Digiqole ad

Nyarusange: Ku munsi w’umugore, YWCA yahaye abatishoboye ingurube

 Nyarusange: Ku munsi w’umugore, YWCA yahaye abatishoboye ingurube

Amwe mu matungo magufi yahawe abagore batishoboye

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umugore mu Ntara y’Amajyepfo, Umuryango mpuzamahanga w’abagore bakiri bato b’Abakristo “Young Women Christian Association (WYCA)” wahaye ingurube 12 abagore batishoboye bo mu miryango yatoranyijwe mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.

Amwe mu matungo magufi yahawe abagore batishoboye
Amwe mu matungo magufi yahawe abagore batishoboye

MUKANDOLI Thérèse, Perezidante w’umuryango WYCA wari uyoboye itsinda ryatanze ariya matungo yavuze ko impamvu bageneye amatungo magufi abagore batishoboye, ari ukugirango nabo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Uyu ni umwanya wo kwishimira ibyo abagore bamaze kugeraho, ariko nanone ntitwiyibagiza ko hari abakiri inyuma bagomba kwitabwaho.”

KABERA Jean Paul, Umukozi w’umuryango WYCA avuga ko mu myaka 20 ishize umuryango wabo umaze guha inkunga zitandukanye abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 67, cyane cyane bibanda ngo bari mu matsinda n’amakoperative y’abagore, ndetse bagaha n’abanyeshuri amafaranga n’ibikoresho by’ishuri binyuranye.

MUNYANTWALI Alphonse, Guveneri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko hakwiye kurebwa uko inama y’igihugu y’abagore yahabwa ubushobozi kugira ngo ibashe kwita ku bagore cyane cyane abakennye cyane.

MUNYANTWALI ariko akanasaba abaturage ko ubukene butajya buba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

MUKESHIMANA Marie Rose, umuturage wo mu Murenge wa Nyarusange, avuga ko mu murenge wabo hari abagabo bagihohotera abagore babo bitwaje ko nta mafaranga binjiriza imiryango yabo, agasaba inama y’igihugu y’abagore ko yagena ingengo y’imari izajya ihabwa abagore bafite ubushobozi buke kugira ngo babashe gukemura ibibazo by’ibanze.

Intara y’Amajyepfo ni imwe mu zifite abagore batishoboye; 40% by’abagore muri iyi Ntara nibo gusa bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki.

Mu birebana n’ubuyobozi, abagore bagera kuri 45% batorewe imyanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

MUKANDOLI Thérese, Perezidanti wa mbere  wa YWCA.
MUKANDOLI Thérese, Perezidanti wa mbere wa YWCA.
Guverineri MUNYANTWALI Alphonse n'abandi bayobozi mu muhango wo kwizihiza umunsi w'umugore.
Guverineri MUNYANTWALI Alphonse n’abandi bayobozi mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umugore.
Muri uyu muhango abafite ubumuga bamuritse ibyo bakora.
Muri uyu muhango abafite ubumuga bamuritse ibyo bakora.
Imvura nyinshi  ntiyabujije itorero gususurutsa  abitabiriye umunsi w'umugore.
Imvura nyinshi ntiyabujije itorero gususurutsa abitabiriye umunsi w’umugore.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish