Digiqole ad

Diaspora Nyarwanda irateganya gushora mu Rwanda arenga Miliyoni 8 $

 Diaspora Nyarwanda irateganya gushora mu Rwanda arenga Miliyoni 8 $

Binyuze mu bigo by’ishoramari na za Kompanyi bashinze, Abanyarwanda baba mu mahanga barateganya gushora imari ya Miliyoni 8 z’Amadolari ya Amerika mu kubaka inzu zo guturamo, ngo bikazaherekezwa no gushora imari mu bindi bikorwa no mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Alice Cyusa Kabagire, Umuyobozi mukuru wa Diaspora Nyarwanda ku Isi.
Alice Cyusa Kabagire, Umuyobozi mukuru wa Diaspora Nyarwanda ku Isi.

Alice Cyusa Kabagire, utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umuyobozi mukuru wa Diaspora Nyarwanda ku Isi avuga ko bifuza kurushaho kuba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Cyusa wari uyoboye itsinda rinini ry’Abanyarwanda baturutse mu bihugu binyuranye ku Isi bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yadutangarije ko mu minsi bamaze mu Rwanda baganiriye n’ubuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, n’inzindi nzego.

Ubu, bose ngo bihaye imihigo yo gushora ishoramari mu Rwanda; Zimwe mu ntego bihaye, ni ugufungura Konti z’ishoramari mu Rwanda zizabafasha gushora imari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ndetse ngo bakazabikangurira n’abandi babana mu mahanga.

Mu bindi bateganya gukora, Cyusa ati “Hari abandi bo muri Diaspora bibumbiye mukiswe “Diaspora Global Investiment Fund” barateganya kuzashora nibura Miliyoni 8 z’Amadolari ya Amerika, bubaka inzu zo guturamo n’izindi zinyuranye,…bishyize hamwe ni Kompani yigenga, bamaze kubona ikibanza, batangiye gushyira amafaranga hamwe, bafunguye Amakonti, biri mu nzira nziza.”

Uyu muyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ku Isi avuga ko hari ibikorwa byinshi by’ishoramari barimo gushoramo imari kubera ubuyobozi bwiza n’ubushake bwo gutera imbere biri mu gihugu.

Yagize ati “Nkunda kuza hano kenshi, uko nje buri mwaka mpasanga ikintu gishyashya, mpasanga imihigo, ishyaka, umurava, mpasanga ubushake bwo gukora cyane, iyo dusubiye iwacu ubwo nibwo butumwa tugeza ku bandi.”

Cyusa avuga ko uretse ishoramari, bafite na gahunda yo gukomeza gufasha Abanyarwanda bakiri mu bukene aho baba bari hose ku Iso; Ni muri urwo rwego batangije umushinga bise “No Rwandan left behind” ugamije guhuza Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga bagafasha Abanyarwanda baba imbere mu gihugu cyangwa hanze bari mu bukene.

Muri uyu mushinga ngo bazahera, ku Turere 5 twa nyuma dukennye cyane mu Rwanda, aho bateganya kwishyurira ubwisungane mu kwivuze abatishoboye bagera ku bihumbi 50 mu mezi 6 ari imbere, ndetse bagakomeza no gushyigikira gahunda ya Girinka.

Ati “Turifuza kuba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu cyacu, turi ba Ambasaderi b’ubumuco, tumenyekanisha isura nziza y’igihugu cyacu, tumenyekanisha umuco wacu, tumenyekanisha ubukerarugendo, turashaka no kugira n’uruhare rugaragara mu iterambere.”

Mu ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga kandi, harishimirwa uruhare rw’ikigo cy’ishoramari (investment group) cy’Abanyarwanda baba muri Norway baguze 30% by’imigabane mu nzu irimo kubakwa ahahoze ETO-Muhima.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize, Abanyarwanda baba mu mahanga boherereje imiryango yabo amafaranga agera kuri Miliyoni 174 z’Amadolari ya Amerika, aya aruta umusaruro mbumbe w’ikawa n’icyayi biteranye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • bahawe rugari rwose baze batwiyereke igikongote twubake igihugu twese twemye kandi twishimye

  • Iyo diyaspora nyarwanda kwisi ikorerahe itorerwa hehe? igizwe nabande? mujye muvugako igizwe nintore gusa zazindi zijya muri rwanda day bityo bivane abanyarwanda mu rujijo.

  • Cyusa nabanze avuge ayo we azashyiraho muri izo 8M $! Naho kuvuga ngo diaspora tuzatanga ayanaya banza uvuge umusanzu wawe ureke kunyunyuza iminsi y’abakiri injiji muri diaspora.

  • VP wa Diaspora ariyemera cyane,ntazi gusabana nabantu,ntabereye kutubera umuyobozi.Alice nimfura 100%.

Comments are closed.

en_USEnglish