Digiqole ad

Ubukire bw’Africa buzashingira kubyo dushyira mu mitwe y’abana bacu none – Kagame

 Ubukire bw’Africa buzashingira kubyo dushyira mu mitwe y’abana bacu none – Kagame

Perezida Kagame mu biganiro birimo kubera muri Senegal.

Perezida Paul Kagame aho ari muri Senegal mu ihuriro riganira kuri Siyansi ryitwa “Next Einstein Forum (NEF)”, yasabye Africa gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abana b’Abanyafurica mu ikoranabuhanga na Siyansi kuko aribyo Africa igomba gushingiraho ubukungu bwayo mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame mu biganiro birimo kubera muri Senegal.
Perezida Kagame mu biganiro birimo kubera muri Senegal.

Perezida Kagame yavuze ijambo mbere y’abahanga, abarimu muri Kaminuza n’abandi banyuranye amagana baturutse mu bihugu hafi 100, mbere y’uko Perezida wa Senegal Macky Sall afungura ihuriro ry’uyu mwaka ku mugaragaro.

Perezida Kagame yavuze ko Africa ikwiye gufasha no guha urubuga abana b’intyoza ku mugabane kugira ngo barusheho kuzamura ubumenyi bafite.

Avuga ko igitutu gihari ari icyo kuzamura urwego rw’ubumenyi buhari kugira ngo Africa igera nk’aho abandi bageze Africa ntikomeze gusigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Ati “Ibi bihera mu guhindura imyumvire. Ntabwo dukwiye kunyurwa no kurandura ubukene bukabije gusa. Intego yacu ni ubukire (prosperity) dusangiye kandi burambye kandi urufunguzo rwo kubigeraho ni Siyansi no guhanga udushya dushingiye ku bushakashatsi.”

Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi n’ikoranabuhanga bishyigikira iterambere mu bukungu.

Gusa, ngo haracyari imbogamizi mu guteza imbere ibyo byiciro, yagize ati “Tubura umubare uhagije w’ababigize umwuga muri Siyansi n’ikoranabuhanga.”

Kagame yavuze ko n’Abanyasiyansi (Scientists) bahari impano zabo zangirikira mu mikorere itanoze bakoreramo.

Ati “Ntabwo dushora bihagije mu bushakashatsi n’iterambere n’abanyeshuri bajya mu masomo ya Siyansi na engineering ni bacye cyane.”

Perezida w’u Rwanda avuga ko Africa idashobora kugera ku bukire yifuza binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga ryakorewe ahandi nk’uko ubu biri.

Ati “Africa ni nto kandi iratera imbere, uko niko gukomera kwacu. Ubukire bw’umugabane wacu bw’ejo hazaza, buzashingira kubyo dushyira mu mitwe y’abana bacu uyu munsi.”

Perezida Kagame ngo afite ikizere ko urubyiruko rwa Africa ruzabera Isi urumuri, aho kuyongerera umutwaro.

Yaboneyeho gutangaza ko mu mwaka utaha wa 2017, u Rwanda ruzashyiraho icyicaro cy’Ikigo “The African Institute for Mathematical Sciences (AIMS)” na Next Einstein Forum.

Mu biganiro byakurikiye, yavuze ku kibazo cy’Abanyafrika b’abahanga muri Siyansi Imibare n’ikoranabuhanga usanga bajya gukorera ku yindi migabane.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Africa ikwiye gushyiraho bwo gutegura Abanyafrika bakagira ubumenyi bukenewe (nk’ubwo bajya gukura hanze), ariko hakanajyaho uburyo butuma baguma muri Africa ngo bayiteze imbere, ndetse Africa ikaba yanakurura n’abandi bajyabwenge bo mu yindi migabane.

Urugwiro/Twitter

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ubu se harimo gukorwa iki?

  • nihashakwe uko Africa yaba umugabane ufite abana benshi biga siyansi kandi hongerwe umubare wa bana bahabwa bourses mu Rwanda nahndi

  • Mwongere bourse tujye kwiga na MIT your Excellency
    Ubwenge turabufite ahubwo hari igihe amahirwe abura.

    merci

    • Abandi bana bageze MIT bamatangiye semester ya 2 biga, wowe niba utaramenye inzira binyuramo, reka kudusakuriza hano.

  • VEDASTE wimubwira nabi ahubwo mubwire kata bicamo nawe yigeragereze sibyo byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish