Kicukiro: Umunyemari Makuza, Prof Chrysologue,…bifatanyije n’abaturage mu matora
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali abayobozi banyuranye n’abaturage bazindukiye ku biro by’itora rya Referendum, kubwabo ngo aya matora ni uguhitambo ejo hazaza h’u Rwanda.
Umunyemari Makuza Bertin, Senateri karangwa chrysologue, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere Evode Imena, Rosa Mukankomeye, umuyobozi wa REMA, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage n’abandi bayobozi banyuranye batoreye kuri Site y’itora iri ku kigo cy’amashuri yisumbuye “ES des Amie”, Akagari ka Nshuti, Umurenge wa Kagarama. Iyi Site y’itora yatoreyeho abaturage bo mu tugari Kanserege n’aka Rukatsataba bagera ku 12.000.
Umuyobozi uhagarariye ibi biro by’itora Mukayisire Chantal yabwiye UM– USEKE ko igikora cy’amatora cyatangiye Saa Moya z’igitondo, kimwe n’ahandi hose mu Rwanda bakaba babanje kwereka abaturage udusanduku tw’itora ko nta kintu kirimo mbere yo gutangira amatora.
Umunyemari Makuza Bertin akimara gutora yadutangarije ko umutima we wumva utuje kuko yari amaze gukora ngo ibyo umutima we wari umaze igihe wifuza.
ati “Ubu meze neza kabisa ndumva umutima wanjye uruhutse,… kuri njye ni ibyishimo rwose, twaje gutora YEGO kugira ngo igihugu gikomeze kigire amahoro, ni nko gutora ubuzima, ni nko gutora kubaho,…Perezida Kagame nabona tumuhundagajeho amajwi bingana bitya ntabwo azanga icyifuzo cy’abaturage, ndabizi aradukunda ntazatwangira.”
Hon. Hajabacyiga Patricia, Depite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yadutangarije ko nawe anezerewe cyane.
Ati “Uyu munsi twari tuwutegereje turi benshi, kandi ndumva Abanyarwnda bose batoye YEGO, usibye bamwe na bamwe bameze nka babandi babona inka bakavuga ngo reba igicebe cyayo nibo bashobora bkuvuga OYA.”
Hajabakiga avuga ko hari bamwe mu Badepite bo muri EALA batumvaga neza ubusabe bw’abaturage basabaga ko bahindura zimwe mu ngingo zitari zikijyanye n’igihe.
Hon. Karangwa Chrysologue wigeze kuyobora Komisiyo y’amatora, ubu akaba ari Umusenateri ati “nk’Umunyarwanda maze gukora igikorwa kijyanye n’ubwigenge bw’Abanyarwanda.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
11 Comments
buriya uramutse urebye mu mitima y’abanyarwanda nibwo wamenya ijwi nyaryo ry’umuntu yatanze
Hhhh! Mu mutima se urashakayo iki! Ko Imana yahaduhishe, ikemera ko tumenya ibigaragara!
Ikindi kdi ubwo niba watoye ibitakurimo waba uri inyangarwanda, nta n’icyo wazimarira. Ko nta wakurebaga kuki watora ibitakurimo.
98% by’abanyarwanda urumva kweli baba ari injiji bigeze aho.
Ufite ikibazo cy’uko utazi ibyo ushaka ahubwo wowe
Wahabonye ute? Reba muwawe
Uyu munyemari se ayirusha Rujugiro? Byose tuzi uko bikorwa.
hahahahahhah ngo uwareba mu mitima? hari uwagufatiyeho imbunda se ngo utore yego? kandi nabatoye oya baruta abatora imfabusa cg bagatukana
Wowe wiyise jo bar Ese nkawe ntabwo uziko na habyarimana ariko yatorwaga? wabitandukanya ute? kandi icyo gihe abasilikari n’abajandarume ntibarengaga 10.000. Ubu noneho barenze 100.000 ubariyemeo ninkeragutabara.
Imbunda siyo ynyine ikanga abantu. ikindi kandi inshinga yitwa gutekinika ni iya mbere mu ntwaro ziyobora u Rwanda
Ubwo se utekereza ko uturere tutaratangaza ibyavuye mu matora badafite ikindi bicaye bakora? ubundi bakagombye kurara batangaje ibyabonetse ariko nyine ntibabikoze.
Bishoboka gute ukuntu bafata amajwi agakurwa kuri site batoreyeho akimurirwa ahandi ahabereye amatora siho amajwi abarurirwa?
Bari kubatorera.Ubwo nibabandi boteresheje umutimanama wabo.
Ariko ye,uziko musetsa,gutora YEGO na OYA,byose ntibyari amahitamo yawe,hari uwigeze akubwira ngo tora YEGO,mwagiye mu menya ibyanyu muba mwakoze hanyuma ibyabandi bakoze mu kabiharira banyirabyo.naho uwo uvuga ibyo kureba mu mutima byo,aho uribeshya cyane,ntekereza ko ibiri mu mutima tubyerekanira mu bikorwa.byaba bitangaje utumvira umutima nama wawe aho ahubwo waba ufite ikibazo mu mutwe!!!!!ntabwo umutima mubi nkuwo ufite wagira aho ukura abanyarwanda ngo ugire naho ubageza.igitekerezo cyawe wihaye kuza guta kuri ururubuga turacyamaganye.please menya ibyawe naho abandi ubareke.!!!
muraberewe
Comments are closed.