Digiqole ad

Amajwi ya nyuma ya Referendum: abatoye YEGO ni 98.3% abatoye OYA ni 1,7%

 Amajwi ya nyuma ya Referendum: abatoye YEGO ni 98.3% abatoye OYA ni 1,7%

Bamwe mu bitabiriye itora ryo kuwa gatanu ushize berekena ko batoye YEGO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi ya nyuma y’ibyavuye mu matora ya referendum yabaye ku matariki 17-18 Ukuboza 2015, aho abatoye YEGO babaye 98.3%, naho abatoye OYA bakaba 1.7%.

Bamwe mu bitabiriye itora ryo kuwa gatanu ushize berekena ko batoye YEGO
Bamwe mu bitabiriye itora ryo kuwa gatanu ushize berekena ko batoye YEGO

Itangazo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasohoye riragaragaza ko mu Banyarwanda 6,392,867 bari bitezwe kwitabira amatora ya referendum 6,266,490 bangana na 98% nibo bitabiriye amatora. Muri bo abagera kuri 6,248,204, bangana na 99.7% by’abatoye nibo batoye neza.

Komisiyo yatangaje ko mubatoye neza, abagera kuri 6,143,060 bangana na 98.3% batoye YEGO, naho abandi 105, 144, bangana na 1.75 batora OYA.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ishingiye ku mategeko anyuranye agenga amatora yemeje ko amatora yabaye mu mucyo n’ubwisanzure mu Rwanda no muri Diaspora.

Igendeye kandi ko nta kirego kijuririra ibyavuye muri referendum cyakiriwe n’urukiko rubifitiye ububasha, Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ko “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ryemejwe n’Abanyarwanda 98.3% bitabiriye itora rya referendum ryo ku itariki 17-18 Ukuboza 2015.”

Kuri uyu wa mbere, mu ijambo ryo gutangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bose bitabiriye amatora, baba abatoye Yego, n’abatoye Oya, ngo bagaragaje ko bumva icyerekezo cy’aho bagana.

Kanda HANO urebe urtonde rw’amajwi ya buri Karere .

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Abantu bose bari muruyu mugambi bose bazabibazwa.Kandi bose baratejujwe kuva kera.

  • UBUHANUZI BWA “MAGAYANE”

    • ITERABWOBA.COM

  • Nubwo HE Paul Kagame tumushima kandi tukanamushimira ubutwari yagize mu mateka y’u Rwanda, tukaba tunishimira bidasubirwaho ibikorwa byiza bihesha ishema igihugu yakoze muri iyi myaka amaze ayobora u Rwanda, twari dukwiye nyamara no kumva inama n’impanuro duhabwa n’ibihugu by’inshuti bidushakira amahoro n’ibyiza muri iki gihugu.

    Tubitekerezeho bihagije.

    • bihugu by’amahanga bigushakira ibyiza ni ibihe??? Byari hehe ibyo bihugu 1994?

  • Uwuhe mugambi sha Mukire we?

  • ibi byerekana ko ntakinanirana mu gihe gifitiye rubanda akamaro. Yego ni intambwe ikomeye kandi ibindi byiza biracyaza

  • Njyewe rwose uvanyeho Imana yandemye hakurikira Umusaza Paul Kagame n’intwari ibereye U Rwanda ndamukunda ndamukunda n’abana mbyara bagomba kuzamukunda kandi bagakura bamuzi Imana ijye Imuha umugisha mwinshi

  • Utazi ikimuhatse areba……none se twese ntituzi U Rwanda rucura imiborogo nishimiye gukomezanya ni intore izirusha intambwe nshima abanyarwanda batoye YEGO ubundi Imana imuhe umugisha kandi i murindire ubuzima nibura aduhe indi myaka 12

Comments are closed.

en_USEnglish