Digiqole ad

Ni iki Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 isigiye Abanyarwanda ?

 Ni iki Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 isigiye Abanyarwanda ?

Abayobozi ku nzego zitandukanye bari bateraniye mu nama ya 13 y’Umushyikirano

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yari imaze iminsi ibiri, ihuza abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu, ba rwiyemeza mirimo n’abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga muri rusange isize igihugu cyihaye inshingano zirimo izo gushyiraho icyerekezo 2050, gukemura ibibazo by’inguzanyo zihabwa abanyeshuri muri Kaminuza, gukemura ikibazo cy’imihanda ihuza uturere n’ibindi.

Abayobozi ku nzego zitandukanye bari bateraniye mu nama ya 13 y'Umushyikirano
Abayobozi ku nzego zitandukanye bari bateraniye mu nama ya 13 y’Umushyikirano

Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe n’ijambo rya Perezida rigaragaza uko igihugu gihagaze, ibiganiro ku mahitamo y’Abanyarwanda, n’ibindi; Byose byagarutse cyane ku kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhitamo ibibereye igihugu no kwihesha agaciro, nk’uko insanganyamatsiko y’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 13 yabivugaga.

Umunsi wa kabiri wabaye uwo kuganira ku bibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe birimo iby’ibikorwaremezo, ejo hazaza h’abaturage, ubuzima cyane cyane icyorezo cya Malaria kirimo kwiyongera, n’ibindi binyuranye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete yatanze ikiganiro cyagaragaje ko u Rwanda rumaze kuva kure mu bukungu, iterambere, umutekano, ubuzima n’ibindi byiciro by’ubuzima.

Ibitekerezo, n’ibibazo abanyarwanda batanze byavanywemo imyanzu 13 yahawe abayobozi b’igihugu nk’inshingano zo kwitaho cyane muri uyu mwaka ugiye gutangira:

  1. Gutegura Icyerecyezo cya 2050 kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ejo bashaka;
  2. Gukomeza gusigasira no kurinda ibyiza twagezeho dukesha Inkiko Gacaca no kurushaho kubungabunga ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso za Jenoside, no kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere dutandukanye, mu Bigo bya Leta, iby’abikorera n’Amadini kugira ngo bikomeze gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda;
  3. Kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi Gahunda zose zigamije komora ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo bigafasha Abanyarwanda kurushaho gukunda Igihugu cyabo, gushyira hamwe no gufatanya mu guharanira icyateza U Rwanda imbere;
  4. Kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, kugira ngo bikemurirwe igihe kandi neza; no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa;
  5. Kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage, mu nzego za Leta n’iz’abikorera, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) zikarushaho gukurikirana uko izo serivisi zitangwa no kubikangurira inzego bireba;
  6. Kurushaho gukurikirana no kunoza uburyo gahunda z’Igihugu zo kwishakamo ibisubizo (home grown solutions), cyane cyane Gahunda ya Girinka, Umuganda n’izindi gahunda ziteza imbere abaturage zigakorerwa isuzuma rihoraho; kugira ngo zitezwe imbere kandi zirusheho gutanga umusaruro;
  7. Kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibintu na serivisi hagati y’u Rwanda n’Ibihugu by’amahanga, cyane cyane ibyo muri Afurika;
  8. Nk’uko Abanyarwanda babisabye, hagomba gushyirwaho uburyo buhamye bwo kunyomoza ibivugwa ku Rwanda bitari ukuri no kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda ishingiye ku byo Abanyarwanda bihitiyemo kandi uguhitamo kw’Abanyarwanda bikubahwa;
  9. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya ku buryo bwose bushoboka indwara ya Malariya yiyongereye muri tumwe Turere tw’Igihugu;
  10. Gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza iza bukuru no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibyoherezwa hanze;Kuri iyi ngingo Minisitiri Claver Gatete yavuze ko ubu Abanyarwanda bagera kuri 90% batizigamira, ndetse n’ubwizigame bw’ababasha kubikora n’ubw’igihugu ngo bukaba ari 14% ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu, akavuga ko iyi mibare itabereye u Rwanda n’Abanyarwanda bifuza ejo hazaza heza;
  11. Kubaka bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016, umuhanda ugera ku Kigo nderabuzima cya Kabaya mu Karere ka Ngororero no kwihutisha inyingo n’iyubakwa ry’umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero gutangiza kubaka Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza Uturere kugira ngo byorohereze ubuhahirane hagati y’abaturage;Kanyange Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabaya, Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero wasabye ko agahanda k’ibilometero nka 2 kagera ku bitaro by’Akarere, yavuze ko kubera imiterere yako mibi, imbangukiragutabara n’ibindi binyabiziga bitwaye abarwayi byahageraga bigahagarara abarwayi bakagenda n’amaguru, bityo ngo iyubakwa ryako rizafasha abarwayi bagana ibitaro bya Ngororero.Abaturage ba Bugesera, Burera, Gisagara n’ahandi nabo basabye cyane ko imihanda ibahuza n’utundi turere yakubakwa kugira ngo ubuhahirane n’Uturere bahana imbibe burusheho kworoha.
  12. Gukemura burundu kandi vuba ikibazo cy’inguzanyo igenerwa abanyeshuri (buruse) itinda kubagezwaho;
  13. Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza.Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abenshi basoza amashuri ugasanga nta Kinyarwanda bityo asaba ko cyakwigishwa mu mashuri yose, kandi ntibikureho ko abashaka kukiga mu buryo bwimbitse bakomeza guhitamo amashami acyigisha.

