Digiqole ad

Ngoma: Abana bataye ishuri barasaba ubufasha ngo barisubiremo

 Ngoma: Abana bataye ishuri barasaba ubufasha ngo barisubiremo

Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Karembo, Akarere ka Ngoma bataye ishuri ngo kubera ubukene bwugarije imiryango yabo, baravuga ko babonye ubufasha basubira mu ishuri kuko ngo batanejejwe no kurinda imirima y’umuceri bamwe barimo.

Benshi mu bana bo mu Murenge wa Karembo baganiriye n’UM– USEKE, bibera mu mirimo yo kurinda imirima y’umuceri.

Uwitwa Mugenzi afite imyaka 15 ngo yaretse ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Ati “Nabuze amakayi n’ikaramu hamwe n’imyenda y’ishuri, imyenda imaze gusaza nabajije imyenda murugo barambwira ngo nta bushobozi bafite none ubu (ishuri) narariretse burundu, mba numva mbabaye cyane nta n’umuyobozi waje kundeba.”

Undi mwana witwa Nishimwe w’imyaka 14, wo mu Kagari ka Nyamirambo, Umudugudu wa Gashekasheke ya Mbere ngo yaretse ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, nawe ngo yabuze amakayi, umwambaro w’ishuro (Uniform) ahitamo kureka.

Abana banyuranye twavuganye bifuza gusubira mu ishuri, ku buryo ngo babonye uwabafasha bakabona ibikoresho ndetse n’imyenda y’ishuri barisubiramo kandi bakiga neza bagatsinda.

Mutabazi Kenedy, Umuyobozi w’Umurenge wa Karembo avuga ko umurenge wakoze uko ushoboye ngo abana 89 bari bataye ishuri mu mwaka ushize barisubiremo, gusa agashyira mu majwi abakoresha abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kirenga Providence aravuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo by’umwihariko mu Karere kose ku buryo uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira nta mwana n’umwe utari mu ishuri.

Yagize ati “Turaje turagikurikirana by’umwihariko, gahunda ubundi ihari ni uko nta mwana utakagombye kuba ari mu ishuri kandi agejeje igihe cyo kwiga. Hari ikipe y’Akarere twashyizeho irimo kuzenguruka mu mashuri yose ireba niba abana bari baravuye mu mashuri bose baragarutse ku buryo uku kwezi kwa gatatu kuzarangira tuzi neza uzaba ataragarutse, hanyuma tumukurikirane asubizwe mu ishuri.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose hagamijwe guca burundu ikibazo cy’abana bavutswa amahirwe yo kwiga bitewe n’ubushobozi buke bw’iwabo, gusa ibi bibazo ntibibura kugaragara hirya no hino bitewe n’impamvu zitandukanye.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • birakabije Ababa 89 Bose mubasubize Ku Ishuri.natwe iwacu Niko bimeze I Nyagatare.

Comments are closed.

en_USEnglish