Digiqole ad

Abacungagereza barimo kwigishwa kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza

 Abacungagereza barimo kwigishwa kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza

Abacungagereza barimo guhugurwa.

Kuri uyu wa gatatu, mu ishuri ryigisha amategeko rya ‘ILPD’, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo hateraniye abacungagereza 30 bigishwa uburyo bwo kugenza ibyaha bikorerwa muri gereza.

Abacungagereza barimo guhugurwa.
Abacungagereza barimo guhugurwa.

Ubusanzwe, umuyobozi wa gereza mu nshingano ze harimo gufasha imfungwa n’abagororwa kurangiza ibihano, ndetse no kubigisha uburyo barangiza ibihano bakatiwe hari icyo biyunguye.

Nubwo muri gereza haba harimo imfungwa n’abagororwa bakoze ibyaha bagakatirwa, ntibibuza ko no muri gereza hari abakoreramo ibyaha.

Aya masomo, abacungagereza barayahabwa n’impuguke yaturutse muri Israheli ZUR KREDO, akazamara iminsi 15.

Atangiza aya mahugurwa, Mary GAHONZIRE, Komiseri Mukuru Wungirije w’urwego rushinzwe amagereza (RCS) yavuze ko byari ngombwa ko abacungagereza bahabwa ubumenyi ku gukusanya amakuru y’uko imfungwa n’abagororwa babayeho muri gereza, kugira ngo hakumirwe ibyaha bishobora gukorerwa muri gereza.

Mary Gahonzire, Komiseri Wungirije wa RCS.
Mary Gahonzire, Komiseri Wungirije wa RCS.

Ndayisaba Daniel, ushizwe amasomo muri RCS avuga ko kuba bategurira abacungagereza amahugurwa nk’aya bigamijwe kunoza umwuga wo kurinda gereza, bituma umuryango mpuzamahanga ugirira ikizere u Rwanda ukarusaba abacungagereza bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi wa gereza aba yemerewe kugenza icyaha cyabereye muri gereza, umugororwa wagikoze akaba yamukorera Dosiye ishyikirizwa urukiko rukaba rwakimukurikiranaho.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abo bacungagereza ahubwo akenshi usanga aribo ntandaro y’ibyaha bikorerwa muri gereza imbere!

Comments are closed.

en_USEnglish