Danny Vumbi yataramiye impunzi i Mahama
Kuri uyu wa gatatu, umuhanzi Danny Vumbi yataramiye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’i Mahama, mu rwego rwo kuzifuriza iminsi mikuru isoza umwaka myiza.
Iyi gahunda yateguwe mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR) n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwifatanya n’aba bahunze ibihugu byabo gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Kuri uyu munsi hakusanyijwe inkunga zigizwe n’ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho by’imikino birimo imipira, imyambaro, inkweto n’ibindi byahawe izi mpunzi.
Mu nkambi zitandukanye kandi abahanzi batandukanye bataramanye n’impunzi kuri uyu munsi mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
Mu nkambi y’i Mahama mu Karere ka Kirehe, habaye imyidagaduro ikomeye yaranzwe n’imbyino z’itorero ry’abana b’Abarundi, hamwe n’umuhanzi Danny Vumbi uri mu bakunzwe n’urubyiruko muri iki gihe.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zikaba zagaragaje ibyishimo kubwo kuba abayobozi bazishinzwe bazirikanye kuza kubifuriza iminsi mikuru myiza y’impera z’umwaka.
UM– USEKE.RW