Inama y’igihugu y’umushyikirano y’uyu mwaka yitabiriwe n’abayobozi, n’abaturage mu byiciro binyuranye basaga 1 000, urubyiruko rusaga 3 000 rwari kuri Petit Stade, n’abandi banyuranye bari mu byumba byateguwe i Bugesera, Burera na Gisagara bawukurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Maze gusoma bino byemezo by’umushyikirano nibaza ikibazo kimwe. Ese ibi bibazo kugirango bishyirwe ahagaragara bigomba umushyikirano? Ubwo n’ukuvugako nta mushyikirano inzego zibishinzwe ndavuga inzego z’igihugu zitakwigera zimenya ibi bibazo.

    • Hahahaaaa, @Masimbi, ikibazo cyawe kirimo kwigiza nkana ! Akenshi abantu baba mucyo bita illusion bakarinda basaza badahuye n’umucyo w’ukuri, niyo mpamvu Yezu yabwiye abo bari kumwe abigisha ati : “Muzamenya ukuri niko kuzababatura”

  • Ntakindi ibasigiye usibye KUMIRWA

  • @ Masimbi ; izo nzego zirebana nibyo byemezo byavuzweho mu mushyikirano zisanzwe zizi ibyo bibazo icyo uyu mushyikirano wakoze nu huhwitura nu kojyera ubukana bwi mbaraga mu kubikemura bwangu !!!!

    Izo ngufu zitangwa n’umushyikirano ku bwitange bwa bayobozi bacu bemera kwigomwa bakirirwa muri salle bahiga imiti yi bibazo byi gihugu nibyo gushimwa cyane kuko haraho byabuze ex: Burundi, Chad, RDC, Haiti, Espange, ….

    • Ngo Espagne? Icya cumi ngo abaturage 90% ntibizigamira. Usibye n’abahinzi n’aborozi, na mwalimu ufite akazi ka leta yazigama intica ntikize ahabwa gute? Ese ko ari umukozi wa leta ubundi leta ntimuzigamira? Reba abantu bakoze imihanda muri Viyupi bamaze hafi umwaka urenga bishyuza leta.Ese ayo mafaranga ko tuziko yatanzwe n’ibigo mpuzamahanaga yaburiye he? Akumiro karagwira.

  • Gukumira biruta guhangana n’ingaruka

    Mfite byinshi navuga ku bitekerezo binyuranye byatanzwe n’abanyarwanda , ariko reka mvuge ku mwanzuro wa 8 munani wafatiwe muri iyo nama ya 13. Niba tugomba gushyiraho uburyo buhamye bwo kunyomoza ibivugwa ku banyarwanda bidashingiye k’ukuri , ntagiye kure cyane ndasaba ko komisiyo ishinzwe amatora ndetse n’inzego zinyuranye zifite aho zihurira n’itegurwa ry’amatora y’inzego z’ibanze , amatora y’umukuru w’igihugu , ndetse n’amatora y’abadepite ko hakorwa ubugorora ngingo ku ikarita nshya tuzatoreraho izo nzego zose kuko referandum ntaho igaragara kuri iyo karita!!!!! Kuki ku ikarita batashyizeho akazu ka 4 kandi kakabanziriza ibyo byiciro 3 (bitatu ) dutegereje ?
    Ibi mbivugiye ko U Rwanda rumaze imyaka 100 irenga rwiga gusoma no kwandika ndetse n’ubundi bumenyi bushamikiyeho. Kuba rero hatarateganyijwe umwanya wa referandum kuri iyo karita , ibi ndabibonamo ikibazo gishobora kuzakurura impaka mu minsi iri imbere…..

    “Guhitamo kwacu ariko duhisemo neza bitari ibyo kurohana ni ryo shingiro ryo kubona imbere”

    Ntarugera François

    • Ntarugera we, iyi referendumu yaje itunguranye ivuye mu cyemezo cyafatiwe muri RPF,Usiyeko ntazi icyabirukansaga, koko ibya ihumye.Bityo iyo karita ntabwo bari babiteguye kuko udategura referendumu ngo uyikore mu minsi 10.Gusa ababikoze babona ko bamaganywe n’isi yose.

  • iyi nama ni ingenzi ku banyarwanda , ibi byemezo nibishirwa mu bikorwa bizaba byiza cyane kandi turabyizeye cyane

  • NI BYIZA, NDASABA KO HAJYAHO URUBUGA UMUNYARWANDA WESE AHO NAVA AKAGERA, AKAZATANGA IBITEKEREZO BYOSE AFITE MU GUTEGURA 2050 VISION.

    • Ibyo byaba sawa.Ndetse n’abadashaka ko Kagame yiyamamariza manda ya gatatu bakabishyira ahagaragara batanga n’impamvu z’ibitekerezo byabo.

  • Birashimishije kuvugira imihigo ya 2050 muhema. Twizere ko ubutaha muzayivugira munyubako nyayo.

Comments are closed.

en_USEnglish