Digiqole ad

Patriots BBC irakira Espoir BBC mu birori bya Basketball

 Patriots BBC irakira Espoir BBC mu birori bya Basketball

Mugabe Aristide azaba yongera gukina na Espoir BBC yakiniye.

Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Werurwe, Saa 18:30′ kuri Petit Stade i Remera hateganyijwe umukino uzahuza amakipe akomeye muri Basketball y’u Rwanda, Patriots BBC izakira Espoir BBC.

Mugabe Aristide azaba yongera gukina na Espoir BBC yakiniye.
Mugabe Aristide azaba yongera gukina na Espoir BBC yakiniye.

Uyu mukino uzaba mu birori bikomeye byiswe ‘Flyer for Friday’. Iri joro rya Basketball mu Rwanda, rizaba ririmo umukino uhuruza imbaga y’abakunda uyu mukino. Patriots BBC iyoboye urutonde rwa Shampiyona, izaba ihura na Espor BBC.

Mugabe Aristide azaba yongera gukina n’ikipe yabereye Kapiteni Espoir BBC, azaba kandi ahangana na Bienvenue Ngandu na Lionel Hakizimana barimo kugaruka mu bihe byiza byabo.

Espoir BBC y’umutoza John Bahufite izaba ishaka kwihimura, dore ko mu mukino ubanza wa Shampiyona Patriots BBC yari yashoboye kubatsinda amanita 84 kuri 72.

Kugeza ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura, ikipe ya Patriots BBC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 20, mu gihe Espoir BBC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1 000 FRW) n’ibihumbi bibiri (2 000 FRW) mu myanya y’icyubahiro (V.I.P).

Ibi birori bya Basketball bikazasusurutswa kandi n’umuraperi Riderman n’umwami rwa R&B na Afro-beat mu Rwanda King James.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

en_USEnglish