Digiqole ad

Brussels Airlines igiye kongera ingendo ziva Kigali

 Brussels Airlines igiye kongera ingendo ziva Kigali

Ikibuga cy’indege cya Kigali

Ikompanyi y’Ababiligi itwara abantu mu ndege yatangaje ko guhera muri Mata 2016, izongera ingendo z’indege ziva Kigali zerekeza mu Bubiligi zikaba esheshatu.

Ikibuga cy'indege cya Kigali
Ikibuga cy’indege cya Kigali

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo hagamijwe gushing imizi ku mugabane wa Afurika urimo gukura cyane mu bukungu, Brussels Airlines igiye kugura indi ndege ya cyenda yo mu bwoko bwa Airbus A330, yiyongera ku zindi 8 ikoresha mu ngendo zihuza Uburayi na Afurika.

Nk’uko bigaragara mu itangazo yasoye, ngo bizayifasha kongera ingendo ikora mu Rwanda zigere kuri 6 ku cyumweru, muri Uganda zigere kuri 4; Ndetse ikaba iteganya no gutangira ingendo nshya zihuza Uburayi n’ibihugu bya Gabon na Nigeria.

Ububiligi ni kimwe mu bihugu ku Isi bibamo Abanyarwanda banshi dore ko babarirwa hejuru y’ibihumbi 50, ingendo z’Ikompanyi Brussels Airlines zibahuza n’imiryango yabo; Uretse ko ku kibuga cy’indege cya Kanombe hananyura Abanye-Congo benshi bava cyangwa bajya mu Bubiligi, no mu bindi bihugu by’Uburayi.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ubwo se ntirimo gutwara isoko rya Rwanda Air? Kuki ahubwo u Rwanda rutongera ingendo za Rwanda Air kuva Kigali kugeza Bruxelles?

    • Wenda byaba biterwa n’ ubushobozi buke

      • brussels airlines ifite destinations nyinshi kurenza Rwandair hari igihe Rwandair izagera ku rwego rwayo ariko ntago yasimbuka…one step at a time. Bisobanuye ko u Rwanda rusigaye ari nyabagendwa cyane… kongera ingendo.

    • Ngo Rwanda air i Zaventem? mureke kuntsetsa namwe.Wenda yikoreye imizigo byo birashoboka naho abantu wapi.

      • A bit of positivity ntacyo itwara! Ntawamenya uko future izaba imeze. Rwandair ndayifuriza kuzatera imbere ikagera aho brussels airlines igeze ikanaharenza itwara abantu n’imizigo byose!!

      • Kuba ijya Dubai buri munsi se kuki itajya i Zaventem? Nabyo bizaza and for your info uyu mwaka….

  • Yes, RWANDAIR izagera ZAVENTEM rwose. Kumiro uzumirwa tu.

  • KUMIRO NTIWARUZI KO RWANDAIR YAGUZE AIRBUS A330 EBYIRI ZIZABA DELIVERED MURI 2017. BADUSABYE NO KUZITA AMAZINA.IMWE NAYISE “MUHABURA ONE” ABANYARWANDA BATUYE MURI DIASPORA TURAHISHIWE.

  • nisawa rwose

  • Ndumva ako kantu ari sawa. Rwandair care yabo nisawa, ugenda winywera inyange arinako wumva umuziki nyarwanda. niyo ndenge ngendamo uretseko ihenze ugereranije nizindi.

  • Rwandair izaba ubukombe muminsi irimbere

Comments are closed.

en_USEnglish