Abacungagereza barimo kwigishwa kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza

Kuri uyu wa gatatu, mu ishuri ryigisha amategeko rya ‘ILPD’, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo hateraniye abacungagereza 30 bigishwa uburyo bwo kugenza ibyaha bikorerwa muri gereza. Ubusanzwe, umuyobozi wa gereza mu nshingano ze harimo gufasha imfungwa n’abagororwa kurangiza ibihano, ndetse no kubigisha uburyo barangiza ibihano bakatiwe hari icyo biyunguye. Nubwo muri gereza haba harimo imfungwa […]Irambuye

I Kigali harabera inama Nyafurika yiga ku guhangana n’indwara y’ibicurane

Ibicurane ni indwara Abanyarwanda benshi bafata nk’iyoroshye ndetse bamwe na bamwe ntibitabira kuyivuza uko bikwiye nyamara ari indwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu cyane ku bana, abantu bari muzabukuru, ndetse no ku bantu barwaye indwara zikomeye nk’Umutima nk’uko inzego z’ubuzima mu Rwanda zibivuga. Kuri iri uyu wa gatatu tariki 09 Werurwe, mu Rwanda hateraniye […]Irambuye

Patriots BBC irakira Espoir BBC mu birori bya Basketball

Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Werurwe, Saa 18:30′ kuri Petit Stade i Remera hateganyijwe umukino uzahuza amakipe akomeye muri Basketball y’u Rwanda, Patriots BBC izakira Espoir BBC. Uyu mukino uzaba mu birori bikomeye byiswe ‘Flyer for Friday’. Iri joro rya Basketball mu Rwanda, rizaba ririmo umukino uhuruza imbaga y’abakunda uyu mukino. Patriots BBC iyoboye […]Irambuye

REG ngo iracyizeye ko MW 563 z’amashanyarazi zizaba zarabonetse mu

Ubu u Rwanda rufite MW 186, Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi kirizeza Abanyarwanda ko mu 2018, intego ya MW 563 z’umuriro w’amashayarazi izaba yagezweho, intego ijyana no guha umuriro 70% by’Abaturarwanda. Kubyerekeranye umuriro w’amashanyarazi, Gahunda y’imbagurabukungu ya kabiri (EDPRS2) iteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 u Rwanda ruzaba rufite umuriro wa […]Irambuye

Areruya Joseph yabaye uwa kabiri muri ‘Grand Prix de la

Areruya Joseph, umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda’ iri mu masiganwa azenguruka Algerie, yabaye uwa kabiri mu gace kitwa ‘Grand Prix de la Ville d’Oran’ kakinwaga kuri uyu wa kabiri tariki 08 Werurwe. Muri rusange, Team Rwanda ikomeje kwitwara neza mu masiganwa azenguruka igihugu cya Algeria yitwa ‘Grand Tour […]Irambuye

Nyarusange: Ku munsi w’umugore, YWCA yahaye abatishoboye ingurube

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umugore mu Ntara y’Amajyepfo, Umuryango mpuzamahanga w’abagore bakiri bato b’Abakristo “Young Women Christian Association (WYCA)” wahaye ingurube 12 abagore batishoboye bo mu miryango yatoranyijwe mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga. MUKANDOLI Thérèse, Perezidante w’umuryango WYCA wari uyoboye itsinda ryatanze ariya matungo yavuze ko impamvu bageneye amatungo magufi abagore […]Irambuye

Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports wasubitswe

Amagaju FC yagombaga kwakira Rayon Sports kuri uyu wa kabiri, mu mukino wo ku munsi wa 14 wa Shampiyona wagombaga kubera i Nyamagabe, ariko byaje kuba ngombwa ko usubikwa kubera imvura nyinshi yaguye ikibuga kikuzura amazi. Uyu mukino, usubitswe ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu Karere ka Nyamagabe, bitewe n’imvura yiriwe igwa muri aka […]Irambuye

Ubukire bw’Africa buzashingira kubyo dushyira mu mitwe y’abana bacu none

Perezida Paul Kagame aho ari muri Senegal mu ihuriro riganira kuri Siyansi ryitwa “Next Einstein Forum (NEF)”, yasabye Africa gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abana b’Abanyafurica mu ikoranabuhanga na Siyansi kuko aribyo Africa igomba gushingiraho ubukungu bwayo mu minsi iri imbere. Perezida Kagame yavuze ijambo mbere y’abahanga, abarimu muri Kaminuza n’abandi banyuranye amagana baturutse mu […]Irambuye

Ubuyapani bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 18.4 $

Kuri uyu wa kabiri, u Rwanda n’Ubuyapani basinye amasezerano y’impano ya Miliyoni hafi 18.4 z’Amadolari ya Amerika (akabakaba Miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda) azafasha mu kugabanya ikibazo cy’umuriro ucikagurika bya hato na hano, ndetse n’upfa ubusa. Iyi nkunga, ni ikiciro cya kabiri cy’umushinga Leta y’Ubuyapani yiyemeje gufashamo u Rwanda ugamije guteza imbere inganda nto zakira amashanyarazi […]Irambuye

Ngoma: Abana bataye ishuri barasaba ubufasha ngo barisubiremo

Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Karembo, Akarere ka Ngoma bataye ishuri ngo kubera ubukene bwugarije imiryango yabo, baravuga ko babonye ubufasha basubira mu ishuri kuko ngo batanejejwe no kurinda imirima y’umuceri bamwe barimo. Benshi mu bana bo mu Murenge wa Karembo baganiriye n’UM– USEKE, bibera mu mirimo yo kurinda imirima y’umuceri. Uwitwa Mugenzi […]Irambuye

en_USEnglish