Digiqole ad

Somalia : Leta yavanyeho ibirori bya Noheli mu murwa mukuru Mogadishu

 Somalia : Leta yavanyeho ibirori bya Noheli mu murwa mukuru Mogadishu

Kuri uyu wa gatatu, Leta ya Somalia yatangaje ko nta biroro byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli byemewe mu murwa mukuru Mogadishu, kubera gutinya ko ababa babirimo bagabwaho ibitero n’umutwe w’abarwanyi ba Kisilamu wa Al-shabab.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Sheikh Muhamed Khayrow, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’idini muri Somalia yavuze kwizihiza iminsi nka Noheli itajyanye n’imyemerere y’Idini ya Isilamu mu murwa mukuru Mogadishu, ngo bishora gutuma abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilamu ba Al-Shabab bahagukira kubirwanya babagabaho ibitero.

Khayrow akavuga ko kuri Noheli izaba kuwa gatanu w’iki cyumweru, ngo inzego z’umutekano zigomba gushyiramo imbaraga nyinshi mu guhagarika ibikorwa byose bijyanye no kwizihiza uyu munsi mukuru ku Bakirisito.

Mu mwaka ushize, abarwanyi ba Al-shabab bagabye ibitero ku ngabo z’Umuryango w’abibumbye zirimo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, muri iki gitero, abasirikare 5 bahasize ubuzima.

Hari ubwoba bwinshi bw’uko mu gihe no muri uyu mwaka abantu bagize ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab bakongera kubagabaho ibitero.

Umubare munini w’abatuye igihugu cya Somalia cyibasiwe n’intambara z’urudaca mu myaka isaga 20 ishize ni abo mu idini ya Isilamu.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubundi Noheri ni umunsi wahoze ari uwa GIPAGANI. None se niba ingabo za AMISOM(African Mission to Destroy Islam in Somaliya) zidashobora kurinda umutekano w’abaturage ziramarayo iki? ni ukurasa abaturage bibereye mubukwe gusa?

Comments are closed.

en_USEnglish