Digiqole ad

Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports wasubitswe

 Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports wasubitswe

Ubwo Rayon Sports iheruka gukinira kuri iki kibuga Rayon niyo yatsinze umukino

Amagaju FC yagombaga kwakira Rayon Sports kuri uyu wa kabiri, mu mukino wo ku munsi wa 14 wa Shampiyona wagombaga kubera i Nyamagabe, ariko byaje kuba ngombwa ko usubikwa kubera imvura nyinshi yaguye ikibuga kikuzura amazi.

Ubwo Rayon Sports iheruka gukinira kuri iki kibuga Rayon niyo yatsinze umukino
Ubwo Rayon Sports iheruka gukinira kuri iki kibuga Rayon niyo yatsinze umukino

Uyu mukino, usubitswe ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu Karere ka Nyamagabe, bitewe n’imvura yiriwe igwa muri aka karere, bityo ikibuga gisanzwe atiri cyiza cya Stade ya Nyagisenyi cyuzura amazi.

Ni umukino umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports yashakagamo amanota atatu ya mbere, dore ko yari yanganyije umukino uheruka na Espoir FC 1-1.

Mu mwaka wa Shampiyona ushize, Rayon Sports yari yashoboye gutsindira i Nyagisenyi igitego 1-0, cya Peter Otema ubu werekeje muri Musanze.

Amagaju FC atozwa na Bekeni ni aya 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 17. Mu gihe Rayon Sports FC ari iya kane n’amanota 26.

Ikibuga cyari cyuzuye amazi.
Ikibuga cyari cyuzuye amazi.

Uyu siwo mukino siwo wonyine usubitswe, kuko na Marine yagombaga kwakira Police FC kuwa mbere w’iki cyumweru, umukino ukaba warimuriwe tariki 15 Werurwe.

Uyu mukino wo wasubitswe bitewe n’uko Police FC igomba kwerekeza i Brazzaville kuri uyu wa kane, aho izaba igoye gukina umukino nyafurika wa CAF Confederations Cup. Ni umukino bazahangana mo na Vita Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville, kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Werurwe 2016.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngiyo vision 2020 twirirwa tuvuga. meya buriya wazabona abaye uwa mbere mu mihigo. ariko kuki kagame nk’ibi atabimenya koko?

  • Wowe se uri Meya wabuza imvura kugwa?

  • nibayisubike nzababwira nitwa MUKURA.

Comments are closed.

en_USEnglish