatoye Yego ni 98.77%, Gisagara abatoye Yego ni 98.71%, Nyamasheke abatoye Yego ni 98%, Rubavu abatoye Yego ni 98.6%, Rutsiro abatoye Yego ni 97.9%, naho mu Karere ka Rwamagana abatoye Yego ni 99.78%. Ubu uturere dutatu nitwo turaye hatamenyekanye uko twatoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yatangaje ko muri rusange amatora yagenze neza mu Rwanda, ndetse no mu batoreye mu mahanga.

Aya matora yakorewe biro by’amatora 2288 (mu Rwanda), na 32 (muri Diaspora); Yabereye kandi mu byumva by’amatora 16108.

Ubusanzwe Lisiti y’itora ntakuka iriho Abanyarwanda 6,392, 867, barimo abagore 3, 463, 199 (54%) n’abagabo bakaba 2,929,068 (46%)bari bemerewe gutora referendum, 37, 476 babaruwe muri Diaspora nyarwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Kicukiro ni abazungu kabisa nta tekinika ribayo, jules turakwemeye, ufite abantu basobanutse badatekinika, no kuba aba mbere mu iterambere ni mu gihe, muzi gukora icyo mushaka. mwabaye aba mbere gutanga amajwi abandi bose babareberaho batekinika

  • Ese iyo dispora muvuga mwagiye mwandikako ari intore ziba mu mahanga ko byarushaho kumvikana ko abanyarwanda bose baba hanze atari intore?

  • Njyewe ndashimira abantu bagize akanyabugabo maze bagatora oya.

    • hahahahaah sha uri Mubabaro koko, uzahorubabaye agahinda kakwice

  • Political business irujujwe

  • mwaramutse! nshimiye mwese mwagiye gutora. ariko se kandi mbibarize!kuvugurura itegeko nshinga kubera umugabo umwe muri 11 millions, mwambwira aho mwakuye ubwo bushishozi? abantu bagiye mwishuli bazababwirako umuntu agendera kubyo abandi bakoze kandi byagaragaje agaciro. mwe mwagendeye kubyahe? cyangwa se mwaravumbuye? murakoze.

  • AMAROSE UYIMA IGIHUNGU AKANYOBWA NIMBWA
    NIZERE KO YITEGUYE CONSEQUENCES

  • Amatora yo kwikirigita ugaseka.

  • MBEGA GUTEKINIKA!!!!

  • Ndashimira abitabiriye itora ariko nkagaya abayabaruye by’umwihariko Tanzania nigute bavugako ntawatoye Oya kandi ariyo njyewe natoye?

    • HAHHHHHHHHH

    • Ijwi ribi rimwe ryawe ryaburijwe mo imbere yandi meza menshi cyane cg se wabikoranye inda yu mujinya utora yego aho gutora hoya maze intsinzi itaha mu rwagasabo.

      RPF Oyeeeee
      Kagame Oyeeeee

      Uwanga yiyahure maze.

  • Yewe bikirigise baraseka koko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Imana niyo izi ibyavuye mwayo matora.

  • Birababaje Canada turi 2 nizeye twatoye oya none ngo 100%, mbega ? Mwibuke ko n’a habyara twamutoraga 98% gikongoro yamuttoraga 100%, ubuse arihe, mujye mutinya aba nyarwanda ,murabibuka babyina urupfu rwa rwigema? Qui vivra verra

  • Asyiii uwanga yiyahure byo,abobose bavuga nikibatugejejeho? Kagame oye oye oye ahubwo mandat zose bikunze waziyobora urumuntu w’umugabo pe urekane naba contre success FPR weeeeeeeeeee turagukunda pe abagahinda bazaherera mumagambo nagahinda kabo ni shyari gusa.rwanda we ugeze heza pe Imana ikomeze ibane natwe twese dukunda igihugu.amen hhhhh

  • kw’isi hose niho mbonye abantu bahahamuwe n’umuntu umwe aya matora ni nka ya ndilimbo “singizwa nyagasani “yo muri kiriziya

  • Ibi Ni nkabimwe bya abayuda bati bizatubarweho n’abana bacu!! Nuko relo mukenyere mukomeze kandi mukenyeze n’abana banyu ubundi muhangane Ni ingaruka!!

  • Muri ba ntamunoza gusa!Umugabo abahanduye amavunja mwa njiji mwe no muri kubwejagura ngo nti mumushaka!Muribuka bwaki,muribuka imbaragasa,ibiheri imibu,inzoka z’abana,impiswi………byo kubwa habyara!

  • Abo mwise ibipinga, ibigarasha nandi mazina nyandagazi mudasiba guha abantu badatekereza kimwe namwe babandi muzashyira kumurongo mukarsa ku manywa y’ihangu, igihe tuzahagurukira ndabona muri gutuma cyegera kurushaho.

  • Ndashimira iki kinyamakuru kuko kidaheza ibitekerezo by’abasomyi.Gusa twese twubakane aho kugaraza ko uwatoye oya ari umwanzi.Afite impanvu zo kubaka iki gihugu.Habyara ntako atatowe +95/100.Nyuma twatangiriye mu muyonga twubaka.Mureke abanyarwanda bishyire bizane kandi uri muri opposition afite ijwi nki ryawe. Kumupfukirana bibyara ikirunga cy,ubugome giturika iyo igihe kigeze kandi gitwika byose.Twubahane rero twubakane dusangire ibike dufite wizere ko nawe ushobora kubyara umuhungu akagera mu rugwiro.

  • mureke twishimire ko twitoreye itegeko nshinga rivuguruye Ku bwinshi,ariko ndibaza ESE ni abanyarwanda bangahe barisomye bazi ibyavuguruwe? ko nabonye nabajyaga kubisobanurira abaturage bararitwaraga kuga carne,mureke rero kutubeshya NGO abanyarwanda NGO abanyarwanda batoye ijana Ku rindi nti turi injiji zo gutora ibyo tutazi kugeza kuri 98% muvuga ko mwahuguye benshi babaye bakora batyo rero ntacyo mwana mwarakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish